Digiqole ad

Songa Isaie na Nshuti bafashije Police FC gutsinda Musanze 2-1

 Songa Isaie na Nshuti bafashije Police FC gutsinda Musanze 2-1

Songa Isaie yafashije Police FC gutsinda Musanze FC.

Mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona wakinirwaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Police FC ibashije gutsinda Musanze FC ibitego 2-1.

Songa Isaie yafashije Police FC gutsinda Musanze FC.
Songa Isaie yafashije Police FC gutsinda Musanze FC.

Igitego cya Songa Isaie ku munota wa 23′ n’icya Nshuti Idresbald ku munota wa 32′ byafashije Police FC y’umutoza Cassa Mbungo Andre kubona amanota atatu. Renzaho Hussein niwe watsinze igitego rukumbi cya Musanze FC.

Rutahizamu Songa Isaie wa Police FC yujuje ibitego birindwi (7), akaza inyuma ya Hakizimana Muhadjili wa Mukura VS uyoboye ba rutahizamu n’ibitego icyenda (9).

Nubwo Police FC yatsinze, iyi kipe iraguma ku mwanya wa gatanu yari iriho n’amanota 24.

Kuri uyu wa gatandatu, Rayon Sports irakira Espoir FC kuri Stade ya Kigali saa cyenda n’igice (15:30′).

Police FC yagumye ku mwanya wa  gatanu.
Police FC yagumye ku mwanya wa gatanu.

Roben Ngabo
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Police isigaye ikina umukino mwiza, nabonye Musanze yari gutsindwa nka 4 ariko bagahusha uburyo bugaragara bagomba kujya babyaza umusaruro amahirwe babonye bazatsinda amakipe menshi.

Comments are closed.

en_USEnglish