Digiqole ad

Ngoma: Abahinzi barishimira ubumenyi bahawe mu guhinga urutoki n’imyumbati

 Ngoma: Abahinzi barishimira ubumenyi bahawe mu guhinga urutoki n’imyumbati

Abahinzi bo mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda barashima amashuri y’abahinzi mu murima  kubera ubumenyi yabahaye bwabafashije mu kumenya guhangana n’indwara zari zaribasiye ibihingwa nk’insina n’imyumbati.

IAMU ni impine ivuga Ishuri ry’Abahinzi mu Murima. Abashinzwe ubuhinzi mu karere bavuga ko uretse gufasha abahinzi mu kurwanya icyatera uburwayi mu bihingwa byabo, aya mashuri ngo anabafasha kumenya guhinga kinyamwuga bongera umusaruro mubyo bahinga.

Mu rwego rwo kwihugura abahinzi bahurira mu turima duto bakiga guhinga imyaka mu buryo burimo ubuhanga kuko budakoresha ubutaka bunini kandi umusaruro ukaba mwinshi.

Abahinzi baba bayobowe na muginzi wabo wabihuguriwe bita ‘umufashamyumvire’, akabafasha kongeera ubumenyi mu buhinzi bwabo.

Sendegeya Jean Bosco ukomoka mu Kagari ka Ntaga, mu Murenge wa Mugesera avuga ko iri shuri ryatumye abasha kurinda imyumbati ye indwara ya Mozayike, ubu akaba yeza imyumbati imeze neza.

Ati “Nahinze imyumbati irangirika bituma ntekereza  ko byamfasha nje kwiga uko nayirinda. Nageze hano banyigisha uko batera imyumbati n’ibipimo bisabwa nuko mpinze mbona nsaruye neza.”

Undi muhinzi witwa Ngamije uhinga urutoki rwa kijyambere mu Karere ka Ngoma avuga ko urutoki rwe yabashije kururinda indwara ya Kirabiranya yari yibasiye insina mu munsi ishize.

Umukozi ushinzwe kwita ku buhinzi mu Murenge wa Mugesera, Ngirumuhire Jean Baptiste yemeza ko ariya mashuri yagiriye akamaro kanini abahinzi bayitabiriye, kandi ngo ibi byunganiye ba Agronome batabashaga kugera mu Mirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Ngoma.

Mu Murenge wa Mugesera, buri Mudugudu na buri Kagari bafite ishuri IAMU rimwe ku buryo mu Murenge wose habarurwa amashuri ya IAMU agera kuri 41.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish