Global Health Corps igiye gufasha mu bibazo biri mu rwego rw’Ubuzima
Umushinga Global Health Corps utegura abayobozi mu nzego z’ubuzima wiyemeje kurandura ibibazo byo gucunga imari mu rwego rw’ubuzima.
Uyu mushinga wahuje inzego z’ubuzima, abantu bakora mu nzego z’ubuzima harimo na Ministeri y’Ubuzima barebera hamwe uburyo bwo gucunga imari mu rwego rw’ubuzima.
Ministiri w’ubuzima Dr. Agnes Binagwaho, avuga ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’abantu batitabira gutanga amafaranga y’ubwisungane aho bigeze kuri 82%.
Yasabye Global Health Corps gufatanya n’inzego z’ubuzima mu gukora ubukangurambaga bashishikariza Abantarwanda gutanga ubwisungane.
Shema Jean René umuyobozi wa Global Health Corps yavuze ko mu rwego rw’ubuzima harimo ibibazo byinshi, nk’uburyo bwo kuzana imiti mu Rwanda buba buhenze, bakaba barohereje abana bajya kwiga muri ibyo bigo kugira ngo bajye bafasha u Rwanda kuzana iyo miti mu buryo bworoshye.
Yavuze ko bagiye gufatanya n’inzego z’ubuzima mu gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga. Ndetse bakaba bazanafatanya cyane n’abajyanama b’ubuzima mu buryo bwo kugabanya abarwayi bajya gutegerereza abaganga ku bitaro bikuru ari benshi.
Shema yagize ati “Binyuze muri Ministeri y’Ubuzima twifuza ko nka Global Health Corps twafasha urwego rw’ubuzima mu buryo bwo gukoresha amafaranga make.”
Abanyamuryango ba Global Health Corps bavuga ko mu nzego z’ubuzima hakirimo ibibazo by’ihererekanywa ry’imiti.
Shema yongeyeho ko Global Health Corps igiye gufatanya na Ministeri y’Ubuzima mugukemura ikibazo cyo kubika imiti kuko ngo hari abari kwiga kuri iyi gahunda.
UWANYIRIGIRA Josiane
UM– USEKE.RW