APR 3 – 0 MusanzeFC, Umutoza mushya Nizar yarebye umukino
Umukino wo ku munsi wa 13 wa Shampiyona, Musanze FC yari yakiriye APR FC, umukino urangira itsinzwe ibitego 3-0 kuri Stade ya Kigali, umutoza mushya wa APR FC uturutse muri Tunisia yari yibereye ku kibuga.
Uyu mukino watangiye ikipe ya APR FC isatira, inabona igitego hakiri kare kuri ‘coup franc’ yatewe neza na Emery Bayisenge.
Igice cya mbere cyagaragayemo amakosa menshi ya Musanze FC ndetse myugariro Ngabo Albertwa APR avunikira bikomeye mu gice cya mbere cy’uyu mukino.
Iminota isigaye y’umukino Iranzi Jean Claude yakinnye nka myugariro w’ibumoso kandi muri iyi minsi yakinaga iruhande rwa rutahizamu.
Igice cya kabiri, umutoza Emmanuel Rubona watozaga umukino we wa nyuma muri APR FC, yakoze impinduka, akuramo Nkinzingabo Fiston, ashyiramo Butera Andrew.
APR FC yabonye ‘coup franc’ nanone yinjizwa neza nabwo na Emery Bayisenge.
Bizimana Djihad yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 82, ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, ryatumye umukino urangira 3-0.
Nyuma y’iki gitego,Emery Bayisenge yaje kugwa igihumure nk’uko twabibwiwe n’umuganga wa APR FC, ngo byatewe n’ikibazo cy’isereri, ariko ngo uyu musore araza koroherwa vuba.
Umutoza wa Musanze, George Ssemogerere yavuze ko arimo gutakaza imikino bitewe no kudakinira mu rugo kuko Stade ya Musanze iri kuvugururwa.
Yagize ati: “Ntabwo biba byoroshye kwitwa ko wakiriye umukino ariko ugakinira ku kibuga cy’uwo muhanganye. APR FC yari ifite amahirwe kuturusha. Ndashima abakinnyi banjye, uko bitwaye, nta kundi nzakomeza gutegura imikino itaha.”
Rubona wa APR we ngo ni Imana yamufashije.
Ku rutonde rw’agateganyo APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 30 inyuma ya Mukura ifite 32, APR iracyafite ibirarane by’imikino ibiri.
Umutoza mushya ugiye gutoza APR FC, UmunyaTunisia Nizar Khanfir na we yarebye uyu mukino. Akaba yitegura umukino ubanza APR FC izakiramo Young Africans, kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa gatandatu.
NGABO Roben
UM– USEKE.RW