Digiqole ad

Ubu ushobora kwishyura Serivisi za Leta ukoresheje MTN Mobile Money

 Ubu ushobora kwishyura Serivisi za Leta ukoresheje MTN Mobile Money

MTN na Rwanda Online batangije gahunda yo kwishyura serivisi za leta ukoresheje Mobile money.

Mu rwego rwo kugabanya ingendo zakorwaga mu kwishyura ibijyanye na Serivisi za Leta, MTN-Rwanda ifatanyije n’ikigo Rwanda online (Irembo) bashyizeho uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe MTN Mobile Money.

MTN na Rwanda Online batangije gahunda yo kwishyura serivisi za leta ukoresheje Mobile money.
MTN na Rwanda Online batangije gahunda yo kwishyura serivisi za leta ukoresheje Mobile money.

Sosiyete y’itumanaho ya MTN-Rwanda ivuga ko basanzwe biyegereza abakiriya bayo mu kuborohereza mu kwishyura Serivisi zitandukanye hakoresheje Mobile Money, ariko ubu bongeyeho umwihariko ko ushobora no kwishyura Serivisi za Leta.

MTN Rwanda ivuga ko ubu ifite abafatabuguzi barenga Miliyoni enye (4 000 000), muri bo 95% bafite Konti muri Mobile Money, kandi 98% bagerwaho neza na ‘network’ ya MTN.

MTN Rwanda ivuga ko ikibazo cyo koherezanya amafaranga ku mirongo yayo kiri hasi, kuko 89% by’abakoresha umurongo wa MTN bashobora koherezanya amafaranga mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Ubushakashatsi Finscope 2016 buherutse kugaragaza ko Abanyarwanda bizera cyane koherererezanya no guhererekanya amafaranga binyuze kuri Telefone kuko ngo aribyo bibabangukira cyane.

Norman Munyampundu, ushinzwe ubucuruzi muri MTN yavuze ko ingendo zakorwaga, umuntu agiye kwishyura Serivisi runaka za Leta kuri Banki ubu zigiye kugabanyuka .

Yagize ati ”Serivisi nyinshyi ushobora kuzishyura ukoresheje Mobile Money kuko u Rwanda aho rugeze rushaka ko ibintu byose biba mu buryo bw’ikoranabuhanga (Digital).”

Norman Munyampundu ushinzwe ubucuruzi muri MTN.
Norman Munyampundu ushinzwe ubucuruzi muri MTN.

Ku ruhande rwa Rwanda Online ifasha abaturarwanda kubonera Serivisi zinyuranye za Leta ku rubuga rwa internet www.irembo.gov.rw , bo bavuga ko ubufatanye na MTN batangiye ari uburyo bwiza cyane kuko hari byinshi buzafasha mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.

Mukayiranga Daniella, ushinzwe ibijyanye no kwishyura muri Rwanda online yavuze ko kwishyura ukoresheje Mobile Money bizagabanya umwanya umuntu yatakazaga yiruka ku cyemezo yifuza, ndetse binagabanye ruswa mu mitangire ya Serivisi za Leta, kandi bitumen abantu bahabwa Serivisi mu buryo bwihuse.

Yagize ati ”Ubu n’uburyo bwiza buzatuma Serivisi yihuta kuko byose uzabikora mu buryo bw’ikoranabuhanga, no kwishyura hanyuma ukazajya gufata icyangombwa wasabye.”

Mukayiranga Daniella umuhuzabikorwa ushinzwe kwishyuza muri Rwanda Online (Irembo).
Mukayiranga Daniella umuhuzabikorwa ushinzwe kwishyuza muri Rwanda Online (Irembo).

Kugira ngo utangire gukoresha ubu buryo ugomba kwiyandikisha ku rubuga www.irembo.gov.rw, hanyuma ugakurikiza amabwiriza, cyangwa se ukandika kuri Telefoni yawe * 909#, ukemeza, ukiyandikisha, hanyuma ugasaba Serivisi ushaka ukishyura ukoresheje MTN Mobile Money, aho wandika *182#, nabwo ugakurikiza amabwiriza.

Ku bantu batazi gusoma no kwandi, ngo babashyiriweho imirongo ya Telefone yo guhamagaraho (Call Centre) igera kuri 800, ikazajya ibafasha aho bari hose, ndetse mu minsi iri mbere no kuri MTN-Rwanda bagiye gushyiraho umurongo uzajya ufasha umuntu wese ukeneye Serivisi za Leta.

Iyi Serivisi yo kwishyura Serivisi za Leta ukoresheje MTN Mobile Money izajya ikorwa ku buntu, nta mafaranga MTN izajya ica abafatabuguzi bayo. Ku muntu wese ubu buryo bwazananira, ashobora guhamagara umurongo utishyurwa wa 9099 bakamufasha.

Rwanda Online ivuga ko mu mezi atandatu bamaze bamaze, ubu bamaze kugera ku rwego rwo gutanga Serivisi za Leta 17, bakaba bafite intego yo kugera kuri Serivisi 100.

Clement Uwajeneza umuyobozi wa Rwanda Online.
Clement Uwajeneza umuyobozi wa Rwanda Online.
Mr Gunter Engling umuyoboz wa MTN Rwanda.
Mr Gunter Engling umuyoboz wa MTN Rwanda.
Mu kiganiro n'abanyamakuru abayobozi ku mpande zombi basobanura uko iyi gahunda ikora.
Mu kiganiro n’abanyamakuru abayobozi ku mpande zombi basobanura uko iyi gahunda ikora.
Mu kiganiro n'abanyamakuru.
Mu kiganiro n’abanyamakuru.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSKEE.RW

en_USEnglish