Digiqole ad

APR FC ngo yiteguye gusezerera Mbabane Swallows

 APR FC ngo yiteguye gusezerera Mbabane Swallows

11 ba APR FC babanje mu mukino iherutse gutsindamo Kiyovu.

Kuri uyu wa gatandatu, APR FC irakina umukino wo kwishyura w’imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ‘CAF Champions League’ na Mbabane Swallows yo muri Swaziland yaje i Kigali ifite impamba y’igitego kimwe yatsindiye iwayo.

11 ba APR FC babanje mu mukino iherutse gutsindamo Kiyovu.
11 ba APR FC babanje mu mukino iherutse gutsindamo Kiyovu.

APR FC ifite igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda y’umwaka ushize, mu mpera z’iki cyumweru iraba irwana no gusezerera ikipe bivugwa ko yategewe amafaranga menshi n’ibikomangoma (abana b’umwami Muswati) by’iwabo muri Swaziland. Biteganyijwe ko Mbabane Swallows igera mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu.

Kuba APR FC yaratsinzwe umukino ubanza 1-0, biranayiha akazi katoroshye imbere y’abafana bayo. Gusa, abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe y’Ingabo ngo bafite ikizere cyo gusezerera iriya kipe, bagakomeza mu kindi kiciro cya CAF Champions League.

Kapiteni wa APR FC Nshutiyamagara Ismail bita Kodo aganira n’UM– USEKE yavuze ko icya mbere bagomba kwirinda muri uyu mukino ari ugutsindwa ikindi gitego, kuko ngo bazi ko baramutse barangaye bakinjizwa igitego kare akazi kaba gakomeye.

Ati “Ubwo noneho twaba dusabwa gutsinda ibitego bitatu, ibintu mbona ko bitatworohera. Tugomba gukomeza ubwugarizi bwacu muri uyu mukino, kandi imyitozo tumaze iminsi dukora nkeka ko bizagenda neza.”

Kodo arongera ati “Ba rutahizamu bacu nabo bazi akazi kabo. Kandi banamaze iminsi bitoza uburyo butandukanye bwo gushaka igitego. Icyo nabwira abafana, bazaze badushyigikire, kandi intsinzi irahari nta kabuza.”

Abakinnyi 18 umutoza wa APR FC Rubona Emmanuel azifashisha:

Abazamu: Kwizera Olivier,Ndoli Jean Claude.

Ba myugariro: Rusheshangoga Michel, Ngabo Albert, Rutanga Eric, Bayisenge Emery, Nshutinamagara Ismael Kodo (C), Usengimana Faustin na Rwatubyaye Abdoul.

Abakina hagati: Mukunzi Yannnick, Ntamuhanga Tumaine Tity, Butera Andrew, Bizimana Djihad, Benedata Janvier, Iranzi Jean Claude na Sibomana Patrick Papy.

Ba rutahizamu: Mubumbyi Bernabe na Ndahinduka Michel.

Mu gihe APR FC yaba ishoboye gusezerera iyi kipe yo kwa Muswati, yazahura n’izarokoka hagati ya Young Africans na Cercle Joachim yo mu birwa bya Maurice.

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mbabane Swallows nayo irashaka ticket kandi nishobora kwinjiza igitego muri mi-temps ya mbere aka APR kazaba gashobotse.

Comments are closed.

en_USEnglish