Digiqole ad

Abadepite bafite impungenge nyinshi ku mikorere ya Sosiyeti izasimbura ONATRACOM

 Abadepite bafite impungenge nyinshi ku mikorere ya Sosiyeti izasimbura ONATRACOM

Dr Alexis Nzahabwanimana Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubwikorezi

*Impungenge hari izishingiye ku buziranenge bw’imodoka zizasimbura iza ONATRACOM,

*Ubwiyongere bw’igiciro kuko iyo Sosiyeti izaba igamije ubucuruzi binyuranye n’uko ONTRACOM yakoraga,

*Leta ivuga ko yabyizeho mu buryo buhagije, ariko ngo nta tike ya make izaba ihari, buri wese azajya yishyura angana n’ay’undi,

*RFTC yemerewe kuzakorana na Leta ikagira imigabane ingana na 48% hatabayeho ipiganwa.

Ku wa 28 Mutarama nibwo Dr Nzahabwanimana Alexis Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ibikorwa Remezo yasobanuraga imikorere y’ikigo kizasimbura ONATRACOM, abadepite bakaba baragaragaje impungenge nyinshi ku mikorere y’icyo kigo.

Dr Alexis Nzahabwanimana Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubwikorezi
Dr Alexis Nzahabwanimana Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubwikorezi

Ubwo yasobanuriraga inteko rusange y’Abadepite ibijyanye n’uwo mushinga w’itegeko rikuraho ikigo cya ONATRACOM (Office National des transports en Commun), yavuze ko hamaze gutekerezwa ikigo cyayisimbura kizaba kitwa RITCO Ltd (Rwanda Interlink Transport Transport Company Limited).

Icyo kigo ngo Leta izaba igifitemo imigabane ingana na 52% iyindi 48% ifitwe na Sosiyeti isanzwe itwara abantu mu Rwanda, RFTC.

Abadepite besnhi ariko bagaragaje impungenge zijyanye n’isezererwa ry’abakozi ba ONATRACOM, ikibazo gisanzwe kiriho cy’imihanda idakoze mu byaro, n’igihamya ko iyo Sosiyeti izaba ifite imikorere itandukanye n’iya ONTARACOM isimbuye.

Hon. Depite Mukayijori yagize ati “Abagize uruhare mu micungire mibi ya ONATRACOM bazakomeza kureberwa? Imperekeza ku bakozi zarateguwe?”

Yanagaragaje impungenge zo kwibaza igihe ikigo gisimbura ONATRACOM cyagiriyeho kandi nta tegeko rihari, ndetse n’irisesa ONATRACOM ritaremezwa.

Hon Nyandwi Desire impungenge ze zishingiye ku kuba Leta ivuga ko yashyizeho Company inahuriyeho na RFTC, ariko ikavuga ko ipiganwa rifunguye, akibaza igihe RFTC yatsindwa uko byagenda.

Hon Nyirabega yagaragaje impungenge z’uko imihanda ingana na 90% mu byaro idakoze, “ibyo yise kuraga abantu ibyananiranye”, abaza niba igiciro cya tike y’urugendo kitaziyongera bitewe n’uko hazaba haje rwiyemezamirimo utari Leta.

Hon Mukayuhi we yibaza niba izo modoka zizajya zibona ibyuma byo gusimbura ibishashe, bitandukanye n’imikorere yaranze ONATRACOM ayo imodoka yasazaga igaparikwa. Ikindi ngo ni uko ONATRACOM yagombaga no gukura abantu mu bwigunge mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu mazi.

Dr Nzahabwanimana asubiza ibi bibazo, yasobanuye ikigo kizasimbura ONTRACOM nka Companyi y’ubucuruzi Leta izaba ifitemo imigabane, ariko imyanzuro igafatwa Leta iri kuruhande.

Yavuze ko iyi Company izatangirana imari shingiro ya miliyoni 514 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ikazashora agera kuri miliyari 14, harimo amafaranga ya Leta n’aya RFTC.

Abajijwe kuri icyo kigo avuga ariko kitagira itegeko rigishyiraho, yagize ati “Icyo kigo ni uburyo bwo kugira ngo ONATARACOM nivaho hazahite hagira ikiyisimbura.”

Ku kuba icyo kigo avuga ko Leta izaba ifitemo imigabane na RFTC kandi hakabaho n’ipiganwa, Dr Nzahabwanimana avuga ko Leta ifite uburenganzira ihabwa n’itegeko bwo gushora imari mu bigo by’abikorera.

Yavuze ko RFTC yatoranyijwe ngo ifatanye na Leta n’ubwo ipiganwa ryemewe, hashingiwe ku bunararibonye ifite mu gutwara abantu mu Rwanda.

Ati “Kuva mu 2012, twashatse umuntu watubwira ko yakora neza akazi ka ONATRACOM, ariko arabura ni yo mpamvu Leta yashatse icyakorwa.”

Ku kibazo cy’uko abahombeje ONATRACOM bazakomeza kwidegembya, Dr Nzahabwanimana avuga ko ibyo bireba Audit.

Ibibyanye n’ibiciro bishobora kuzamuka, Nzahabwanimana avuga ko bizahuzwa n’itegeko ryo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ati “Ibiciro ntabwo byatandukana ngo umwe ahabwe itike y’aya mafaranga undi iy’aya, ahubwo abantu babafasha gutera imbere kugira ngo babone ubushobozi. Company igomba gukora yunguka, ntabwo dushaka indi Company imeze nka ONTRACOM, ikora imodoka zigapfa, igahagarara.”

 

ONATARACOM izasimburwa na Sosiyete ishoboye izatangirana imodoka 165

Dr Nzahabwanimana avuga ko imikorere ya Sosiyete izasimbura ONTRACOM izaba itandukanye cyane n’iyayo.

Avuga ko Leta yateganyije amafaranga miliyoni 200 y’u Rwanda azatangwa nk’imperekeza ku bakozi, ariko ngo nta ruhare na mba Leta izongera kugira mu gushyiraho cyangwa kwirukana abakozi bashya.

Yavuze ko iyi Company izatangirana imodoka nini (bisi) zishobora gutwara abantu 80 bicaye, zigera ku 165. Yijeje abadepite ko hazabanza kuza izigera kuri 85, nyuma haze izindi 80.

Avuga ku bushobozi bw’izo modoka ugereranyije n’ububi bw’imihanda yagize ati “Imihanda si ikibazo, ikibazo ni imodoka zitajyanye nayo, ariko hazashyirwa imbaraga mu gutunganya imihanda no kugura imodoka zishoboye.”

ONATRACO ni sosiyete yatangijwe na Leta mu 1976, igamije gutwara abantu mu mazi no ku butaka mu buryo bwa rusange, inagabanya ibiciro. Dr Nzahabwanimana avuga ko muri bisi 160, ubu hasigaye 40. Iyi Sosiyete ifite umutungo ungana na miliyari 5, ariko muri uwo mutungo asaga miliyari 2,5 ni umwenda.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Biragayitse kubona iyo sosiyete nayo iriwe nkuko za OCIR zariwemuri make ugasanga nta compagnie nimwe ikiri ya leta.Gusa igihe kiregereje kugirango abantu bose bemereko imitungo yabo itangazwa nkuko itegeko ryari kubigenza bahereye ibukuru, kugirango abantu bamenye aho umutungo wigihugu urigitira.Ibyo gufunga ba gitifu cyangwa ba meya tuziko niba barakozemo bo baba barakombye imbehe.

  • No comment!!

Comments are closed.

en_USEnglish