Digiqole ad

Kayonza: Hari abana bataye ishuri kubera ubukene

 Kayonza: Hari abana bataye ishuri kubera ubukene

Akarere ka Kayonza karavugwamo ikibazo cy’abana bata amashuri kubera ubushobozi buke bw’imiryango bavukamo, ababyeyi babo bavuga ko amafaranga y’ifunguro n’ibindi bisabwa umunyeshuri bizamuka umunsi ku munsi, bityo bigatuma bamwe bahagarika kwiga.

Mu Rwanda hose Leta irimo kwimakaza gahunda y’ubureze kuri bose; Gusa, mu Turere tumwe na tumwe haracyagaragara ikibazo cy’abana bata ishuri kubera ubushobozi buke bw’ababyeyi babo.

Mu Karere ka Kayonza ni hamwe mu hagaragara abana benshi bataye amashuri ngo bitewe n’uko amafaranga bagisabwa mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9) na 12 ari menshi.

Amwe mu mafaranga batanga si amafaranga ay’ishuri (school fees), ahubwo ni ayo guhabwa ifunguro ku ishuri, ayo kugura impapuro, agahimbaza musyi ka Mwarimu ndetse n’utundi dukoresho.

Ababyeyi binubira ko ngo hafi mu bigo byose by’i Kayonza, amafaranga y’ifunguro ku ishuri azamuka buri gihembwe, ku buryo hari aho ngo ageze mu bihumbi bisaga 20, ibi rero bigatuma hari abana bahitamo kwiyicarira murugo bakava mu ishuri burundu.

Nubwo hari abo bigora kubona amafaranga sabwa kubera ubushobozi bwabo, n’ababufite ngo hari igihe bibagora cyane cyane iyo umubyeyi afite abana barenze umwe nk’uko bamwe mu baturage bo mu Kagari ka ka Cyinzovu baganiriye n’UM– USEKE babitangaje.

Umubyeyi witwa Kanamugire Aloys ati “Ubu ndakubwiza ukuri mfite ugeze mu mwaka wa kane, ariko ndakubwiza ukuri nararanyije (umwaka ushize) ubu yicaye murugo.”

Umukecuru witwa Mukansanga avuga ko yigeze kurwara umwana we agiye ku ishuri baramwirukana, none ubu ngo yaramubwiye ngo niyiyicarire murugo.

Uretse aha Cyinzovu, ikibazo cy’abana bata amashuri kubera ubushobozi buke mu Karere ka Kayonza, kiranavugwa mu Murenge wa Rwinkwavu.

Abaturage muri rusange bifuza ko niba kwiga ari ubuntu koko, ngo amaniza agonga cyane cyane abana bakomoka mu miryango itishoboye akwiye kuvaho.

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kayonza Kiwanuka Ronald aravuga ko nk’ubuyobozi batari bazi ko gihari gusa, ariko ngo bagiye kugikurikirana gikemuke nibura bitarenze icyumweru gitaha.

Yagize ati “Ntabwo nari nzi ko habayeho icyo kibazo, gusa ubwo tugiye gukurikirana turebe turagikemura rwose vuba bitarenze icyumweru gitaha. Ubu tugiye gukorana byihuse n’abashinzwe uburezi, kuko nta mwana w’u Rwanda ukwiye kureka kwiga ngo ni uko ari umukene.”

Ikibazo cy’abana bata cyangwa birukanwa bya hato na hato ku mashuri kubera kubura amafaranga y’agahimbazasyi ka mwarimu, amafaranga y’ifunguro n’ibindi, kivugwa mu turere twinshi tw’igihugu.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nonese ko ishuli ryahindutse businesi, niba utifite ubwo nukujya guhinga cyangwa kuba mayibobo ntabindi.Banyiribintu bobakohereza abana babo kwiga amashuli yisumbuye mu mahanga ndetse nabanza.Ukibaza ibyiza bashakira abanyarwanda muri rusange bikakuyobera.Niba wemera akazi ukora wemera niterambere ryigihugu cyawe kuki abana bawe bataguma muriryo terambere nayo mashuli agezweho ari mu Rwanda? keranaho abana babayobozi bajyaga kwiga mu mahanga ariko ntawajyagayo kwiga secondaire.

  • Kutarya saa sita se byabuza umuntu kwiga. Iyo batayatanze se barabirukana, ni nde ufata icyo cyemezo. Hari byinshi byo kunoza mu burezi mureke abana bige ibyo kubagaburira ni inshingano yy’ababyeyi icyo musabwa ni ukubigisha si ukubirukana. Murakoze.

  • ntangazwa nokumvako ikibazo kigiyegukemuka aruko bagezweho nabanyamakuru!ubwose ushinjwe uburezi kurwego rw’Akarere ntaba abizi?
    Yewe muzehee wacu Nyakubahwa President of Republic of Rwanda aracyaruha.Imana ifashe abana babakene kuko barababaye.

Comments are closed.

en_USEnglish