Somalia: Igitero cya ‘drone’ ya USA cyahitanye abarwanyi 150
Igitero cyagabwe n’indege itagira umupilote ya America cyahitanye abarwanyi 150 ba al-Shebab, umutwe w’inyeshyamba za kisilamu zirwanira muri Somalia zikanagaba ibitero muri Kenya.
Umuvugizi mu biro by’ingabo za America, Capt. Jeff Davis yatangaje ko icyo gitero cyari kigambiriye ahantu hitoreza Al Shabab nk’uko bitangazwa na BBC.
Yagize ati “Twamenye ko bari bagiye kurangiza bakava aho hantu bitorezaga, kandi bari bateje ikibazo mu gihe kizaza kuri America no ku biro by’Ingabo za Africa yunze Ubumwe.”
Yongeyeho “Igenzura rya mbere ryagaragaje ko abarwanyi 150 bishwe.”
Capt Davis yavuze ko igitero, cyakozwe ku wa gatandatu, kigambiriye inkambi y’imyitozo ya al Shabab iri kuri km 195 mu Majyaruguru y’umurwa mukuru Mogadishu.
UM– USEKE.RW