Ndi mu ishyamba natanze byose nari mfite…si uko nashakaga kuba Perezida – Kagame
*Kagame yavuze ko ari mu ishyamba atarwaniraga kuba Perezida,
*Hari byinshi nakoze ndi mu Biro hari n’ibindi byinshi nzakora ndi hanze yabyo,
*Sindavuga ‘Hoya’ (ku kuziyamamaza mu 2017), na yo ni Cadeau ya Bonane,
Umukuru w’igihugu yavuze ko kuba amahanga akomeje kugira byinshi anenga ku matora ya Referandumu aherutse gukorwa mu Rwanda ari uburenganzira bwabo ariko ko aya matora yakozwe ku bushake bw’Abanyarwanda kandi na bo bakaba bafite uburenganzira bwo guhitamo ibibabereye.
Ati “Bazakomeze kuvuga ku byo Abanyarwanda bakora niba bumva babifitemo inyungu,…ariko Abanyarwanda dufite ubuzima bwacu; dufite uburenganzira bwo guhitamo uko tugomba kubaho mu buryo butubereye.”
Abajijwe ku bivugwa n’ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi n’Amerika batunga agatoki Abakuru b’ibihugu byo muri Afurika ku kugundira ubutegetsi; Perezida Kagame yavuze ko ikibazo kinini atari umubare wa manda ahubwo ko ari imitegekere yo kuri uyu mugabane.
Ati “Umubare wa manda ushobora kuba agace k’ikibazo kinini cy’Afurika ariko si cyo kibazo nyamukuru,…Kuva ryari ibibazo bikomeye bya Afurika byarajemo umubare wa manda umuntu amara ku buyobozi?”
Atagize uwo atunga agatoki; umukuru w’igihugu yavuze ko mu banenga imitegekere y’Afurika hari abakora muri iyo demokarasi bavuga ariko bagasigira ibibazo abo bategeka.
Ati “…Ushobora kuyobora iyo manda imwe ariko ugasigira ibibazo abazagusimbura ariko ntubazwe impamvu y’ibibazo wasize.”
Kagame yavuze ko icyo abayobozi n’Abanyafurika muri rusange bakwiye guha agaciro ari ugukora ibibereye ibihugu byabo batitaye ku myanya afite cyanga ku bivugwa n’amahanga.
Yitanzeho urugero; ati “ Igihe nari ndi mu ishyamba ndwana, natanze byinshi, nshyira ubuzima bwajye mu kaga ariko ntabwo ari uko nashakaga kuba Perezida, hari ibyo nakoze mbere yo kuba Perezida kandi hari n’ibindi byinshi nzakora igihe nzaba nkiri muri office (ya Perezidansi) cyangwa hanze yayo.”
“Yego” cyangwa “Oya”- Kagame ati “Turacyari kumwe”
Kuri uyu wa mbere; Komisiyo y’igihugu y’amatora yasohoye imyanzuro ya burundu mu byavuye mu matora ya Referandumu igaragaza ko itegeko Nshinga ryavuguruwe muri 2015 riha amahirwe Kagame kuziyamamariza kuyobora u Rwanda nyuma 2017, ryatowe kuri 98.3%.
Abajijwe ku busabe bw’abaturage bugikomeje aho abasabye ko itegeko Nshinga ryavugururwa kugira ngo akomeze kubayobora bakomeje kumusaba kubakura mu gihirahiro akemera agatangaza ko aziyamamaza; Perezida Kagame yavuze ko aba Banyarwanda bagishaka kuyoborwa na we hari intambwe bamaze gutera mu byifuzo byabo.
Asubiza Umunyamakuru wari umusabye ko yaha impano (cadeau) ya Noheli aba Banyarwanda; Kagame yagize ati “Cadeau (impano) babonye y’Ubunani ni uko batoye mu ituze bakagira uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashaka kandi nkaba ntarababwira No (oya).”
Umukuru w’igihugu yavuze ko ibi byifuzo bidakwiye kubarangaza ahubwo ko bakwiye gukomeza gukora ibikorwa bibateza imbere binateza imbere igihugu, asoza agira ati “ Turacyari kumwe.”
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
9 Comments
Byari byiza iyi akoresha inshinga ya mbere mu bwinshi.Imana irinde u Rwanda.
Nyakubahwa, ubwitange bwawe butwereka ko na kado iruta inzindi ya yego tuzayibona vuba aha rwose
Nshubije inyuma ibyo amahanga yifuza ku banyarwanda kuko byo ndabizi yewe hashize n’iminsi ,ndisabira Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda nanjye nk’umunyarwanda ko yagerageza mu gushaka gushimisha abanyarwanda ndetse benshi kureba ibyanditse ku ikarita nshya y’amatora , akareba niba Referendumu hari aho yateganyirijwe muri aya matora agizwe n’ibyiciro bitatu gusa .
Ni akantu twakwita gato ariko gafite uburemere mu mitekerereze ndetse no mu ngiro…..
Mwarakoze kuba umwe mu babimburiye abandi kugira intego yo kubohora abanyarwanda n’u Rwanda. Ariko gusoza kuraryoha kurusha gutangira
Ntarugera François
Ubu se avuze iki ? Igipindi.com
Mzee wacu aragira ati “Turacyari kumwe”Nanjye nti komera Mzee nkunda kandi tuzakomezanye forever
Discours zidasobanutse, zisiga urujijo mubantu nizo zikunze kuvugwaho cyane. Ese ubwinshi bw’abanyamafuti bubuza amafuti kuba amafuti. Ninde Perezida wavuyeho ku isi ntabamukunda afite kandi hari benshi baba barimitswe nawe mumyanya itandukanye,amasoko ya leta nibindi. Ntakujijisha nihabeho kubaha amategeko kandi tugaragaze uruhare mukubaka amategeko azagira akamaro kugihe kizaza kuruta ko twarengera inyungu z’abantu kugiti cyabo tukanabyubaka mumategeko yacu.
Muntera ubwoba ni uko ntacyo nakora ngo mbibumvishe. Ese tuzatandukana gute na babandi barwanisha ubwoko, mugihe u Rwanda rutuwe n’amoko menshi(Abahutu,abatutsi,abatwa, abavanze kubabyeyi n’abahawe ubwenegihugu). Niyo mpamvu hadakenewe imirimo yakozwe kuruta izakorwa. Vision nziza yashyigikiwe na rubanda ninde wananirwa kuyishyira mu ngiro. Ikosa ni uko usanga ntayiba ihari, ahubwo ugasanga nibikozwe habayeho gushaka akazi kuri bamwe abandi bari ku gatebe hasi iyo. Twubake amategeko neza, tuyubahe, tunayubahishe abazungu badushuka, nyuma yo gutemana no kurasana bakadushyiriraho inkiko ngo twaracumuye, kandi twarakoresheje intwaro baduhaye tubishyura n’umurengera.
Mumbabarire nanditse byinshi, ariko igihugu kirahenze cyane nta ngurane yacyo ibaho.
Prezida wangwa n’abaturage abaho, urugero ni HABYARA, twaramwanze, tujya mu mihanda turamwamagana, aduteza jenoside, none ingaruka zayo nizo zituma KAGAME tugomba kumwongerera manda kugirango ahe igihugu umusingi utajegajega uzadufasha kunga ubumwe imyaka ibihumhbi. Nta
formule mathématique muri politique. Démocratie yo mubitabo si basabose. Abazungu bafite inzira ndende banyuzemo kandi byabatwaye imyaka ibihumbi n’ibihumbagiza. Barangije bazana ubukoloni, basahura ibihugu bakoronije, bagira igihe cyo kubaka ubukungu bwabo, baratunga baratunganirwa, bityo bibafasha gushimangira démocratie yabo. None twe niyo tukiva mu ntambara, ibikomere biracyari byose, hari abanyarwanda batarataha bahunze izo ntambara, ntamurongoro ufatika turagira, none ngo démocratie. Ese gusimburana kubuperezida birahagije ngo igihugu cyibone amanota 100% ya democratie? Hari uwo i MANA yaduhaye ngo agarure ihumure mu banyarwanda, turacyamukeneye kuko akazi ntikararangira, cyakora hasigaye igihe gito, mwihangane, Ni imfashanyo harya bakangisha?None se génocide yabaye izo mfashanyo zidatangwa? AMAGARA NTAGURANWA AMAGANA; Bazireka ariko tukiberaho mu MAHORO; kandi igihe bazaga kudukoroniza basanze u RWANDA rutuwe. SIBOMANA.
Coment yanjye banze ko itambuka alko ndahamya ko nibs utazi intore uli impumyI.
Ikibazo cya abayobozi bo muri Africa si mandat. Ikibazo ni iyi myumvire yabo, yo kwumva ko ari Kamara, kuvuga Yego cg Oya nikubera inyungu zacu. Aramutse agiye yaba adusize habi yaba aduhemukiye, kwiyumva nka Serugo, igihugu si urugo rw’umuyobozi. Icyo dukeneye ku muyobozi si imbabazi, icyo tumukeneyeho ni kudahutaza abo batavuga rumwe n’abamunenga. Kwubaha uburenganzira bwa abaturage bwo kwumva no guhitamo ibitekerezo binyuranye, akabareka bakihitiramo ibibanogeye. Niba ari mwiza izo mandats nyinshi tuzazimuhundagazaho nanone niba atatubereye ubwo tuzamenya abatubereye. Agomba kwumva ko atari umubyeyi urebera abana, ahubwo ari umukozi wa Leta. Agomba kwumva ko abamubwira ko atariho u Rwanda rwahagarara bamushuka.