Demokarasi si umubare wa manda…Perezida si na we ukwiye gutegura umusimbura – Past. Rutayisire
*Muri Demokarasi Perezida si we utegura uzamusimbura, keretse iyo ari ubwami
*Sinzi impamvu abantu bibaza isano iri hagati y’Imana n’Ubuyobozi
*Uwatwigishije nabi ni uwavuze ko ubuyobozi butajyana n’Imana
Ni bimwe mu byavuzwe na Antoine Rutayisire, ku wa gatandatu ushize mu nama y’abayobozi bakiri bato yateguwe n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship uyoborwa na Reverend Pasteri Dr Rutayisire, yavuze ko nta muntu wigira kuzaba Perezida, ndetse ko Perezida atari we ukwiye gutegura uzamusimbura, kandi ko Demokarasi bidasobanuye umubare wa manda.
Past. Dr Rutayisire agira icyo avuga ku ba Perezida bamara igihe kinini ku buyobozi cyangwa ugasanga hari abategura uzabasimbura cyangwa bakabisabwa n’abantu gutegura uzabasimbura, yashimangiye icyigisho cye, avuga ko Perezida adategura uzamusimbura.
Yagize ati “… Uwo munsi Perezida azatangira gutegura uzamusimbura, uwo ateganya ko azamusimbura ashobora kwicwa mbere y’uko agirwa Perezida… ibyo byavuzwe na Paul Hassel yibaza impamvu yo guhitamo uwo muntu, kuko hari abazibaza ko impamvu yatangiye kumutegura ari ukugira ngo azamusimbure.”
Akomeza avuga ko ibyo gutegura uzasimbura Perezida ari bibi cyane ku bw’impamvu ebyiri:
Ati “Ubwa mbere ntabwo turi mu bwami, turi muri Demokarasi, ni abaturage bahitamo ntabwo ari Perezida uhitamo uzamusimbura.
Ubundi ntabwo Perezida akwiye kuza kutwigisha uko tuzamusimbura, kuko agomba kubaka ubuyobozi ntangarugero bukwiye kwiganwa.”
Ku cyo kuba hari abigira kuba Perezida, Pastor Ruyisire avuga ko bishobora kutagerwaho bigatera uwabyiyemeje ibyago.
Ati “Niba ndi Pasteri reka nkore ibyiza byakwiganwa na benshi, niba ndi umuyobozi, Mayor, Guverineri, reka nkore neza, ubwo nibwo buryo bwiza bwo gutegura abantu benshi bazavamo Perezida, ariko nakongeraho ko niba wiyemeje kwiga ngo uzabe Perezida, urimo uritegura ubwawe, ariko uribabaza wikururira n’ibyago, igihe uzaba utageze ku ntego yo kuba Perezida.
Ntekereza ko icy’ingenzi ari ukugira Perezida utegura ubuyobozi ku rwego rukenewe, noneho tukabwigiraho aho turi hose igihe twiga, nibwo buryo bwiza.”
Mu kiganiro n’Umuseke kihariye, Reverend Pastor Rutayisire yabajijwe kugira icyo avuga ku Imana n’Ubuyobozi, ndetse na Demokarasi.
Umuseke: Muhuza gute Imana n’Ubuyobozi?
Past Rutayisire: Sinzi impamvu abantu bibaza iby’Imana n’Ubuyobozi. Icya mbere ushatse wavuga ko Imana ariyo muyobozi wa byose kuko Isi turiho ni yo yayiremye natwe tuyiriho ni yo yaturemye, kandi yifuza ko ibyo dukora byose tubikora neza.
Ahubwo ngira ngo uwatwigishije nabi ni uwavuze ko ubuyobozi butajyana n’Imana, kuko Imana yo ntabwo ijya iza ije kutwicira ahubwo iyo abantu batangiye kuyikuramo, bakayanga, yo ntacyo ibatwara kuko ni Imana, ariko rero dushobora kuvuga y’uko ubuyobozi n’Imana bitandukanye, (yibaza) cyane mu Rwanda ho no mu Itegeko Nshinga ni ibintu bishimangiye.
Bavuga ko “Umunyarwanda wese afite uburenganzira mu myemerere kandi akagira umudedendezo mu gusenga.
Urumva rero ko utabwira abantu ngo ubuyobozi buhurira he n’Imana kandi dusanzwe dusenga, ahubwo icyo twareba ni ukuvuga ngo ariko ko twizera Imana, kwizera Imana twakuzana gute mu byo dukora ku buryo kuzana inyongeragaciro mu mibereho, mu mikorere no mu miyoborere.
Umuseke: Ibintu bijyanye no kuva ku butegetsi n’uko Perezida asimburwa mubisobanura mute?
Past Rutayisire: Abantu bibaza ibibazo bitari byo, icya mbere Demokarasi si umubare w’imyaka Perezida amara ku buyobozi, kuko iryo ni na ryo kosa ‘Abazungu’ (Ibihugu bifite ijambo kuri Africa), badukoresha, bakavuga ngo Demokarasi.
Barabanje baratubwira ngo Demokarasi ni ubuyobozi bw’abaturage butangwa n’abaturage bugakorera abaturage.
Muri iyo nyito, nta hantu wumvamo imyaka umuyobozi amara, ni ukuvuga ngo iyo abaturage bafashe ubuyobozi bwabo bakabuha umuyobozi runaka, akabayobora kandi akabakorera, iby’imyaka azamaraho si cyo kibazo.
Iicyo tugomba kucyumvikanaho ntitujye tuguma mu mpaka z’amagambo z’imburamumaro, kuko ubundi ubuyobozi bushyirwaho, ni ubuyobozi bw’abaturage, butangwa n’abaturage bukorera abaturage.
Kuki Perezida atategura uzamusimbura??? Na we yaba yishe Demokarasi, kuko ateguye uzamusimbura byaba bihindutse ubwami, byaba ari ukuvuga ngo jyewe nzategura unsimbura mbumusigire (ubutegetsi), ariko se ba baturage bazaba bagizemo uruhe ruhare?
Ubundi Perezida aratorwa, akatuyobora igihe cyazagera tugatora undi, akatuyobora, icya ngombwa ni uko atuyobora neza.
Ubwo rero kuvuga ngo…nibyo nababwiye, buri muntu wese, ari uyobora Umudugudu, Akagari, Akarere, Minisiteri, urusengero nkanjye w’Umupasiteri, urugo rwe, reka twese duhinduke abayobozi beza ku buryo icyo gihe nikinagera twe kuzibaza icyo kibazo, ngo turatora nde? Ahubwo bibe ngo ko turi benshi (bashoboye) haratorwa nde?
Icyo ni cyo cya ngombwa, kandi n’ikindi icy’ingenzi si ukwibaza ngo ni nde uzaba Perezida? Iki ni ikintu tudakwiye kwibaza kuko Perezida si we uzayobora igihugu wenyine, twagombye kwibaza buri wese aho ari, icyo ayobora akagikora neza, ku buryo igihugu kijya imbere, ntiduhore mu mpaka z’imburamumaro zidafite n’icyo zitwungura.
Pasteri Rutayisire avuga ko impamvu y’iyi nama yiswe Young Leaders Conference, ari ukugira ngo abayobozi bakiri bato, abanyeshuri n’abari mu kazi, batangire gutekerereza ku miyoborere yabo ku buryo bazavamo abayobozi b’indashyikirwa. Avuga ko gukora neza bikwiye kuba intego ya buri munsi bikaba umuco.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
23 Comments
Nonese Mze Rutayisire ko numva ugiye no guhakanya Yezu we wivugiye ngo Ibya Kayizari mubihe kayizari n’ibyimana mubihe data watwese. None yari ayobewe ko ubuyobozi ntaho butandukaniye na imana. Ndabona wakiyambura umwenda w’idini nawe ukaba umunyapolitike nkabandi bose kuko nabyo byakubera ariko ukareka kubeshya rubanda nyamwinshi bakwizera nka umuvugabutumwa w’umuhanga.
Imana igutabare kabisa.
Uramubeshyeye kabisa, uwo mwenda uvuga yambaye ni uwuhe? Completely naked !
Pastor RUTAYISIRE Antoine rwose aho bigeze yari akwiye gucisha make akamenya ko Imana ntawe uyibeshya. Akwiye kumenya gutandukanya ibya Politiki n’Imana. Niba akomeje kuvanga Imana na Politiki azibonera, kandi azabona neza aho Imana ibera Imana.
Ese ko numva icyo mukora ari ukumutega ngo azabona ngo yambaye uwuhe mwenda….mwe iminsi mumutega ntibareba.
Ibyo Pastor avuga ni ukuri, ubutegetsi butangwa n’Imana kandi ntabwo Imana iba kure y’ubutegetsi kuko baba bategeka abantu bayo.
Ibyo mwibwira rero ngo Pastor yabaye umunyapolitiki!!! Politiki se ni iki? ibintu byinshi ni Politiki yewe n’iryo yobokamana ni politiki, ntaho wahungira politiki uri munsi y’ijuru.
Ibyo Pastor avuga nibyo 100%
None wowe urabona buriya yambaye ?! Niba ubona yambaye se, watubwira umwenda yambaye uko usa n’uwo ariwo !?
Izi mpaka ni nziza
Rev. Pastor Rutayisire gerageza iby’Imana ubihe Imana na Kayizari umuhe ibye. kuba umuntu w’umukirisitu yavuga kubijyanye na politike sikibazo ariko kandi birakwiye umuntu akwiye kwigenzura cyane mbere yo kuvuga akareba ibyo agiye kuvuga, abo agiye kubwira n’aho ahagaze avuga.
Vuga ijambo ry’Imana ubundi politike uyirekere beneyo kuko ntabwo uri umuvugizi wa Leta hari abo kuyivugira bahagije kandi ninako kazi bahemberwa.
Kuvuga ngo abazungu basobanuye democracy nabi aha urabagerekeye cyane kandi wanabahimbiye, kuko abo bazungu baravuga ngo democracy is a system of government by the whole population or all the eligible members of a state, typically through elected representatives. bishatse kuvuga ngo democracy ni uburyo bw’imiyoborere bw’abaturage bose cg abagize Leta, binyuze mugutora ababahagararira.
Nubwo democracy ibaho ariko igira inkingi za mwamba zibandwaho arizo;
1. All members are equal: they have equal rights and responsibilities/ Abantu bose barangana: abantu bafite uburenganzira n’inshingano bingana
2. The organization is run with impartiality and fairness/ Ubuyobozi bukora m’ubwigenge n’ubutabera
3. Ideas come from the members and are presented to the assembly to decide upon/ Ibitekerezo by’abaturage bitangwa mu Inteko rusange igafata ibyemezo:
4. The majority rules but the rights of the minority and absent members are protected/ Ubwiganze burayobora ariko abaganjijwe n’abatatoye uburenganzira bwabo burarindwa
5. Everything is accomplished in the spirit of openness, not secrecy/ Buri kintu cyose gikorwa kumugaragaro ntabwo ari mubwiru
6. Leaders come from the people through an election process which is fair and not slanted so a favoured group can control the organization/ Abayobozi baturuka mubaturage binyuze mumatora kandi akozwe neza bitanyuze mu itsinda runaka rishobora kugenzura rubanda
Abifuza ko President Kagame akomeza kuyobora nibyiza ariko birinde gukoresha imvugo zindi zitari ngombwa bahimbira abazungu cg abandi bantu runaka.
Murakoze
Rv Rutayisire ni umuhanga pe kdi ndamukunda. Ariko hari ikintu akwiye kuzakosora:Kugenzura ururimi rwe ntapfe kuvuga buri cyose kimujemo n’ibyo adafitiye facts cg ibiteza impaka atakozeho ubushakashatsi. None se yadusobanurira impamvu Anglican Church ba bishops na ba pastors babo bagira igihe ntarengwa bamara mu mirimo y’idini bagasezererwa bakajya mu kiruhuko kabone n’aho baba bagifite imbaraga zo gukora? Atekereza iki kuri iyi conclusion scientifique yagaragaje ko nyuma yo kugera kuri maturite (apoge) hatangira etapes zijyana muri bureaucratie, declin na la mort, uburyo buhari bwonyine akaba ari ugusimbuza abayobozi n’abakozi kugira ngo longivite ishoboke? Ntegereje igisubizo.
Hari ikintu kimwe numva nabaza uyu Reverend Rutayisire, none ko tuziko mumategeko Leta y’u Rwanda ifite ko ivuga ko abayobozi bagomba kumara igihe runaka gishobora kongerwa rimwe, urugero
Abayobozi bakuru b’ibigo bya Leta bafite manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe
Abayobozi b’Uturere bafite manda y’imyaka 5 ishobora kongerwa rimwe.
Abasenateri imyaka 7……
aba bose kuki bo izo manda runaka zidakurwaho ngo bakomeze kuyobora mpaka igihe bazapfira cg bananiwe nkuko bivugwa.
Ese kuba umuyobozi yavaho byaba bifitanye isano no gukora nabi cg atagishakwa? suko umuyobozi runaka uvuyeho aba yakoze nabi cg atagishakwa ubwo niba hari ukundi mwadusobanurira biruseho ariko birababaje kubona abantu basigaye bavuga uko bifuza ibintu ariko bakirengagiza ukuri nyako cg uko ibintu bisanzwe biteye binakora
Mwebwe ikibazo mufite n’uko mugereranya Urwanda n’ibindi bihugu byateye imbere mu bukungu bimaze kandi imyaka myinshi byubaka umurongo wa politike bigenderaho,uwo murongo warafashe bitewe n’imyaka myinshi bamaze bubaka inzego,twe rero inzego zacu ubukungu bwacu n’abaturage bacu birakiyubaka,uko birushaho gukomera ninako Demokarasi yacu izakomera.
Natwe tuzikorera ibiseke tujye gusabako meya akomeza kutuyobora maze ndebe.
Ibintu biraryoshye. Mukomereze aho!!!
JYEWE KUVA NKIRI UMWANA HARI VOCABULARY NAYOBEWE IMPAMVU ZITAGIRA IKINYARWANDA CYUMVIKANA: DEMOKARASI, REPUBULIKA, POLITIKI, SOSIYETE SIVILE, etc.
ISOMO NAKUYEMO: IBINTU BYOSE MVA-BURAYI NTABWO TWABYIGANA 100/100 NGO BIDUSHOBOKERE KANDI AMAHORO NIYO YA MBERE!
UKURI
Murakoze, nagirango uyu mupasteur RUTAYISIRE si ukumwubahuka, ariko yivanze. Ashobora kuba ibyo avuga atabissobanukiwe pe.
Uti ese gute? arafata ubuyobozi bwo m rusengero, mu rugo, n’ahandi akabwitiranya n’ubwa politiki
Umugabo afite uko abana n’umugore we inyuriye ku buyobozi bahabwa na Bibiliya bihabanye na politiki iyobora abaturage binyuriye ku mategeko yashinzwe n’abantu. urumva Pasteur.
Wivanga ibintu.
Yesu Kristu bajya kumugira umuyobozi w’abantu yarabacitse yanga kubayobora kuko yari aziko hari ubundi bwami agandukira bwa se wo mu ijuru, yanze kuba umuyobozi nkuko nebukadinezari yayoboraga kuko ubwami yagandukiraga bwa se Yehova butari ubw’isi.
So, Pasteur wivanga Imana na politiki. Wibeshya isi muri rusange, wikabya
Abapresident ubwabo baziko batashyizweho n’Imana yo mu ijuru. kukbera iki? uyoboza igitugu arabizi ko atari Imana yamutumye (NKURUNZIZA. UYwibye amajwi mu matora ibyo arabizi ko imana itabikora. So, n’abandi n’abandi.
IBY’IMANA MUBIHE IMANA, IBYA KAYIZARI MUBIHE KAYIZARI (ABAPRESIDENTS). PASTEUR TURASHAKA KO UDUSUBIZA KURI AYA MAGAMBO YAVUZWE NA YESU. NI GUTE IYI NTERURO YAGIRA SENS KANDI IMANA IKORANA NA KAYIZARI?
Pasteur RUTAYISIRE urabeshya cyane. uri umunyedini, uyoboye idini ry’ikinyoma niyo mpamvu wivanga muri politiki.
Reka ndangize, mbabwirako ubwami bw’Imana buri hafi gukuraho ubwami bw’abantu (Daniel2:44) icyo gihe ntituzagira president cyangwa undi mutegetsi uwo ariwe wese, tuzayoborwa n’Imana ubwayo yo ikiranuka 100%. urupfu ruzavaho, gutaka cyangwa kubabara bizavaho, ibya kera ntibizibukwa.
Murakoze
Nuko nuko pasteri we. ubu se noneho turakwita Directeur de campagne? turakwita se Umuvugizi turakwita iki? Ariko Imana yaragowe. Erege byapfuye kare umunsi ushyiraho ngo amasengesho y’abayobozi ukagirango Imana isumbanya abantu. Ariko ubu ntiwarekeraho kweli ko bihagije?
C’est dommage
Njyewe nsanga aho bigeze hari abantu bagombye nogutazngira gutekereza kubisubizo bazaha abanyarwanda igihe babajijwe bimwe mubyo bagiye bavugira mu ruhame, maze tukazareba niba nicyo gihe bazaba bakibihagazeho cyangwa niba bazavuga ngo nari narakoreshejwe.
Abantu babisobanukirwe neza mu ntama Rutayisire ashinzwe gusengera, kuzibwiriza akazizanira Imana abanyepolitiki nabo barimo kdi bahindukiriye Imana ni byiza kuko twese tubigiramo inyungu ariko iyo bigeze ubwo umupasitoro afata uruhande muri politiki agatangira gusobanura ibi na biriya ibikosamye n’ibifututse aba yataye umurongo kubera impamvu nk’ebyiri: Icyambere gukina Politiki siwo murimo we kuko ubwami bwe si ubwami bw’iyi si wa mugani wa Yesu n’ikimenyi menyi Yesu ntiyigeze ajya gufasha ba Herodi mu buyobozi.
Icya kabiri politiki iragoye haba inyungu ntihaba ukuri. Uyu munsi ukuri USA yavugishaga ijya guteresha Libye na Iraq kwarahindutse siko kuri nyakuri.Ibisasu bya kirimbuzi byahigwaga byarabuze. Demukarasi bavugaga yarabuze,abantu barapfa amanywa n’ijoro. Murebe muri Siriya uko bimeze nk’ubu umukozi w’Imana wakwivanga muri biriya avuga abafite ukuri n’abatagufite yazatangurwa na hano rero yarakwiye gutegereza amateka akazerekana aho ukuri kuri.
Ariko njyewe abantu muranyobeye ukomutekereza,ndashska kubamenyesha ko kuva cyera mbere ya kiristo ntagihe nacyimwe hatabayeho kuzuzanya hagati yubuyobozi namadini muge musoms neza bibilia muyisobanukirwe,kuko iyo uvuze ngo ntuzivanga muri porotiki cheretse niba warageze mwijuru nibwo utazivanga muri porotiki,naho ubundi murikwibeshya cyane.
Ubuyobozi bwose buturuka ku MANA.Muzasome igitabo cyabami chose uzamenya ukuri Daudi yari umwami ayobora igihugu kd akaba numukozi w’IMANA byamubujije se kwitwa umuntu ufite umutima IMANA yishimira/mureke rero ibyo Rutayisire yavuze nukuri ahubwo yiba twari dufite ba Rutayisire benshi igihugu cyaba paradiso.
ndashaka kugusubiza sha! ndashaka kugusubiza pe, umenye ko Dawidi yari umwami ayobora ubwami bw’Imana bwari buri hano ku isi.
Ibintu uvuga biragaragaza ko Dawidi wamushyira mu gatebo kamwe na nebukadinezari. ntabwo aribyo, ubimenye uhereye uyu munsi ubimenyeko dawidi yayoboraga ubwami bw’Imana bwa israeli, niho honyine mu isi nzima basengaga Imana y’ukuri.
Ubwo bwami ubu bwavuyeho, nta gihugu na kimwe mu isi gituwe gusa n’abantu Imana yemera, ahubwo batuye mu isi yose baturanye n’abatari abakristu.
umenye ko Imana ariyo yimitse Dawidi, ariko atariyo yimitse nebukadinezari.
So, witonde gusobanura ibya bibiliya utabizi, cyangwa se uzegere abahamya ba Yehova babigusobanurire
Ntaho pasteur yibeshye nahato kandi jyewe mbona n’impamvu politique nyinshi ziba mbi Ari uko twumva ko ntaho zihuriye n’imana nyamara bibiliya yo irivugira ngo umuyobozi wubaha imana abera igihugu umugisha. Ahubwo iyaba abayobozi dufite mu nzego zose babashaga kubaha imana… N’abayobozi mubya roho cg iby’umwuka bakigisha abayoboke babo gusengera igihugu, gusengera abayobozi n’umumaro wabyo u rwanda rwagera kure tudatekereza.
Mu rwandiko rwa mbere pawulo yandikiye Timoteyo2:1-2 pawulo aduhugurira gusengera abantu bose ariko cyane cyane abami n’abatware kugirango duhore mu mahoro….icyampa nkabona abayobozi b’amadini n’amatorero bose bafite umurava wo gusengera igihugu no kwigisha abo bayoboye kubikora nkuko pasteur Rutayisire ubikora….
uwiteka akongerere imigisha
Eh ni ukobitangira ejo bundi nawe Rutayisire uzaba nka Mgr Nsengiyumva Vicenti wari muri komite ya MRND.abanyarwanda mwibagirwa vuba koko.
The Greatest act of leadership is what happens in your absence, if everything you have done die with you then you’re a failure, True leadership is measured after you die, true leaders don’t invest in buildings, They invest in people, WHY??????, because success without a successor is a failure.
Your Legacy should not be in buildings, Programs, Projects but People, The greatest act of a leader is Mentoring, who are you mentoring to take your place???, true leaders make themselves unnecessary, great leaders measure their greatness by their absence, start with Jesus, the greatest leader of all, “it is better for you that i go away, if I do not go away you won’t be great, my absence is your greatness”,
He proved his greatness by leaving, he left and his organization grew in his absence, My question is, when you die today as a leader in a car accident, in air plane, in a bathroom,…………..what happens to your country, This is my advice, Identify Your successors and Train them if you want to prepare the better future of your country not looking on your own benefits. Thanks.
Very true indeed!!!Real food for thought.
Comments are closed.