Muhanga: Abaturage 88 barishyuza REG ibyangijwe na EWSA mu 2011
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, batangaza ko icyahoze ari EWSA cyanyujije inkingi z’amashanyarazi mu masambu yabo guhera mu mwaka wa 2011, kugeza n’uyu munsi REG ari nayo yahawe izi nshingano ikaba itarishyura aba baturage.
Aba baturage bagera kuri 88, batuye mu Mudugudu wa Murambi ho mu Murenge wa Shyogwe bavuga ko batunguwe no kubona amasambu yabo icyitwaga EWSA kiyateyemo inkingi z’amashanyarazi kitabagishije inama, ngo habe hakorwa n’ibarura ry’imitungo yabo.
MUHASHYI Joseph, umwe muri aba baturage avuga ko basiragiye kenshi ku biro by’icyari ‘EWSA’ mu Karere ka Muhanga, ndetse n’aho iki kigo gihinduriye ibyerekeye ingufu z’Amashanyarazi bigashingwa “Rwanda Energy Group (REG)”, abakozi babyo bose ngo bakomeje kubabwira ko bagiye gusuzuma ibyangombwa byabo, bityo amafaranga y’ingurane bakayahabwa ariko amaso yaheze mu kirere.
Yagize ati “Twarishyuzaga bakatubwira ko umwaka wa 2012 utazarangira tutishyuwe, tumaze imyaka itanu tutarayabona.”
MUGUNGA Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe avuga ko yaje kuyobora uyu Murenge ikibazo cy’aba baturage kiriho, cyakora akavuga ko hari Dosiye zari zoherejwe mu kigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu (REG), ariko akaba atazi aho kubishyura bigeze.
BATANGANA Regis, Umuyobozi wa REG ishami rya Muhanga avuga ko gutinda kwishyura aba baturage byatewe na bimwe mu byangombwa bitari byuzuye neza, kuko ngo byageze mu bashinzwe gutegura Sheki basanga hari ibibura bongera kubigarura mu Murenge, ariko ko mu minsi mike bazaba bishyuwe amafaranga yabo y’ingurane kuko ibyagombaga gukosorwa byakosowe.
Nubwo ubuyobozi bwa REG buvuga ko burimo gutegura kwishyura aba baturage, bo bavuga ko batazi umubare w’amafaranga y’ingurane REG ibagomba kuko ngo batigeze bagira uruhare mu ibarura ry’iyi mitungo yabo bavuga ko yangijwe. Ikindi ngo umuriro w’amashanyarazi wanyujijwe aho batuye, ariko bakaba bakiri mu kizima.
Abaturage kandi bashinja REG kwigabiza amashyamba yabo, ngo ikaba iyatemamo ibiti uko yishakiye kandi ntibibishyure.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.
3 Comments
Ariko ko igihugu cyacu gikomerewe bimeze bite? koko mu myaka 5 abaturage bakomeze kurengana nkaho nta buyobozi buriho? birakabije. ubwo HE napanga gusura Muhanga bazahita biruka ngo bagiye kubishyura? kdi nta numubare bazi? biteye agahinda kuko akarengane karakabije.
EREGA BARI BABIJEJE KO BAGIYE KUBISHYURA igihe Umukuru w’igihugu yasuraga Abaturage ba Muhanga mu murenge wa Kiyumba, byarangiye batabishyuye.
MWIBAZA KO ARI ABA BATURAGE BONYINE IKIGO CYA REG KITARI CYISHYURA HARI N’ABANDI BENSHI REGE YANGIRIJE IMITUNGO BANDITSE ARIKO NTIBAHABWE IBISUBIZO.
CYAKORA IYO PEREZIDA BUMVISE KO AGIYE GUSURA ABATURAGE MU TURERE BATEGURA URUTONDE RWABO BAKAVUGA KO KUBISHYURA BIRI HAFI. AZAJYE YOHEREZA ABAKORA MU RUGWIRO BAZE GUSUZUMA KO ABATURAGE BISHYURWA NIBA ATARI IBYO IMIYOBORERE MYIZA BARAYINANIZA.
Comments are closed.