Digiqole ad

Huye: Abahinzi bateze byinshi ku mihanda ibahuza n’amasoko bubakiwe

 Huye: Abahinzi bateze byinshi ku mihanda ibahuza n’amasoko bubakiwe

Hirya no hino mu Karere ka Huye hubatswe imihanda ihuze ibice bikorerwamo ubuhinzi by’imusozi n’ibishanga, abaturage bo mu bice binyuranye iyi mihanda ihuza abahinzi n’amasoko inyuramo ngo bizeye ko mu minsi iri imbere umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ugiye kurushaho kugira agaciro, kandi n’ibiciro ku masoko bikaba byagabanyuka.

Iyi mihanda ifasha cyane abahinzi n'aborozi.
Iyi mihanda ifasha cyane abahinzi n’aborozi.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ya Miliyoni 40 z’Ama-Euro imaze kubaka imihanda inyuranye mu Karere ka Huye ihuza ibice bikorerwamo ubuhinzi n’ubworozi n’imihanda minini ya kaburimbo kugira ngo abaguzi babashe kugera ku bahinzi neza.

Muri iyi mihanda harimo uwa Cyegera – Nyamizi w’ibilometero 6,7, uyu wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda 409 181 519, n’uwa Bandagure – Mugogwe – Cyili w’ibilometero 11,7 wo wuzuye utwaye amafaranga 759 060 500, n’indi inyuranye yuzuye cyangwa irimo kubakwa hasukwamo amabuye, ndetse agatsindagirwa ku buryo imodoka ziyinyuramo zigenda neza.

Abaturage bakoresha iyi mihanda bavuga ko aho yuzuye yatangiye guhindura byinshi ku buzima bwabo kuko ngo ibiciro byo kwikorera umusaruro wabo imodoka zabacaga byagabanyutse.

Umuhanda Cyegera - Nyamizi w’ibilometero 6,7.
Umuhanda Cyegera – Nyamizi w’ibilometero 6,7.

Munyankumburwa Alexis ukura amata mu bice binyuranye by’icyaro ayajyana ahazwi nko kuri arête, avuga ko mbere y’uko umuhanda wubakwa yakoreshaga isaha irenga ajya kuzama amata, kandi akangwa mazutu y’amafaranga 10 000, ariko ngo ubu kuko umuhanda wabo wuzuye anyway mazutu y’ibihumbi bitanu gusa, kandi agakora urugendo rw’iminota iri hagati ya 30-45.

Munyankumburwa avuga ko izi mpinduka zakuyeho ibyago byo gupfusha amata kubera ko yatinze mu nzira byabagaho mbere; Ikindi ngo byanagiriye akamaro aborozi kuko ngo mbere Koperative KIDACO atwarira amata yaguriraga umuturage Litiro y’amata ku mafaranga 190, none ubu akaba yarabaye 210.

Undi muturage witwa Rutaganda Jonas, utuye mu Mudugudu wa Cyegera, Akagari ka Gahana, Umurenge wa Kinazi, mu Karere ka Huye avuga ko iyi mihanda yabahuje n’amasoko byoro, ndetse bikemura n’ikibazo cy’imihahirane hagati y’uduce muri rusange.

Rutaganda ukora umurimo wo gutwara abagenzi n’imizigo ku igare “Umunyonzi” avuga ko aho iyi mihanda ikorewe basigaye bihuta, ndetse bakabasha no gutwara imizigo minini kumagare akoreshwa n’abaturage benshi bafite ubushobozi buciriritse muri aka gace.

Ku rundi ruhande, hari abaturage bagaragaza impungenge ku burambe bw’iyi mihanda, ndetse hamwe na hamwe ikaba ingiza imirima n’amazu by’abaturage.

Abaturage banyuranye twaganiriye ntibumva kimwe uburyo bwo kwita kuri iyi mihanda, bamwe bavuga ko habaho uburyo bwo kwishyira hamwe bakajya bayitaho, abandi bakavuga ko byakorwa mu miganda, abandi, bagasaba ko Leta yakomeza kuyitaho, cyangwa igashyiramo kaburimbo.

Rutanganda Jonas, akora ubunyonzi kumanywa, nijoro akarara izamu, nawe ngo iyi mihanda yatumye akazi ke karushaho kugenda neza.
Rutanganda Jonas, akora ubunyonzi kumanywa, nijoro akarara izamu, nawe ngo iyi mihanda yatumye akazi ke karushaho kugenda neza.

 

Akarere n’Imirenge bizafasha abaturage kuyitaho

Nshimiyimana Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye avuga ko bazakomeza gukorana n’abaturage, n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo iyi mihanda ikomeze kwitabwaho, kandi aho idafashe ngo hazaterwa ibyatsi biyifata kugira ngo itangiza imirima byegeranye.

Ati “Iyi mihanda izatuma igiciro cyo gutwara ibihingwa kigabanyuka, bitume n’umusaruro w’abaturage ugera ku isoko byoroshye,…ubu ahenshi ntiratangira gukoreshwa ariko twizeye ko izafasha abaturage.”

DR Octave Semwaga, umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINAGRI avuga ko kuba iyi mihanda ifitiye akamaro kanini abahinzi kuko izabafasha kugeza umusaruro wabo ku masoko, ngo bakwiye no kugira uruhare mu kuyicunga.

Ati “Iyi mihanda imeze neza ariko hari indi myinshi ikwiye gukorwa,…Abaturage bakwiye kumenya uburyo bwo kubyaza umusaruro imihanda bashyiriweho n’uburyo bwo kuyitaho.”

Dr Semwaga agasaba ko abaturage bashyiraho za Komite zo kwita kuri iyi mihanda kugira ngo itangirika mu gihe gito, bikongera kugora Leta iyikora bundi bushya.

Muri gahunda y’imbaturabukungu “EDPRS2”, Leta y’u Rwanda ifite gahunda zo kubaka imihanda ihuze ibice bikorerwamo ubuhinzi bwagutse n’amasoko “Feeder roads” ibilometero bigera ku 2550 hirya no hino mu gihugu, ubu hamaze kubakwa ibilometero 945. Iyi mihanda ikazaherekezwa n’uduhanda duciriritse “Farm roads” ibilometero 7 000.

Ubwo yasuraga iyi mihanda, DR Octave Semwaga, umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINAGRI yasabye ko abaturage bakwishyira hamwe bakayitaho.
Ubwo yasuraga iyi mihanda, DR Octave Semwaga, umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINAGRI yasabye ko abaturage bakwishyira hamwe bakayitaho.
Umushoferi utwara amata Munyankumburwa Alexis.
Umushoferi utwara amata Munyankumburwa Alexis.
Twagirumwami Germain (ibumoso), Nsengiyumva Aphrodise (hagati) na Habineza Cyprien (iburyo), ni abaturage bo muri Koperative zihinga umuceri mu gishanga cya Cyili, n'ibigori mu nkuka zacyo.
Twagirumwami Germain (ibumoso), Nsengiyumva Aphrodise (hagati) na Habineza Cyprien (iburyo), ni abaturage bo muri Koperative zihinga umuceri mu gishanga cya Cyili, n’ibigori mu nkuka zacyo.
Ibitaka bitenguka aharimo kubakwa umuhanda byangiriza uyu muturage.
Ibitaka bitenguka aharimo kubakwa umuhanda byangiriza uyu muturage.
Isuri itembana ibyondo bikanyura mu muryango ureba ku muhanda, aha ni aho bisohokera mu muryango w'inuma bimaze kwanduza inzu yose.
Isuri itembana ibyondo bikanyura mu muryango ureba ku muhanda, aha ni aho bisohokera mu muryango w’inuma bimaze kwanduza inzu yose.
Ifoto y'urwibutso y'abakozi muri MINAGRI, RTDA, Ubuholandi, n'Akarere ka Huye basuye iyi mihanda kuwa gatatu w'iki cyumweru.
Ifoto y’urwibutso y’abakozi muri MINAGRI, RTDA, Ubuholandi, n’Akarere ka Huye basuye iyi mihanda kuwa gatatu w’iki cyumweru.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish