Digiqole ad

Nyuma yo gutsinda Amagaju 2-1, Rubona yiteguye Young Africans

 Nyuma yo gutsinda Amagaju 2-1, Rubona yiteguye Young Africans

Rubona Emmanuel, umutoza wa APR FC.

Nyuma yo gutsinda Amagaju FC ibitego 2-1 mu mukino wa Shampiyona, umutoza wa APR FC Rubona Emmanuel ngo birimo kumufasha kwitegura Young Africans bazakina mu mikino nyafurika “CAF Champions League”.

Rubona Emmanuel, umutoza wa APR FC.
Rubona Emmanuel, umutoza wa APR FC.

APR FC yaraye itsinze Amagaju 2-1, ibitego bibiri byatinzwe na Ntamuhanga Tumaine ‘Tity’ ndetse na Nkinzingabo Fiston, mu gihe kimwe cy’Amagaju FA cyatsinzwe na Munezero Dieudonne mu minota y’inyongera.

APR FC yatsinze Amagaju, yari yiganjemo abakinnyi badakunze kubona umwanya nka Rwigema Yves, Bukebuke Yannick, Rugwiro Herve, na Tity wari Kapiteni.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa APR FC Rubona Emmanuel yavuze ko arimo gukoresha iyi mikino ya Shampiyona yitegura Young Africans yo muri Tanzania ikinamo Haruna Niyonzima na Mbuyu Twite bombi bayikiniye APR.

Yagize ati “Young Africans ni ikipe nini turabizi, ariko natwe ntitworoshye. Ndimo kuyikurikirana. Ndimo guhinduranya abakinnyi muri iyi mikino, bizatuma abasore banjye uko ari 30 baguma ku rwego rwiza ku buryo kuri Young tuzatoranya abeza kurusha abandi.”

Kubirebana n’umutoza mushya APR FC igiye kuzana, Umunya-Tunisia Nizar Khanfir, Umutoza Rubona ngo yishimiye kuzakorana nawe kuko ari azamwungukiraho ubunararibonye.

APR FC izakira Musanze ku wa mbere w’icyumweru gitaha, mbere yo gukina na Young Africans kuwa gatanu tariki 11 Werurwe 2016, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibyo mu Rwanda ni amayobera, uriya mutoza wo muri Tunisie ntibari badutsembeye ko nta mishyikiano bigeze bagirana?

Comments are closed.

en_USEnglish