France: Abanyarwanda batuye Rennes bibutse Abatutsi bishwe muri Jenoside
Ku Cyumweru tariki ya 10 Mata 2016, Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Rennes mu France bifatanyije n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, baniyemeza guhuza imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera.
Uyu muhango watangiriye mu rusengoro rwa Mutagatifu Germain ruri mu mujyi wa Rennes. Nyuma ya misa bose bongeye guhurira mu nzu Mpuzamahanga ya Rennes (MIR Maison Internationale de Rennes).
Barebye Film Documentaire Rwanda: La surface de réparation ya Marie Thomas-Penette, Francois Xavier Destors ivuga ku buzima bwa Eugène Murangwa wahoze ari umuzamu w’Amavubi mbere ya Jenoside na nyuma yayo.
Uyu muhango witabiriwe n’abantu b’ingeri nyinshi.
Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Rennes n’inshuti zabo biyemeje guhuza imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.
UM– USEKE.RW