Digiqole ad

Innocent Habyarimana ashobora kuba yarambuwe ubukapiteni bwa Police FC

 Innocent Habyarimana ashobora kuba yarambuwe ubukapiteni bwa Police FC

Habyarimana Innocent yari amaze amezi abiri gusa ari Kapiteni wa Police FC (ifoto yo ku mukino wa mbere ayoboye abandi).

Nyuma y’amezi abiri gusa atangajwe nka Kapiteni mushya wa Police FC, Habyarimana Innocent ashobora kuba yarambuwe iki gitambaro nubwo bitaratangazwa.

Habyarimana Innocent yari amaze amezi abiri gusa ari Kapiteni wa Police FC (ifoto yo ku mukino wa mbere ayoboye abandi).
Habyarimana Innocent yari amaze amezi abiri gusa ari Kapiteni wa Police FC (ifoto yo ku mukino wa mbere ayoboye abandi).

Uwari Kapiteni wa Police FC, Jacques Tuyisenge yagiye gukina muri Gor Mahia FC yo muri Kenya. Bituma tariki 11 Gashyantare 2016, hatangazwa Habyarimana Innocent bita ‘Di Maria’ nka Kapiteni mushya wa Police FC.

Uyu musore w’imyaka 26 abaye Kapiteni wa Police FC amezi abiri gusa, ariko ashobora kuba yarambuwe igitambaro cyo kuyobora bagenzi be, agasimbuzwa Twagizimana Fabrice bita ‘Ndikukazi’.

Mu mukino Police FC iherutse gutsindwamo na APR FC 2-1, Habyarimana Innocent yabanje mu kibuga ariko igitambaro cya Kapiteni cyambarwa na Twagizimana Fabrice.

Habyarimana avugana n’itangazamakuru kuri iki kibazo yavuze ko nta byinshi yabishyiraho, ati “Uba Kapiteni atoranywa n’umutoza. Harimo ikibazo muri Police FC, ariko ni umutoza (Cassa Mbungo) ugomba kugira icyo abivugaho. Ndumva ariwe bireba.”

Cassa Mbungo Andre utoza Police FC ngo udafite byinshi byo gutangaza ku kibazo afitanye na Innocent Habyarimana, we avuga ko Police FC ifite ba Kapiteni benshi.

Innocent Habyarimana (ibumoso) na Twagizimana Fabrice (wamusimbuye mu kuyobora abandi), barwana no kwambura umupira Ndahinduka Michel Bugesera.
Innocent Habyarimana (ibumoso) na Twagizimana Fabrice (wamusimbuye mu kuyobora abandi), barwana no kwambura umupira Ndahinduka Michel Bugesera.
Nubwo Habyarimana Innocent (11) yabanjemo, Kapiteni yari Twagizimana Fabrice (6).
Nubwo Habyarimana Innocent (11) yabanjemo, Kapiteni yari Twagizimana Fabrice (6).

Ngabo Roben
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ntago gyabwambuwe ahubwo buriya wasanga yaravuze ko atayobora Ndikukazi ahari kandi koko Ndikukazi akwiye kuba kapiteni kuko niwe mukinnyi uri mature enough muri Police FC kandi ni ndakumirwa jye n’ubundi nari kuyiha Fabrice brassard

  • Nibisanzwe kuba kapiteni yahinduka no muri Nigeria Ahmed Mussa yahawe igitambaro ahita agiha Obi MIkel kuba Inno100 yarahaye @Fafa armband nta gishya kirimo buriya yarebye kure asanga ariwe ugikwiye

  • Umukino wa APR na Police wari umukino mwiza cyane Police FC mu gice cya kabiri yarushije mukeba ariko amahirwe arabura, Inno100 wabonaga ko afite ishyaka ariko na Fabrice mu mutima wa defence wabonaga ko ari tayari, gusa kubirebana n’igitambaro buriya ubuyobozi bw’ikipe bwasanze Fabrice ariwe ugikwiye kandi ndumva ntacyo bitwaye ndetse n’uwacyambuwe nta kibazo yateje bigaragaza ko nawe abishyigikye

Comments are closed.

en_USEnglish