CNLG yakoze inama itegura Kwibuka ku nshuro ya 22
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) kuri uyu gatatu tariki yaganiriye n’abafatanyabikorwa bayo ku bikorwa bizaranga icyunamo no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, havuzwe ko mu kwibuka hazibandwa ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwigisha ububi bwayo.
Muri uyu mwaka gahunda yo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 22 ibiganiro bizajya byibanda ku kwigisha no gusobanurira abaturage impamvu y’icyunamo kuko ngo hari benshi usanga batazi impamvu bibuka Jenoside bakabikora kuko ari gahunda ya Leta gusa.
Hazabaho gusobanura ingengabitekerezo ya Jenoside icyo aricyo uhereye ku ngero zigaragara. CNLG itanga urugero ko basanze mu karere ka Rwamagana abana babwira bagenzi babo amagambo abakomeretsa.
Mu kwibuka hazababaho no gusobanura ingaruka z’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ngo zihari ari nyinshi cyane aho usanga abantu bica abandi, urugero bavuzwe ni mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama ahagaragaye kwica bishingiye kuri iyo ngengabitekerezo.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka, izaba ari “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Iyi nama yari yitabiriwe n’ibigo by’itumanaho, Banki zikorera mu Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bagira uruhare mu bikorwa byo kwibuka no gufasha abarokotse. Ibi bigo byifuje ko byazajya bihabwa umurongo ngenderwaho mbere y’igihe, kugira ngo na byo bibashe kwitegura.
Bavuze ko mu mwaka ushize batinze guhabwa insanganyamatsiko, bakajya bakoresha izabo bishakiye.
Bifuje kandi ko hazajya hakorwa urutonde rw’ibikorwa byo gufasha mu gihe cyo kwibuka bakaruhabwa mbere y’igihe, nabo bakabasha gutegura icyo bazakora bagendeye ku ngengo y’imari yabo.
Banasabye ko inkunga bagenda batanga ku nzibutso za Jenoside mu gihe cyo kwibuka, yajya ikurikiranwa bakamenya uburyo amafaranga akoreshwamo.
CNLG yasabye abafatanyabikorwa kujya batanga inkunga zifasha abarokotse Jenoside kwiteza imbere aho kubaha ibyo kurya hashira iminsi bakongera kubikenera.
Yabasabye kandi kujya bakurikirana inkunga batanga bakamenya umusaruro wazivuyemo.
Bideri Diogene umukozi wa komisiyiyo yavuze ko iyi gahunda ibaho buri mwaka baganira kuri gahunda zo kwibuka, bagatanga aho bazashyira ibimenyetso byanditseho amagambo yo kwibuka.
CNLG ngo iba yifuza kumenya niba bazakomeza gukorana na bo, hakaba hasigaye kubaha imirongo migari bagomba gukoresha ku byapa.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW