Uzamukunda Elias ‘Baby’ ashobora kugaruka mu Amavubi
Mu gihe ikipe y’igihugu Amavubi ishobora kuzakina na Ile Maurice idafite rutahizamu Jacques Tuyisenge kubera ibibazo by’imvune, hashobora kwitabazwa Uzamukunda Elias bita ‘Baby’, ukina muri Le Mans y’aba ‘Amateur’ mu Bufaransa.
Nyuma yo gukurikirana abakinnyi b’abanyaRwanda bakina muri Africa umutoza w’Amavubi Johnny McKinstry yabwiye Umuseke ko ari no gukurikirana abakinnyi be bakina iburayi, harimo Nirisarike Salomon na Uzamukunda Elias bita ‘Baby’.
Johnny McKinstry ati“Abakinnyi bakina muri aka karere bari ku rwego rwiza. Haruna, Migi na Abouba bakina mu buryo buhoraho mu makipe yabo.
Abakina iburayi nabo nishimiye uko barimo kwitwara. Salomon we nsanzwe muzi kuko narinsanzwe muhamagara. Gusa, ubu nshobora no kuzahamagara Uzamukunda.”
Uyu mutoza avuga ko ngo Baby asigaye akina asatira aciye ku mpande, cyane ibumoso (Left Winger). Kandi ngo yakinnye imikino 15 muri 17 ikipe ye iheruka gukina.
Uzamukunda Elias Baby w’imyaka 27 yatangiye gukinira Amavubi muri 2006.
Byamufashe imyaka ibiri ngo muri 2008 atsindire Amavubi igitego hari muri CECAFA yari yabereye Tanzania.
Aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu muri Kamena 2015 ubwo Amavubi yiteguraga gukina na Mozambique.
Naza aziyongera kuri Sugira Ernest wari umaze iminsi mu mvune, ariko amakuru akaba avuga ko yamaze gutangira imyitozo, bivuga ko ashobora kuzakina umukino wa Iles Maurices mu mikino yo gushaka ticket y’igikombe cya Africa cya 2017 muri Gabon.
Amavubi azakina na Iles Maurices tariki 26 Werurwe n’uwo kwishyura i Kigali tariki 29 Werurwe.
Ikipe y’u Rwanda izahamagarwa tariki 19 Werurwe 2016.
Le Mans ni ikipe ikina mu batarabigize umwuga mu Ubufaransa kuva yamanuka ivuye mu cya mbere muri saison ya 2009-2010.Yaje kugira igihombo gikomeye yamburwa ibyangombwa nk’ikipe yabigize umwuga isigara ikina imikino yo ku rwego rw’abatarabigize umwuga kugeza ubu. Elias Uzamukunda niwe munyafrica gusa uyikinamo.
Le Mans FC yigeze ariko gukinamo abandi bakinnyi bakomeye bazwi nka Ismaël Bangoura wo muri Guinea, Daniel Cousin wo muri Gabon, yanyuzemo kandi Stéphane Sessègnon wo muri Benin na Romaric, Gervinho na Didier Drogba bo muri Cote d’Ivoire.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
5 Comments
iyi Equipe muvuga iba muri 2division yaba amateur. ntantubwo ishobora kwitabira coupe de France kuko itagira ikiciro ibarizwamo
Yuuuuu ntinagira stade kweri abanu bareba bitwikiriye imvura mbega aba professionnel baba nya Rwanda
iyikipe niya karitsiye ubwo kizigenza niho tumuteze kweli? ntibyoroshye
nubwo ari amateur ariko iruta iyo mu rwanda kdi natwe turi amateur,gusa tumenye ko muri europe niyowaba ukinira umudugudu uba uruta ukina muri APR cg Muhanga
Haruna na Baby ntibazadutobere ngo nabasitari Commitment niyo yambere
Comments are closed.