Amavubi afunguye CHAN 2016 atsinda 1-0. Umukino wari ku rwego ruciriritse
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wafunguye amarushanwa, kuri Twitter ye, yatangaje ko “Yishimiye umukino w’Amavubi.” Yongereho ko “hari ibyo kunoza kandi ko bishoboka.” Ni nyuma y’umukino Amavubi yatsinzemo Inzovu za Cote d’Ivoire igitego kimwe ku busa kuwa gatandatu hafungurwa irushanwa CHAN.
Amavubi muri rusange yakinnye umukino wo kwihagararaho, Cote d’Ivoire nayo nubwo yakinnye neza yabonye uburyo butari bwinshi bwo gutsinda kuko ba myugariro b’u Rwanda bahagararaga neza.
Ku mupira w’umuterekano (coup franc), myugariro Emery Bayisenge yatsinze igitego ku munota wa 16 w’umukino, igice cya mbere kirangira gutyo.
Umukino utari ku rwego rwo hejuru cyane nk’irushanwa ryo ku rwego rwa Africa ku ikipe y’igihugu Amavubi yanakiriye, Cote d’Ivoire yakinaga neza cyane ishaka kwishyura ariko biranga.
Amavubi yagombaga gutsinda bidasubirwaho igitego cya kabiri kuri penaliti abantu benshi batasobanukiwe uko itanzwe, ariko umukinnyi Emery Bayisenge ayitera nabi mu ntoki z’umunyezamu.
Cote d’Ivoire yabonye amahirwe yo kwishyura ku munota wa 88 ariko umukinnyi wabo atera igiti cy’izamu, umukino urangira ari 1-0.
Muri iri tsinda rya mbere, ikipe ya Maroc irakina na Gabon mu wundi mukino wa kabiri saa kumi n’ebyiri (18h00).
Ku ruhande rw’Amavubi: Ndayishimiye Eric, Ombalenga Fitina, Ndayishimiye Celestin, Bayisenge Emery, Rwatubyaye Abdul, Nshimiyimana Amran, Mukunzi Yannick, Habyarimana Innocent, Iranzi Jean Claude, Tuyisenge Jacques, Usengimana Danny.
Mu yindi mikino yabaye muri iyi week end:
Group A/Amahoro stadium
Rwanda 1- 0 Cote d’Ivoire
Gabon 0 – 0 Maroc
Group B/Huye:
DRCongo 3 – 0 Ethiopia
Cameroun 1 – 0 Angola
Group C/Nyamirambo
Tunisia Vs Guinea kuwa mbere
Nigeria Vs Niger
UM– USEKE.RW
17 Comments
Icyambere n’insinzi numbwo tutakinnye neza. Hopeful ubutaha bizaba ari sawa. Congs amavubi
Amavubi yakinnye neza bizi twe twatwohewe. Wakina nabi ugatsinda se? Icya mbere ni insinzi.amavubi oyeeeeeeeeeeeee.
Uvuze ukuri
Amavubi oyeeeeeeee
Birashimishije kubona muzehe wacu atomborera amavubi cote d’Ivoir none aje no kuyifana iratsinda felecitation Ku Mavubi
Muraya mazina yabakinnyi musome neza..igihe bazababariza umudugudu nakarere bakomokamo bizaba nka byabindi twamenye muri Mukungwa yo mu Ruhrngeri…
Nkawe ngo musanze..!!abandi barashima numukuru wigihugu agashima nawe uraho uvuga ubusa !iyubahe ngo imidugudu!!!ibyo bihuriyehe nintsinzi!!!mujye mujijuka
nzanga
abanyarwanda bamwe ntakwizera bagira, ngo bakinnye nabi kdi batsinze, nuko sha mugitware igikombe ahubwo
Nkawe ngo ARIKO…! wumva ujijutse ari utekereza nkawe gusa? Gutekereza bibananiza iki?
ariko ubwo nkuwo abavugiki uvuguruje ubuyobozi bwigihugu noneho kuko ekipe niyigihugu ibyo tuyisaba yabikoze rata amavubi oyeeeeeeeeeeee!!! turabakunda cyane!.
Uwitwa MUSANZE ararwaye,pe ..ibitekerezobye nibyo muri 1994
Uyu mi nyamakuru icyo mubonyeho nintashima cg ntazi ibya ruhago …,arashinja Amavubi gukina nabi ahereye he ???
Amavubi yatsinze arabikora nibyo twifuzaga ibindi na magambo yabubu.
Twatsinze kare twagomba gutera ruhago twirinda kwishyurwa ,muri ruhago amateka arubahwa twari duhanganye ni kipe yubatse amateka muri ruhago byadusabaga kwitonda kuko iriya ni cote d’ivoire si Somalie cg Burundi washota ukubyifuza !!!!
Naho uyu we wibereye mubyi nkomoko za bakinnyi yasaritswe ni vangura karabaye !!!!
Twige gukunda no gushtigikira igihugu cyacu gakondo.
Sintumva icyo wifuzagako Amavubi akora kirenze kuduha itsinzi, ibyo wita gukina neza uzabisange muri Barcelona ya Messi, naho njye Amavubi yanjye nabanyarwanda twese dukeneye amanota n’itsinzi, MAVUBI nongerehongo igizwe100% n’abana babanyarwanda Murashoboyeeeeeeeeeeeee………
Mvuge iki se, iyo amavubi atsinze jye numva nasubira mu kibuga, gusa ariko nanone ndashaje ahubwo ndakangurira urubyiruko kugira ishyaka ryo gutera Ruhag kandi bahesha ishema natwe tubtina zivamo.
Muzo hambere wakiniye iyihe kuri kangahe ngo tukwibuje umusaza ???
Mukomereze aho
Comments are closed.