Digiqole ad

Girubuntu Jeanne d’Arc arashakwa n’ikipe yo mu Bwongereza

 Girubuntu Jeanne d’Arc arashakwa n’ikipe yo mu Bwongereza

Jeanne d’Arc Girubuntu niwe uzahagararira u Rwanda wenyine mu bagore

Ubuyobozi bw’ikipe yo mu Bwongereza ikina umukino wo gusiganwa ku magare “Matrix” yatangaje ko ishaka Umunyarwandakazi Girubuntu Jeanne d’Arc umukobwa ukinira ikipe y’u Rwanda wenyine kugeza ubu.

Jeanne d'Arc Girubuntu niwe gusa ubu ugize ikipe y'igihugu y'abasiganwa ku magare mu gihe barumuna be bagitegurwa
Jeanne d’Arc Girubuntu niwe gusa ubu ugize ikipe y’igihugu y’abasiganwa ku magare mu gihe barumuna be bagitegurwa

Matrix yemewe nk’ikipe y’ababigize umwuga n’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi (UCI) mu mwaka ushize, muri uyu wa 2016 ikaba aribwo igomba gutangira imikino ku rwego rw’umugabane w’Uburayi.

Team manager wa Matrix Fitness, Stefan Wyman yabwiye ikinyamakuru cyandika ku bagore bari mu mukino w’amagare “totalwomenscycling.com” ko bashaka guha amahirwe Girubuntu kugira ngo abashe gusiganwa ku mugabane Iburayi, no kumufasha gutera indi ntambwe.

Ati “Birasobanutse, Jeanne d’Arc afite impano cyane, kandi bigaragara ko afite abantu iruhande rwe bagerageza gukora uko bashoboye ngo atere imbere mu murongo mwiza. Bigaragara ko igihe yamaze yitoreza muri UCI cyatanze umusaruro, kandi gusiganwa mu Burayi nabyo bizamufasha gutera imbere cyane.”

Wyman Stefan avuga ko Girubuntu ashobora kubera abandi ikitegererezo ndetse agaha umurava abakinnyi b’abagore b’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda.

Matrix ivuga ko yiteguye ku mufasha kuzamura urwego rwe rw’imikinire, no kuzamura umushahara we ubu wabarirwaga mu madolari ya Amerika 1,200 (nk’uko biherutse gutangazwa na ESPN), akaba yabona uburyo buhagije bwo kwitunga no gutunga umuryango we neza.

Kimberly Coats, umwe mu bagore bayobora Team Rwanda yavuze ko bishimiye ubushake bwa Matrix Fitness bwo gushyigira Jeanne d’Arc n’umwuga we.

Ati “…intego ya Matrix Fitness yo kuzamura umushahara wa  Jeanne d’Arc bizamworohereza nk’umukinnyi, ndetse byorohereze ikipe y’igihugu akinira. Kandi birerekana ubushake bwo guteza imbere umukino w’amagare mu bagore by’umwihariko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nk’u Rwanda.”

Nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri muri Shampiyona ya Africa mu bagore basiganwa umuntu ku giti cye, Girubuntu Jeanne d’Arc ubu agiye kugomeza kwitoreza mu kigo cya UCI mu Busuwisi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish