Digiqole ad

Perezida yavuze impamvu u Rwanda rwivanye ku masezerano y’Urukiko Nyafrika

 Perezida yavuze impamvu u Rwanda rwivanye ku masezerano y’Urukiko Nyafrika

Mu cyumweru gishize tariki 04 Werurwe ubwo ikirego Victoire Ingabire n’abamwunganira bagejeje ku Rukiko Nyafurika rurengera Uburenganzira bwa muntu bajuririra umwanzuro inkiko zo mu Rwanda zamufatiye, nibwo byamenyekanye ko u Rwanda rwikuye mu masezerano (protocol) ya ruriya rukiko aha uburenganzira abantu ku giti cyabo n’imiryango itegamiye kuri Leta kuba yaruregera. Kagame yavuze ko byateguwe kuva cyera.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru.
Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru.

Kuva muri ariya masezerano hari ababihuje n’urubanza rwa Ingabire, andi makuru akavuga ko ari ni ibintu bimaze igihe byitegurwa, kuva rwakwakira ikirego cya Stanley Safari wakatiwe igifungo cya burundu n’Inkiko Gacaca mu 2009, nyuma yo kumuhamya ibyaha binyuranye birimo n’icya Jenoside.

Safari yaje guhunga mbere yo gukatirwa, hanyuma Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu “Amnesty International” uza kumusha gusaba ruriya rukiko kurindwa, hashingiye kuri ariya masezerano (protocol) aha ububasha abaturage n’imiryango itegamiye kuri Leta u Rwanda rwashyizeho umukono mu 2013.

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Busingye Johnston aherutse kubwira The Newtimes ko mu mwaka ushize bandikiye ruriya Rukiko Nyafurika rurengera Uburenganzira bwa muntu barumenyesha imyanzuro y’urubanza rwa Safari, ndetse barumenyesha ko niruha urubuga Safari, u Rwanda rushobora kuzafata indi myanzuro.

Nyuma y’uko urukiko rubirenzeho, u Rwanda rwafashe umwanzuro mu kwezi gushize wo kuva muri ariya masezerano rwari rwarasinye tariki 22 Mutarama 2013.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida wa Paul Kagame yashimangiye ko kuva mu ariya masezerano ari ibintu byari bimaze igihe bitegurwa, nubwo kuvamo bibaye vuva

Yagize ati “Ntaho bihuriye no gushidikanya ku rukiko ubwarwo, bishingiye ku mikorere (process), imikorere yo kurenga izindi nzego ziriho, ndetse zakabaye zikemura ikibazo. Bitari uko bidatanga igisubizo cyangombwa gusa, ahubwo harimo no kuba iyo mikorere idahesha agaciro izindi nzego turimo kubaka.”

Kagame yavuze ko iriya mikorere ituma ibibazo bijya mu zindi nzira bitakabaye binyuramo, kandi ngo kwemera ko ibyo bikomeza kuba byaba bishyira ugushidikanya ku nzego ziriho zakabaye zikemura cya kibazo, aho kuba ku rundi ruhande rwakabaye ahubwo rushidikanywaho.

Avuga kuri iyi ngingo kandi, Perezida Kagame yongeye kugaruka ku mikorere y’ubutabera mpuzamahanga usanga ngo budaha agaciro izindi nzego z’ubutabera cyane cyane iz’ibihugu.

Akavuga ko impamvu zikwiye gutuma ubutabera mpuzamahanga bushidikanywaho ari nyinshi, cyane cyane kuba inkiko mpuzamahanga zicira imanza abantu abantu bamwe gusa.

Ati “Usanga bamwe ahubwo bakoresha izo nkiko mu gukemura ibibazo Politike, mu gihe bibafitiye inyungu.”

Kagame kandi yavuze ko gushidikanya ku mikorere y’ubutabera mpuzamahanga bifite icyo bishingiyeho, bityo ngo kubizanamo Ingabire cyangwa ibikorwa mu Rwanda ngo byaba bisa nk’aho ushidikanya ku mpamvu abantu bibaza ku mikorere y’ubutabera mpuzamahanga kandi zigaragaza.

Ati “Ubutabera mpuzamahanga bushinzwe gukorera buri wese, bivuze ko bugomba gukorera ibihugu cyangwa amatsinda akomeye, mu buryo bureshya kimwe n’uko bukorera abandi bidafite imbaraga nyinshi, ariko iyo bitagenze gutyo ngo habeho kuringanira, ugasanga rureba uruhande rumwe kuruta urundi, ni ibintu byumvikana impamvu abantu barushidikanyaho, sinzi impamvu abantu batabyumva.”

Imiryango inyuranye iharanira uburenganzira bwa muntu, n’abunganira Ingabire Victoire basabye ko kwikura kuri ariya masezerano bitagira ingaruka ku bujurire urukiko rwagejejweho na Ingabire wakatiwe igifungo cy’imyaka 15 mu 2013, ahamijwe ibyaha birimo icyo gupfobya Jenoside.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • heeee, mbega ibisobanuro! ni philosophie, abatayize bihangane.

    • Kuri wowe ni phlosophia pe,icyo utumva nicyo ntabona,wowe uzi RWANTANAMO(ikoresha itegeko irihe kwisi?),mbese utekereza ko hagati ya Bagbo na Watara(aho ni muri ivory cost/cote d-ivoir)ninde wari kugezwa m rukiko mpanabyaha ukurikije amategeko? ariko ku bwinyungu za bafaransa(soma igi tabo giheruka gusohoka Babgo yafunzwe kitarashirwa hanze biba ikibazo cyo kugisohora,banyunze iyo hasi,bamufata mpiri, bafotora aba kuru mu ngabo za watara zimukura mu mwobo!!!!ubu awurimwo, watara wabaye inyeshyamba arimikwa undi yoherezwa mu rukiko!!!!Wenda bavuze ibyo udashaka kumva!!

      • niba wumva igifaransa, gusoma nziko arigitotsi ca banya afrika ngib ibyanditsemwo muri make umwanditsi abyivugire:
        “RFI: Vous avez intitulé votre essai « France-Côte d’Ivoire : une histoire tronquée ». D’après vous qu’est-ce qui est tronqué ?

        Fanny Pigeaud: C’est la vérité qui est tronquée. J’ai essayé de montrer dans mon livre que la France n’est pas intervenue en Côte d’Ivoire pour des motivations humanitaires ou pour sauver le processus démocratique, comme on voudrait nous le faire croire, mais pour protéger ses intérêts dans ce pays en mettant en place un président qui lui soit favorable” mbikuye kuri RFI.fr

        • Ibi ugaragaza hano bisobanura gute abanyagitugu buzuye muri Africa, bafashe-bugwate ibintu byose n’abantu bose ? Sobanura niba iki gitabo uvuga hano kiboza kikabagira umweru dede ! Bagbo was no saint either.

          • @Sarkozy,ay least Gabgo can be compared to saints which you cant dare to do to Sarkozy,impossible or to what France does in general to mant countries for his interests!!ariko ntibikubujije kuyisingiza u critika utuma hamwe n Imana ubona internet yo gutypinga ibyo wanditse.nyamara Sarkozy aragaramye nuko yakoze byiza se??ariko kuryana,gusebanya,kutumvikana hagati mu banyarwanda mubona byageza he igihugu.ntekereza ko Sarkozy ibyo yakoze iyo abikorera abafaransa atari gucya akiri perezida ariko yabikoreye ahandi mu nyungu z ubufaransa kuki abanyarwanda mwe mwitana ba mwana,muhangana,musebanya aho kuba solidaires ngo mwubake igihugu??

  • None se ntimwamubwira aho yajyana ubujurire bwe buhuye n’ubutabera twemeranyaho?

  • Ikigihugu gifite Bamenya.

    • None waruziko batarimo cyabaho??

  • niba numvise neza, H.E aravuga ko abakabaye bakemura ibibazo ari inkiko zo mu Rwanda aho kwitabaza iz’amahanga kd ko izo mu Rwanda zidakwiye gukemangwa. Ikibazo nibaza, ibyavuye muri rukiko mpanabyaha rwa arusha nabyo arabikemanga? Ruriya rukiko ruramutse rwarakingiye ikibaba Safari Stanley wabaye senateri kugera muri 2009; yarakoze Genocide hakaba hari ibimenyetso bimuhama rwaba narwo ruhakana rukanapfobya Genocide yakorewe abatutsi, bitabaye ibyo byaba nta bimenyetso bimuhama byagaragajwe, sinibaza ko Inkiko Gacaca zifite ubushobozi buruta iby’izi nkiko mpuzamahanga na cyane ko Transparency International Rwanda yo ubwayo yakemanze inkiko gacaca ikavuga ko bahawe ububasha burenze ubushobozi bafite. None se niba H.E akemanga inkiko mpuzamahanga, TI (Rwanda) igakemanga inkiko gacaca zakatiye Safari stanyle igihano cya burundu twe ubwacu twaba twifitemo ikibazo .

    • Njye uko nabyumvise yagaye izo nkiko international ko zibogama ,nk urugero za protectinze uwo bavuze hirengagijwe icyaha kiremereye yaregwagwa nka genocide.njye kubwanjye ni uko nabyumvise.thx

      • Icyo nibaza ni kimwe: Ninde wagize Safati Stanley Senateri?! Si RPF na Perezida Kagame?! Baje kumushinja genoside bate kandi yaririrwaga kuri TVR muri Telecin House yikoronka ari nawe ducyesha amagambo mashya IMYUMVIRE n’INGENGABITECYETEZO YA GENOCIDE?! yaje kuzaba ihame my knyarwanda? Si Safari wayadukanye?!

  • Twari twaratinze kuvamo. Urukiko rukorera abazungu mu nyungu zabo. Ikindi nabwira abashaka ubutabera budafite inenge mutegereze Yesu ni we ubufite wenyine.

    • @CLAVER,

      1/ URU RUKIKO SI URW’ ABAZUNGU. NI URW’ AFRIKA N’ ABAREGA, ABABURANA, ABACAMANZA NI ABANYAFURIKA.EUROPE IFITE URWAYO.
      2/ U RWANDA RWASINYE MURI 2013, UTI RWATINZE KUVAMO: AHUBWO SE KUKI INZOBERE ZACU ZASINYIYE IBYO ZITUMVA CYANGWA ZITASESENGUYE!!
      IBIHE BYIZA MU RWATUBYAYE.

  • kuva muri aya masezerano nta kibazo kirimo na busa, uwasinye niwe usinyura mu gihe hari ibyo abona bimubangamiye, bazajye gushakira ahandi u Rwanda ntirwisukirwa

  • Ariko mwo kabaho mwe …mubona tudasigaye tumeze nk ibitambambuga koko Safari koko uriya umwe utanadukanze …ubu se ko arusha tutacanye nayo umubano yagize abere ba ruharwa bazwi ku mugaragaro…none amasezerano dusinye ejo bundi turi no mu mpirimbanyi zayo kandi kuko dusigaye turi aba panafricaniste bakomeye ngo kubera safari ngo turagiye hahaha narumiwe koko

  • Urwanda ndarukunda cyane rukunda gushinja ntirujya rushinjwa ngaho nawe mubufaransa baravuze ngo bakoze joneside NGO birukanye Ministiri,mubudage baravuze ngo birukanye b’ambassaderi,abanyarwanda baravuze ngo ingengabitekerezo,kugambanira igihugu,gutuka numukuru wigihugu,amacakubiri nibindi……,mubone barareze NGO tuvuye murukiko rwa afurica, ariko twikengeye kuko iyo tujyayo twari kuhasebera uwapanze uyu mupangu ndamwemeye.

  • U Rwanda rwasinyuye kubera ubwoba bw’ abarenganyijwe bashobora kurujyamo kandi bakaba banabera abandi urugero rwo kujya barwitabaza baramutse barenganiye mu Rwanda. Ariko baramuts bafashe nka ba bashinjacyaha bitwa ba Nzakamwita washinjaga Ba Rusagara na Tom, rukayoborwa na Chance NDAGANO udatinya kumanuka yari perezida w’ urukiko akajya gushinja uwo yaburanishaga, bakomeza bagaheaha ishema igihugu mu mahanga no kwerekana ko amategeko ashobora guhinduka mu Rwanda kubera umuntu utahiwe. Harakabaho ubutabera nyarwanda n’ abacamanza babizobereyemo.

  • gov yu rwanda iri guhunga ubutabera mpuzamahanga bigaraga ese niba ari ubutabera ubwo mwasobanura gute uburyo gov yikura mu masezerano kandi aribo bayasinye ku manywa yi hangu!!
    ibyo ni ugutinya ubutabera mpuzamahanga burengera abaturage

Comments are closed.

en_USEnglish