APR FC itsinzwe na Etincelles 0-1, izindi zose ziranganya
Imikino yo kwishyura yatangiye kuri uyu wa gatanu ntiyahiriye APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona by’agateganyo, kuko itsinzwe na Etincelles igitego kimwe ku busa (0-1), indi mikino yose ibaho kunganya.
APR FC yakiriye Etincelles FC ishaka amanota kugira ngo ive mu myanya y’inyuma iriho, dore ko yaguze abakinnyi bashya batandatu, ndetse igasinyisha umutoza Seninga Innocent, n’umutoza we w’abazamu bavanye muri Kiyovu Sports.
Umukinnyi mushya Etincelles FC yakuye muri Rayon Sports Ndikumana Bodo, niwe wabaye itandukaniro kuko ariwe watsinze igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino. Muri uyu mukino APR FC yabonye ikarita y’umutuku yahawe Benedata Janvier.
Kuri uyu wa gatanu kandi, Kiyovu yanganyije na Bugesera ibitego 2-2, Espoir inganya na Muhanga 0-0, naho Amagaju nayo anganya na Gicumbi 0-0.
Inkuru irambuye mukanye,…
Ngabo Roben
UM– USEKE.RW
6 Comments
nibakomeze bakidihe nyine icyampa nabanyamugi bakazagipfura icyo cyubi kimwe gisigayeho
izindi zikazaza zinoboramo amaso.Gikona we genda urashimishije kbx
Mukosore kiyovu yanzize 3-0
Kiyovu 3 , Bugesera2
Iyo turayifata nk’intsinzi kubareyo
Ettincelles ni ikomereze aho turayishyigikiye
Etincelles..oyee
Comments are closed.