Digiqole ad

Karongi: Abarimu bamaze imyaka 3 bishyuza ishuri bigishagaho

 Karongi: Abarimu bamaze imyaka 3 bishyuza ishuri bigishagaho

i Karongi

Abarimu bigisha mu Ishuri ryisumbuye rizwi ku izina rya IPESAL riherereye mu murenge wa Rubengera bavuga ko nyuma y’aho icyo kigo gihinduriye ishami rya HEG (History, Economy, Geography) hagashyirwa ibijyanye n’Ubwubatsi (Construction), abahigishaga muri iryo shami bambuwe amafaranga bari barahakoreye nyuma y’imyaka itatu bishyuza n’uyu munsi ntibarayabona.

Ishuri ryaje gufata umwanzuro wo guhindura ishami rya HEG ryahabaga hashyirwa Construction, abesnhi mu barimu bisanga mbatagishoboye kugumana akazi.

Basabwe ko bakwishakira ahandi bajya kwigisha kuko nta mwanya bari bagifite, ariko bagenda ikigo kibafitiye umwenda w’amezi abiri y’umushahara batahembwe.

Rwaka Enock umwe mu barimu baganiriye n’Umuseke ari mu bafite ikibazo, yavuze ko bababazwa n’uburyo bahora basiragizwa.

Ati “Imyaka ibaye itatu. Amafaranga tubishyuza ni ayo muri 2013 baduhoza ku cyizere ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere.”

Enock avuga ko ubwo bazanaga ishami rishya yasigaye yigisha abanyeshuri bari basigaye mu mwaka wa gatandatu wenyine, amasomo yose ariko ibyo byose babirengaho ngo baramwambura.

Uyu mwarimu avuga ko ikibazo cye agisangiye n’abandi bagera kuri batanu buri umwe wese akaba yishyuza amafaranga agera ku bihumbi birihejuru ya 300.

Iri shuri rya IPESAL ni rimwe mu yegamiye ku itorero rya EPR. Umuyobozi waryo Nyiramisago Josianne yatubwiye ko uwo mwenda bawuzi, ariko atari ukubambura nk’uko babivuga ahubwo mgo ishuri ubushobozi bwaribanye bucye.

Agira ati “Nibyo koko abo barimu bigishije hano, na bo ikibazo barakizi, iri shuri ryagize ikibazo cy’uko uburezi bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri bwaje maze ishami twari dufite (HEG), andi mashiri adukikije na yo arishyira mu byo bigisha abanyeshuri bacu bigira muri ibyo bigo duhura n’ikibazo cy’umubare muke w’abanyeshuri.”

Avuga ko nyuma ikigo cyafashe umwanzuro wo gusaba ishami ry’Ubwubatsi mu myuga n’Ubumenyingiro, ibyo ngo byatumye hashakwa abarimu bo kuryigisha batandukanye n’abigishga HEG.

Ati “Ni uko abo barimu bagiye, ariko ikibazo cyabo turakizi turi gukorana n’abafatanyabikorwa barimo itorero rya EPR ngo bishyurwe.”

Avuga ko umwenda w’amafaranga icyo kigo kibereyemo abarimu bagikoreye ari hejuru ya miliyoni ebyiri.

Muhire Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Karongi ari na we uri mu mwanya w’umuyobozi w’akarere mu gihe hataratorwa Mayor mushya, yabwiye Umuseke ko icyo kibazo cy’abarimu ntacyo bari bazi, ariko abasaba kwandikira akarere ngo kabafashe.

Ati “Byaba bibabaje kubona Mwarimu wamumaramo umwenda imyaka itatu, ariko na bo bakwiye kumenya uburenzira bwabo ko butagarukira ku ishuri gusa batwandikire dukurikirane icyo kibazo cyabo.”

Sylvain Ngoboka
UM– USEKE.RW/karongi

en_USEnglish