Digiqole ad

Leta yasanze yarahombye miliyari 126 mu bijyanye n’imanza mu myaka 2

 Leta yasanze yarahombye miliyari 126 mu bijyanye n’imanza mu myaka 2

Minisitiri John Busingye ngo ntiyumva uko umutungo wa Leta uhomba abantu bicecekeye gusa

*Busingye ntiyumva uko amafaranga ya Leta ahomba abantu bicecekeye,

*Ubushakashatsi mu bigo bya Leta 58 byabashije gusubiza ibibazo, bwagaragaje ko Leta ihomba amafaranga menshi mu manza,

*Hari amafaranga menshi Leta yatsindiye ariko ntiyayasubizwa kubera kwitana ba mwana hagati y’ibigo na Minisiteri y’Ubutabera,

*Bamwe mu banyamategeko bahembwa na Leta ntibitabira imanza Leta iba iburana ngo batange amakuru.

Hari ibibazo (questionnaires) byinshi abakozi mu butabera bagiye bemeranwaho, aho bagiye babyohereza mu bigo 107 bya Leta, maze muri ibyo bigo, 58 byabashije gusubiza aho Leta ibifata nk’ibigo bisobanutse, maze 49 bindi ntabwo byigeze bisubiza, Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko yasabye inzego za Polisi, Minisitiri w’Intebe, Umugenzuzi w’imari ya Leta kugenzura impamvu bitigeze bisubiza kuri ibyo bibazo, aho leta igaragaza kuri raporo ya 2013-14 ko yahombye miliyari 126 y’amafaranga y’u Rwanda mu manza.

Minisitiri John Busingye ngo ntiyumva uko umutungo wa Leta uhomba abantu bicecekeye gusa
Minisitiri John Busingye ngo ntiyumva uko umutungo wa Leta uhomba abantu bicecekeye gusa

Mu bushakashatsi bwamuritswe na Minisiteri y’Ubutabera n’abanyamategeko bugamije kurebera hamwe uko Leta itsindwa cyangwa itsinda imanza, bwagaragaje ko gutsindwa kwa Leta byayihombeje amafaranga ari hejuru ya 80%.

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnson yatunze agatoki ibigo 49 byanze gusubiza ku bibazo byari byabajiwe kugira ngo hamenywe igihombo cy’ayo mafaranga, avuga ko bazagenzura bakamenya impamvu yatumye ibyo bigo byihererana amakuru, za ‘contrats’, n’amafaranga Leta ivuga ko yahombye.

Hari ibigo 50 bingana na 4% bimaze kuregwa mu manza zitandukanye mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, aho usanga ibi bigo bifite imanza nyinshi.

Umubare w’imanza Leta imaze gutsindamo zihagaze kuri 232, bingana na 65,3 % kuri 355 zarezwemo, mu myaka ibiri ishize ibigo 58 kuri 107 byabashije gusubiza ibibazo byagiye bibazwa, Leta yatsinzwe imanza zigera ku 123 bingana na 34,7%, ubushakashatsi bwagaragaje ko  mu mishinga 78 yose hamwe yagaragayemo igihombo cya miliyari 126 y’amafaranga y’u Rwanda.

 

Uruhare rw’abanyamategeko mu gutegura imanza

Abanyamategeko 37 bangana na 63,7% bavuga ko bagira uruhare mu gutegura imanza bakanazikurikirana. Mu byo bakora harimo gushaka amakuru, bareba amategeko icyo avuga, bohoreza raporo ku gihe no gukurikirana imanza mu nkiko kugeza zirangiye.

Abanyamategeko bangana na 27,5% mu bigo byemeye gusubiza, imibare igaragaza ko ntaruhare bagira mu manza Leta iba iburana. Ntibakurikirana imanza, ntibanashyira mu bikorwa  ibyemezo by’urukiko, ahubwo baba bategereje ko Minisiteri y’Ubutabera iba ariyo ibishyira mu bikorwa kandi rimwe na rimwe ntibagera mu nkiko.

Ibyo bituma usanga nta makuru y’imanza bafite na Minisiteri ntimenye ko urwo rubanza ruhari. Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ibigo bidafite imanza ibyo bikaba bikiri bishya, bihagarariye 8,6% by’ababajijwe.

 

Kugaruza amafaranga mu rubanza Leta yatsinze

Ibigo bigera kuri 27,3% nibyo byabashije kugaruza amafaranga Leta yatsindiye mu manza zitarenze 9 muri 232 Leta yatsinze mu myaka ibiri ishize. Gusa umubare munini uri kuri 72,7% babagaragaje ko hari amfaranga menshi ataragaruzwa kandi ibigo bizi ko ari aya Leta.

Mu bigo bitarabasha kugaruza ayo mafaranga bamwe bavuga ko bakibirimo ngo hari n’abandi batekereza ko atari uruhare rwabo mu kuyagaruza kuko ngo ni uruhare rwa Minisiteri y’Ubutabera.

Ibigo byabashije kwishyura amafaranga yagarujwe muri 58 byemeye gusubiza, ni 24 bingana na 41%, naho ibigo bitanu ntabwo birishyura bingana na 9%.

Ibigo 48 muri 58 byasubije mu bushakashatsi nibyo byagaraje ko bigira uruhare mu gutegura amasezerano za Leta, ibigo 7 bivuga ko bagira uruhare mu gutegura amasezerano ariko ntabwo bagira uruhare mu gucunga ayo masezerano kandi hari impamvu nyinshi batanga.

Bavuga ko agomba gucungwa n’abakozi ba Leta bashinzwe amasoko muri ibyo bigo, bakumva ko ntahantu bakwiriye kugaragara mu micungire y’ayo masezerano.

Ibigo bine (4), bingana na 7% ngo abanyamategeko nibo batanga raporo. Ibigo 45 bingana na 48% ngo bo nta raporo batanga, mu gihe ibigo icyenda (9) gusa  bingana na 16% byo bitanga raporo, ariko rimwe na rimwe ngo iyo byabakundiye kandi bakagaragaza inzitizi zirimo  ko baba bafite imanza nyinshi ngo nta mwanya babona wo gutanga raporo.

Kuri ubu bushakashatsi Minisiteri y’Ubutabera yagaragaje, Busingye yavuze ko hari amadirishya mato mato 12 amafaranga ya Leta anyuramo.

Aribaza ati “Ni gute bananirwa kuyafunga?”

Muri ayo mafaranga avugwa ko Leta yahombye, yaboneyo gusaba abacamanza kugira urubanza urwabo, binashobotse bagafashwa kuko ngo icyo kibazo kirabareba bose.

Yagize ati “Ntabwo mbyumva uburyo ayo mafaranga yagenda gutyo mwarangiza mugaceceka gusa, rero abacamanza mugomba gushyiramo umwete mu kamenya neza gutegura imanza.”

Minisitiri Johnson Busingye yakomeje avuga ko impamvu basabye inzego zifite mu nshingano, kugenzura ibigo 49 byanze gusubiza, ari ukugira ngo barinde umutungo wa Leta, we kwangirika.

Minisiteri y'Ubutabera yatumiye abagenzacyaha kugira ngo babashe kumenya aho bahera bakurikirana ibya Leta
Minisiteri y’Ubutabera yatumiye abagenzacyaha kugira ngo babashe kumenya aho bahera bakurikirana ibya Leta
Bamwe mu banyamategeko ngo ntibumva inshingano bafite mu gukurikirana imanza z'ibigo bahagarariyemo Leta
Bamwe mu banyamategeko ngo ntibumva inshingano bafite mu gukurikirana imanza z’ibigo bahagarariyemo Leta

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Mbere leta yarikize bityo bayambura ntinabimenye uburero irakennye uyibereyemo umwenda karabaye.

  • Aka kazi ni aka Minijust karayinaniye none itangiye kwahuka muba legal advisors, officers ngo nibo bashinzwe kugaruza umutungo wa Leta. Bwana Minister ihereho iki kibazo kimaze imyaka myinshi cyane none urabona legal advisors bazagikemura. Ikibazo gihari wowe tumira abayobozi ubahugure, ibyemezo byinshi babifata tutazi nigihe byafatiwe nta nama bagishije hanyuma bakaza kuyigisha ibintu byarazambye urumva twakora iki se? Iyo boss wawe ari boss wawe aba agutegeka ntaco warenzaho ku mwanzuro yashatse gufata. Simperuka Minijust iri gushyiraho company yigenga izajya yishyuza cg igaruzo uwo mutungo wa Leta ngo ni PRODECO Ltd da ngaho gerageza urebe ko hari icyo bizatanga ariko kwishyuriza leta si inshingano ya legal advisors rwose hanyuma se Minijust igakora iki? ahahaha abakozi bawe aho barananiwe nawe urimo reka kumwarira ku ba legal advisors ugaragaza ko aribo badakora

    • He should rather resign or be dismissed.

  • Nyamara ni inshingano yacu gukurikirana bariya dutsinda ntibishyure! Ubuse wazanye umuhesha w’inkiko agukurikirana abo twatsinze utekereza ko batakwishyura hakurikijwe ibyo amategeko ateganya!Nonese MINIJUST izajya imanuka muri bur rwego ize gusaba umuhesha w’Inkiko gukurikirana imanza zitarangizwa? Ahubwo dufate ingamba yuko twakemura iki kibazo!

Comments are closed.

en_USEnglish