Digiqole ad

Nta ngabo twe tuzohereza mu zishobora kujya i Burundi – Kagame

 Nta ngabo twe tuzohereza mu zishobora kujya i Burundi – Kagame

Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri

Inama ya 13 y’Umushyikirano ishoje imirimo yayo, Perezida Kagame yakoranye ikiganiro ngarukakwezi ajya agirana n’abanyamakuru, ibibazo byinshi yabajijwe byagarutse ku bibazo biri i Burundi. Perezida Kagame yavuze ko abashinja u Rwanda kugira akaboko mu bibazo by’u Burundi bibeshya cyane kuko nta bimenyetso babigaragariza usibye kuvuga gusa, ndetse ngo u Rwanda ntabwo rwakohereza ingabo zarwo mu kifuzo gihari cyo kohereza ingabo mpuzamahanga kugarura amahoro i Burundi.

Perezida Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kabiri
Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri

Ibibazo bya politiki byateye ubwicanyi n’ubuhunzi ku Barundi ibihumbi n’ubu bikomeje byakuruye umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Leta ya Bujumbura iganja iya Kigali uruhare mu biba i Burundi, gusa abayobozi b’u Rwanda bagaragaje kenshi ko ibibazo by’u Burundi ntaho bahuriye na byo ahubwo binagira ingaruka mbi ku Rwanda. Perezida Kagame yabigarutse birambuye yongeye kubibazwa uyu munsi.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’u Burundi abayobozi b’u Rwanda batandukanye bakitayeho bakanakivugaho kuva kigitangira kuko cyahitanaga ubuzima bw’abantu benshi, cyane cyane Abarundi kandi ngo byashoboraga no gukwirakwira bikagera ku Rwanda nk’umuturanyi.

Avuga ko hari byinshi u Rwanda n’u Burundi bihuriyeho cyane ku buryo ibitagenze neza i Burundi bigira ingaruka ku Rwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ati “nk’uko mwanabibonye byagize ingaruka kuri bamwe mu banyarwanda… barafashwe barafungwa… bakorerwa iyicarubozo n’ubu hari abakiriyo, abahakoreraga, abahabaga n’ibindi…

Bimwe byanakorwaga nko kwihimura kubera ko twavugaga twemye ko hariyo ikibazo kandi Abarundi ubwabo ari bo bakwiye gutera intambwe yo kukikemurira kuko nta wundi urenze bo wo kukibakemurira.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Navuze ko turi kwakira ibihumbi by’Abarundi bari guhunga baza hano…ntabwo wavuga ko ibihumbi by’abantu biri guhunga ubusa. Ntiwavuga ngo nta kibazo abantu bari guhunga, icyo gihe waba ufite ikibazo cyo kubona ko ufite ikibazo…

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bakomeje gusaba abayobozi b’u Burundi ari ukwirangiriza ibibazo byabo, bagaharika kuba abantu bicwa n’inzego za Leta, bagahagarika kwica urubozo abanyarwanda, bakita ku kibazo cy’ibihumbi by’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda no mu karere kuko ngo ari ikibazo kibareba.

Ati “…iki ntabwo ari ikibazo twifuzaga, ntabwo twakungukira mu kibazo cy’umuturanyi, ntabwo bishoboka… ahubwo ikibazo cy’umuturanyi natwe kitubaho ikibazo…n’ubu uwo mutwaro turawikoreye…ibyo rero byo kuregana njye mbibona nk’ibya cyaana, ngo impunzi ziri gufatwamo abajya mu nyeshyambaaaa….ngo u Rwanda rubaha intwaro…ngo abana b’abasirikare…kumva za NGOs zivuga gusa zishakisha aho zabona cyangwa zakwita ko harimo ibibazo…ni ibintu bya politiki gusa…. bidafite ibihamya na bito…kandi bitanatanga igisubizo ku kibazo ahubwo bituma Abarundi bakomeza kwibaza ko ikibazo bagiterwa koko n’abandi ntibatekereze ko bakwicara ngo bikemurire ikibazo cyabo.”

Akomeza agira ati “Ndetse ndashaka ko binasobanuka….ku cyifuzo cy’uko hari ingabo mpuzamahanga zakoherezwa mu Burundi kugarura amahoro…. ntabwo tuzaba tuzirimo…. dufite ingabo, dushobora kuzohereza ahatandukanye zikenewe ku isi kandi tukanarinda umutekano iwacu… ariko ntabwo tuzaba turi muri izo.(izakoherezwa i Burundi).

Ndetse n’umusanzu navugaga twatanga uzaba uri mu bundi buryo…Twatanga ingabo gusa igihe tuzisabwe, nta bushobozi burenzeho dufite bwo gukwirakwiza no kubatabukeneye…icyo mucyumve.”

U Burundi buri mu bibazo bya Politiki byakurikiwe n’imyigaragambyo n’ubwicanyi ku bantu babarirwa mu magana badashyigikiye Perezida Nkurunziza kuva mu kwezi kwa kane yatangaza ko aziyamamariza mandate ya gatatu kandi akaza no kuyitorerwa.

Impunzi zirenga 80 000 ubu ziri mu nkambi no mu mujyi ya Huye na Butare mu Rwanda.

Mu kiganiro n'abanyamakuru
Mu kiganiro n’abanyamakuru

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ubundi ntabowo nuburundi bwari kwemera ingabo zu Rwanda iwabo.naho ibyo kuvugako abantu bose babeshya kubyerekeye impunzi zijyanwa kwitoza, Nabyo n’ibinyoma, M23 byari ibinyoma, Kabarebe ntabwo yari umunyarwanda igihe yarari Kinshasa byose byaribinyoma kugeza nanubu amahanga akomeje kutubeshyera.

    • Natwe ntabwo rwose tuzabwoherereza ingabo, kandi ubwo bugambo bwawe bwuzuyemo ubutiku si ubw’i Rwanda. Kuba bashinja u Rwanda ntabwo ari bishya turabimenyereye kandi burya havugwa ukora ntihavugwa ibigwari n’abanebwe. Intambwe yacu irabababaza, iterambere turiho ntiribashimisha batarijoye, umuyobozi wacu ibyo avuga bibakorogoshora ubwonko bakagira ngo ni Sankara wamuvukiyemo.

      Komera Rwanda, n’abakwanga kandi ari abana bawe mbasabira ku mana ngo bakanguke bareke kuba ba Bangamwabo

      • Ibyacu bihora ari ibinyoma no muntambara ya Congo bavugaga ko batubeshyera ntangabo ziriyo we

  • @MUGABUMWE. humuka bwakeye.

  • Sha urumugabumwe koko umwe ugerwa kuri nyina ntamugayo izina niryo muntu

  • NIBYO. YOUR EXCELLENCY, MERRY CHRISMASS AND HAPPY NEW YEAR 2016. MAY GOD BLESS OUR COUNTRY, RWANDA.
    BLESSINGS.

  • Ariko ubundi ibintu byose muhora muhakanaaa!! mwemera ryari? iteka ryose nimwe babeshyera ntawundi bavuga? ubwo ni uko baba bababonye. kandi abanyarwanda tujyira ikibazo cyo kwanga abatunenga ariko twe tugakunda kunenga abandi.

    • Aaaaaaaaaasye!!! Ese wowe uri iki? simbona wandika ikinyarwanda neza? Ese ubundi ubwo urakurikira? Ubona ku isi yose u Rwanda arirwo rushinjwa gusaaaa??? cg ubabazwa n’uko u Rwanda rushinjwa ntiruceceke rukiregura rwemye?
      HE Kagame n’ejo bundi yabisubiyemo neza, ntabwo Abanyarwanda twanga abatunenga kuko bishobora kudufasha kwikosora, twanga abadutuka. Wabyumvise neza?

      Niba nawe kandi ushyigikiye abitwaza kunenga u Rwanda kandi barutuka ibyo birakureba ariko reka mbagutumeho kuko umenya batazi Ikinyarwanda, uzababwire uti Sawa iyo message uyibampere cg nawe niba ubarimo uyisome uyumve neza.

Comments are closed.

en_USEnglish