Digiqole ad

Abunganira Munyagishari basabye ko agirwa umwere, n’ubufasha bwa 12 000 000 Frw

 Abunganira Munyagishari basabye ko agirwa umwere, n’ubufasha bwa 12 000 000 Frw

Bernard Munyagishari mu rubanza.

*Abunganira Munyagishari (atemera) bareguuye umukiliya wabo adahari;
*Ku cyaha cy’Ubufatanyacyaha mu gukora icyaha cya Jenoside, Me Bikotwa ati “uwo bafatanyije ari he?”
*Me Bikotwa ngo Ubushinjacyaha bwatubuye ibyaha,Ati “Ubushinjacyaha buvuga ibyo butazi;”
*Abavoka barasaba ko umukiliya wabo akagirwa umwere, n’ubufasha bwa Miliyoni 12 Frw.

Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bukurikiranyemo Munyagishari Bernard ibyaha birimo gusambanya ku gahato abagore muri Jenoside yakorewe Abatutsi; Kuri uyu wa 11 Mata, Abavoka b’uyu mugabo bamaze iminsi bamwunganira adahari basobanuye ibaruha banditse basaba ubufasha mu by’amategeko, aho bagaragaje ko bakeneye miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda bazifashisha mu gukusanya amakuru y’ibanze. Umushinjacyaha we ati “Iyo duteranyije ntitwumva aho Miliyoni 12 yaturutse, dusanga ari nka 7,800,000.”

Bernard Munyagishari mu rubanza.
Bernard Munyagishari mu rubanza.

Me Bikotwa Bruce na Jeanne d’Arc Umutesi bunganira Munyagishari bamaze iminsi bakurikirana iburanisha uwo bunganira adahari (kuko yikuye mu rubanza mu gihe kitazwi) dore ko ari ku nshuro ya Gatanu uregwa aburanishwa adahari, babanje kunenga ikirego cy’Ubushinjacyaha bavuga ko gikubiyemo amakosa adakwiye kwihanganirwa.

Bamaze kunenga iki kirego, Me Jeanne d’Arc Umutesi yabwiye Umucamanza ko Umukiliya wabo akomeje kubananiza abangira gukorana gusa ko ku bw’inyungu z’Ubutabera nk’uko bemejwe n’Urukiko bakeneye ubufasha mu by’amategeko (Aide Juridique) buzabafasha kwegeranya ibizabafasha gutegura urubanza.

Uyu munyamategeko wagaragazaga ubu bufasha mu mafaranga yavuze ko iki gikorwa bazagikora mu minsi 30, bakazajya mu duce (site) 10.

Me Jeanne d’Arc Umutesi yavuze ko muri iyi minsi 30, buri munsi hazajya hakenerwa ibihumbi 100 (kuri buri muntu) byo gukodesha imodoka, ibihumbi 70 by’icumbi (kuri buri muntu) n’ibihumbi 10 (kuri buri muntu) by’ifunguro.

Uyu munyamategeko wavugaga ko we na mugenzi we Me Bikotwa bazakoresha aya mafaranga kugira ngo babashe kubona ibimenyetso bishinjura Umukiliya wabo, yavuze ko igiteranyo cy’amafaranga bifuza ari miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, bityo asaba Umucamanza kwemeza ubusabe bwabo.

Umucamanza yahise abaza aba bunganizi impamvu bifuza kuzajya mu duce (sites) 10 mu gihe Ubushinjacyaha bugaragaza ko ibyaha bukurikiranyeho uregwa (ntarabihamywa) yabikoreye mu duce dutatu, ndetse niba umukiliya wabo yarabahaye urutonde rw’Abatanagabuhamya bazajya gushaka ku buryo bazahaguruka bazi neza icyo bagiye gukora.

Me Bikotwa yavuze ko nubwo bashyizweho mu nyungu z’Ubutabera ariko badashobora kwicara gusa badakoze ibyo bashinzwe, bityo ko kujya mu masite 10 ari uko bakeka ko Abatangabuhamya bifuza kuzageraho bashobora kuba batakiba aho babarizwaga mbere ya Jenoside.

Ubushinjacyaha bushyigikiye ko aba banyamategeko bahabwa ubu bufasha “bugenwa n’amasezerano u Rwanda rwagiranye n’icyari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR)”, bwavuze ko iyi minsi 30 ari myinshi kuko aba banyamategeko basanzwe bamenyereye gukora iperereza bityo ko bitafata iki gihe.

Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko mu kugenera aba banyamategeko ubu bufasha hazagenderwa ku biciro bisanzwe bigenerwa abakozi ba Leta bakorera ingendo z’akazi i Rubavu, anonegeraho ko igiteranyo cy’amafaranga yifuzwa kiri hejuru.

Ati “Iyo duteranyije ntitubona aho izi miliyoni 12 zaturutse, dusanga ari nka miliyoni 7 n’ibihumbi 800.”

Ku cyaha cy’Ubufatanyacyaha…, Me Bikotwa ati “uwo bafatanyije ari he?”

Me Bikotwa waneze ikirego cy’Ubushinjacyaha, yavuze ko Ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso bidashidikanywaho bishinja Umukiliya wabo.

Ageze ku cyaha cy’Ubufatanyacyaha mu gukora icyaha cya Jenoside; Me Bikotwa wakunze kubwira Umucamanza ko bakurikije iki kirego bagiye bibaza ibibazo ariko ntibabibonere ibisubizo, yavuze ko Ubushinjacyaha butigeze bugaragaza abavugwa ko bafatanyije n’uregwa nk’inyito yacyo.

Ati “Kuki Ubushinjacyaha butazana abafatanyije na Munyagishari gukora Jenoside, cyangwa ngo bagaragaze aho aba bantu baburanishirijwe bakanakatirwa, kuki bazana Munyagishari uwo bafatanyije ari he, ese Munyagishari yafatanyije nande?”

Me Bikotwa wahereye ku cyaha cya Jenoside, yavuze ko ibisobanuro by’ibindi byaha bine bidatandukanye n’ibyo kuri iki cyaha cya Jenoside, bityo ko kubigira ibyaha bitanu ari ugutubura ibyaha. Ati “Iyo baza kunyicaza mu ntebe y’Ubushinjacyaha, nari gufata kimwe.”

Uyu munyamategeko wagarutse ku buhamya bw’Abatangabuhamya batari bagezwa imbere y’Urukiko, yagarutse ku Mutangabuhamya witwa Omar Serushago waburaniye muri ICTR yemera ibyaha, ariko ko atigeze agira icyo avuga kuri Munyagishari.

Me Bikotwa wifashishije n’icyemezo cyafashwe mu rubanza rwiswe urwa ‘Cyangugu’ rurimo uwitwa Andrew Ntagerura bagizwe abere na ICTR nyuma yo gusanga ikirego cy’Ubushinjacyaha bw’uru rukiko kirimo amakosa, bityo asaba Umucamanza gutesha agaciro ikirego kirega umukiliya we.

Umwanzuro ku busabe bw’Abavoka uzatangazwa kuri uyu wa gatatu, tariki 13 Mata, Ubushinjacyaha nabwo buhite bugira icyo buvuga ku byatangajwe n’abunganira uregwa.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Munyagishari uyu yari umuntu utinyitse mu gihe cya jenoside. Kumwunganira ni ukwishakira amafaranga gusa.

  • Ndabona aba bunganizi basigaje kuvuga nka Bagosora wasabye ko bazana abo ashinjwa kwica ngo bamushinje! None se niba bashaka abafatanyacyaha bazane Anatole Nsengiyumva n’izindi nterahamwe zayogoje ibice uregwa “yakoreyemo”?

    Ku byerekeye amafranga asabwa byo uko bayabara birasekeje: ngo barateganya kujya mu duce 10 aho bakeka ko abatangabuhamya baba barimukiye! Kuki utwo duce tutaba 20 cyangwa 2? Genda Leta waragowe(nako nitwe abaturage twagowe kuko aritwe tugomba gutanga ayo mafranga babara uko bishakiye! Na 7,800,000 umushinjacyaha avuga sinzi ko nawe yashobora kubisobanura neza mu mibare.

  • Uyu mushenzi unaniza abantu ntiyakoraga muri Sonatubes, atuye muri Sahara imbere y’iwacu? ashyii, ntiyavugaga ikinyarwanda? abaye umunyekongo ate?

  • Uwo Bikotwa yize amategeko mu kihe kigoroba? Ngo ko bamurega ubufatanyacyaha abo bafatanyije barihe? Ariko nge narumiwe! Aba batindi bagize kutumaraho abantu none igikurikiye ni ukudukenesha batangwaho za miliyoni ngo zo “gushakisha” ubashinjura? Mwarangiza ngo mu Rwanda nta bwisanzure buhari?!!!!!

  • Bernard baramucira urubanza gute ko ibye ali clear kurusha amazi y’umugezi wa mpenge . Niba abakekwaho genocide bafunzwe kuva za 1994 , Munyagishali aburana iki? Ahubwo mbona nka CID yagombye kuba imufite ikamukuramo informations zagira akamaro. Niba rero ali ukugira ngo u Rwanda rwerekane ko ngo rwubahiliza amategeko, fine…..Bernard na Mugesera ni bamwe.

  • Ahubwo ayo mafaranga ni 10,800,000rwf (100,000+70,0000+10,000)*2=10,800,000.
    Bavuzeko bazakora aribabiri bagakodesha imodoka zibiri kumunsi (100,0000*2),icumbi (70,000*2, ayokurya (10,000*2) muminsi 30

  • Nibe namwe

  • IGIHEMBO CY’ ICYAHA NI URUPFU.
    INAMA NAGIRA UMUNYABYAHA NI UKWIHANA NAHO IBINDI BYOSE NI UGUTA IGIHE.

Comments are closed.

en_USEnglish