Digiqole ad

Rusizi: Gitifu wa Muganza n’abandi 3 batawe muri yombi bazira kunyereza iby’abatishoboye

 Rusizi: Gitifu wa Muganza n’abandi 3 batawe muri yombi bazira kunyereza iby’abatishoboye

Muhirwa Philippe watawe muri yombi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, mu Karere ka Rusizi Muhirwa Philippe n’abandi bakozi babiri ku rwego rw’Umurenge batawe muri yombi bazira kunyereza amafaranga yari agenewe abatishoboye barokotse muri Jenoside muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Muhirwa Philippe watawe muri yombi.
Muhirwa Philippe watawe muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Twahirwa yabwiye UM– USEKE ko Muhirwa Philippe afunze akurikiranyweho kunyereza amafaranga ya Girinka ubwo yayoboraga Umurenge wa Bweyeye.

Yagize ati “Akaba atariwe gusa kuko ari kumwe n’abandi bagera kuri bane, gusa umwe we yatawe muri yombi ku munsi w’ejo (kuwa gatatu) ari we Veterineri w’Akarere ka Rusizi Oscar Niyonsaba.”

ACP Twahirwa avuga ko aba bose batawe muri yombi bazashyikirizwa inzego z’ubushinjacyaha nk’uko biteganywa n’amategeko bidatinze.

ACP Twahirwa asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru agaragaza akarengane bakorerwa kuko ni uburenganzira bwabo.

Uyu Gitifu afunganywe n’abandi bayobozi batatu barimo Oscar Niyonsaba wari ushinzwe ubworozi mu Karere ka Rusizi, Emmanuel Nkurunziza wari ushimzwe amasoko mu Murenge wa Bweyeye, ndetse n’umuyobozi w’Umurenge SACCO wa Bweyeye Niyonamenye Daniel.

Itegeko rihana icyaha cy’indonke riteganya ko uwabikoze ahanishwa igihano cy’imyaka iri hagati ya 7-10, kandi bakanga ihazabu ishobora kwikuba kuva kuri 2 kugeza kuri 5 ugendeye kubyo banyereje.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/RUSIZI

3 Comments

  • aho re wa mwiherero usize benshi bagiye muburoko ubanza barabwirwaga babizi ese uyu urya ibyabacitse ku icumu si ugushinyagura yewe nibaryozwe ibyo bariye ese buriya ko mbona yar murusengero aha burya ubanza baba bishushanya
    RUSIZI WE URAMBABAJE

  • Mwabantumwe erega uburoko ntawabuseka undi! keretse mwaba ntangero mubona z’Abantu babonwaga ko bakomeye nyamara amaherezo yabo agasorezwa mu casho!duharanire ikiza twange ikibi wenda tuzasimbuka uburoko bwokanyagwa nk’Amahembe y’Imbwa.

  • Umugabo w’umudage yavuze ko: amateka icyo atwigisha ni uko inyokomuntu ntacyo yigeze yigishwa n’ibyo amateka yigisha. Mu kinyarwanda naho ngo: urabe wumva mutimamuke wo m’urutiba. Ariko ntimunyurwa pe! Icyo leta itahaye abayobozi ni iki? Ariko murenge munyage nabo mwakarengeye! Mwariye isoni mba ndoga umwami.Waruha Kagame ,kubona impanuro utanga ariko bikamera nko kubwira intumva. Umuti uzaba uwuhe? Nzabandora ni umwana w’umunyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish