Digiqole ad

Trump atsindiye kuyobora USA, biri mu mpungenge 10 isi ifite

 Trump atsindiye kuyobora USA,  biri mu mpungenge 10 isi ifite

Trump ngo natsinda ni akaga ku Isi

Ubu, kimwe mu bintu 10 biteye impungenge isi bishobora no kuyigusha mu kaga harimo kuba Donald Trump yatsinda amatora yo kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika nk’uko bitangazwa na ‘The Economist Intelligence Unit”(EIU).

Trump ngo natsinda ni akaga ku Isi
Trump ngo natsinda ni akaga ku Isi

Ubushakashatsi bwabikozweho buvuga ko atsinze yahungabanya ubukungu bw’isi kandi yateza imyiryane ya politiki n’impungenge ku mutekano w’isi.

Gutsinda k’uyu mugabo ngo biteye impungenge kurusha ikibazo cyo kuba Ubwongereza bwava muri European Union kiriho ubu, ngo binateye impungenge kurusha imirwano ishobora kubera mu nyanja y’amajyepfo munsi y’Ubushinwa.

Mu bindi bintu biteye impungenge isi harimo uguhungabana kw’ubukungu bw’Ubushinwa, n’imbaraga za gisirikare z’Uburusiya buri gukoreshwa muri Ukraine na Syria.

Impungenge zo gutsinda kwa Trump ku rutonde rwa EIU zegeranye n’impungenge isi ifitiye ukwiyongera kw’ibikorwa by’iterabwoba by’imitwe aba ‘Jihadists’ nayo iri guhungabanya ubukungu bw’Isi.

EIU ivuga ko Donald Trump mu kwiyamamaza kwe byagaragaye ko ashobora kubangamira ubwisanzure bw’ubucuruzi ku isi ndetse ashobora gushyamirana bikomeye cyane n’Ubushinwa kuko yabushinje kuba ari bwo butuma ifaranga ku isi rihungabana.

Amagambo ye akarishye ku Bushinwa na Mexique ngo ashobora gutuma habaho intambara mbi mu bucuruzi ibintu bikazamba ku isi.

Mu zindi mpungenge isi ifite uyu munsi harimo ko Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ugenda ugaragaza ibibazo byinshi bishobora kuvamo gushwana gukomeye kw’ibihugu biwugize bikavamo gusenyuka kwawo.

Harimo kandi kuvana Ubugereki mu bakoresha ifaranga rya Euro bigatuma iri faranga rita agaciro n’ikizere, no kuba ishoramari mu bya petrol ku isi riri kugabanuka bikaba byateza ihungabana ry’ibiciro by’ibikomoka kuri petrol.

Kuri ibi bibazo byugarije kandi biteye Isi impungenge harimo n’icya Donald Trump, umugabo wavuze mu kwiyamamaza kwe ko yumva imiryango y’abo muri Islamic State aho iri hose ikwiye kwicwa kandi ko natorwa azatera Syria akarandura uriya mutwe.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish