Ntitwahagaritse inkunga ku Barundi, twahagaritse kuyiha Leta – Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda
Mu kiganiro kihariye, Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda yabwiye Umuseke ko igihugu cye kitahagaritse inkunga cyageneraga u Burundi ahubwo cyahisemo kujya kiyigereza ‘direct’ ku barundi cyane cyane impunzi, biciye mu miryango itandukanye itegamiye kuri Leta. Ambasaderi Arnout Pauwels yaganiriye na Elia Byukusenge umunyamakuru w’Umuseke Iburasirazuba.
Umuseke: Igihugu cyawe cyahagaritse inkunga cyahaga leta y’u Burundi gihitamo kuyiha impunzi. Kuki mwahisemo kubikora gutyo?
Ambasaderi Arnout Pauwels: Yego, Leta y’U Bubirigi hamwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu mezi ashize twahuye n’ikibazo cya manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza ku ruhande rwacu twabifashe nko kutubaha Itegeko Nshinga ariko ikibazo gikomeye cyari gihari n’ibibazo bya politiki imbere mu gihugu aho hari abatari bashyigikiye ibyakorwaga n’abayoboye igihugu.
Minisiteri yacu ishinzwe ubufatanye mu iterambere yarakurikiranye ibona ko Leta y’u Burundi idashaka kugirwa inama,idashaka kumva umuntu uwo ariwe wese mu by’ukuri, byabaye ngombwa rero ko tudahagarika inkunga ku Barundi ahubwo tugahindura uburyo twayitangagamo, duhagarika gukorana na Leta duhitiramo kwigerera ku Barundi imbonankubone binyuze mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye cyangwa mu miryango itegamiye kuri Leta.
Umuseke: Leta y’u Burundi ishinja Leta yanyu gutera inkunga abayirwanya mubaha imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare. Urabivugaho iki?
Ambasaderi Arnout Pauwels: Oya ntabwo ari ukuri, ubutumwa bwihariye Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi n’u Bubirigi batanga ni uko impande zombie; yaba leta y’u Burundi n’abayirwanya bakwicara hamwe bagakemura ibibazo mu buryo bw’ibiganiro. Turarwanya rwose ikintu cyose cyateza ubwicanyi, na bariya bose bagize uruhare mu bwicanyi bagomba kugezwa imbere y’ubutabera bwaba ubw’imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga. Ikintu kimwe Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi n’ububirigi byakoze ni ugusaba ibiganiro, ibiganiro bya politiki, ibiganiro by’amahoro.
Umuseke: Ubu umubano w’igihugu w’u Bubirigi n’u Burundi wifashe ute?
Amb. Arnout Pauwels: N’ubundi ibihubu byombi biba bigomba gukomeza kubungabunga ububanyi n’amahanga, ubu turi kugerageza kwegera Leta y’ u Burundi ariko nyine birumvikana bigomba kunyura mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, dusaba ko Leta y’u Burundi yakwemera gutangira ibiganiro n’abariya batemera imitegekere ya Perezida w’u Burundi.
Umuseke: Ubu muri gukora iki ngo mufashe gukemura ibibazo biri i Burundi?
Amb. Arnout Pauwels: Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wateganyije ibiganiro byihariye na Leta y’u Burundi ibi biganiro bigamije kureba impinduka n’uburyo Leta y’u Burundi yakubaha uburenganzira bwa muntu igahagarika ubwicanyi ubwo imyanzuro nitagerwaho umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi uzatekereza ikizakurikiraho.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ababirigi simwe mwakongeje se uyu muriro kubera colonization. Bizabagaruka
Ababirigi ni ukubitondera kuko ni bo bazanye ikibazo cy’amacakubiri yoretse imbaga mu Rwanda, none barashaka no kubiba ayo macakubiri mu barundi.
Comments are closed.