Digiqole ad

Nyuma yo gushyigikirwa na CAF, Sheikh Bin Ebrahim afite amahirwe yo kuyobora FIFA

 Nyuma yo gushyigikirwa na CAF, Sheikh Bin Ebrahim afite amahirwe yo kuyobora FIFA

Sheikh Salman Bin Ibrahim Al-Khalifa

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yafashe umwanzuro wo gushyigikira Sheikh Salman Bin Ibrahim Al-Khalifa wo muri Bahrain mu matora yo guhatanira kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA. Ni mu nama yabereye i Kigali.

Sheikh Salman Bin Ibrahim Al-Khalifa
Sheikh Salman Bin Ibrahim Al-Khalifa

CAF niyo mpuzamashyirahamwe ifite amajwi menshi mu matora y’umuyobozi wa FIFA, amajwi 54 muri 209 agize inteko itora.

Ibi nibyo byatumye abiyamamarije kuyobora FIFA bane baza i Kigali mu mpera z’iki cyumweru. Aba ni: umunya-Bahrain Sheikh Salman Bin Ebrahim AL Khalifa, umufaransa Jerome Champagne, umutakiyani Gianni Infantino na Tokyo Sexwale wo muri Afurika y’Epfo.

Aba bose bitabiriye inama y’inteko rusange ya CAF yabaye ku wa gatanu w’icyumweru dusoje. Ahaba hateraniye abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika bose.

Aha niho binyuze kuri visi Perezida wa mbere wa CAF, Suketu Patel, yatangaje ko komite nyobozi ya CAF yemeje ko izashyigikira Sheikh Salman mu matora y’uzayobora FIFA.

Iki cyemezo cya CAF cyo gushyigikira umukandida wo ku mugabane wa Asia, nticyatunguranye, kuko ubwo haburaga umunsi umwe ngo CHAN itangire, CAF na AFC ya Aziya, basinyanye amasezerano y’ubufatanye.

Igitangaje ariko, ni uburyo abayobozi b’umupira w’amaguru muri Africa bahisemo gushyigikira umukandida wo kumugabane wa Aziya kandi Tokyo Sexwale, ukomoka muri Afurika y’Epfo, na we yiyamamariza kuyobora FIFA.

Amatora yo kuyobora FIFA azaba tariki ya 26 Gashyantare 2016 ku cyicaro cya FIFA mu Busuwisi.

Hazaba hashakwa usimbura Issa Hayatou, uyobora FIFA by’agateganyo,kuva tariki ya 8 Ukwakira 2015 ubwo Sepp Blatter yahagarikwaga.

FIFA ni urwego rwavuzwemo ruswa ikabije, uwayiyoboraga Sepp Blater (kuva mu 1998) we n’abamwungirije begujwe kubera ibijyanye na ruswa barezwe mu matora, mu kwemeza aho amarushanwa abera, n’ibindi bikorwa bitandukanye by’ubuyobozi bw’umupira w’amaguru ku Isi.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Byose turabizi Issa Hayatou ni rusahurira munduru niba baramuhaye ifaranga nuko nyine nta kundi.Ahubwo kuki izo anketi ziri gufata platini na blatter zitari zamugeraho?

Comments are closed.

en_USEnglish