Muhamad Ali yasubije D.Trump ko Islam ntaho ihuriye n’Iterabwoba
Icyamamare mu mukino wa Boxe ku isi, umukambwe Muhammad Ali aganisha ku byatangajwe na Donald Trump wiyamamariza kuba Perezida wa US, yavuze ko Islam ubwayo nk’ukwemera ntaho ihuriye n’iterabwoba ndetse ko n’ababitekereza gutyo bibeshya cyane.
Donald Trump aherutse kuvuga amagambo akomeye, bamwe banise ay’ubusazi, ko abasilamu bakwiye kwangirwa kwinjira muri Amerika kuko ngo ari bo bakora ibikorwa by’iterabwoba.
Amagambo ye yakomye ku ntekerezo za benshi bituma bayamaganira kure ndetse banagaragaza ko uyu mukandida Perezida afite icyerekezo kibi.
Umukambwe Muhammad Ali yagize ati: “ Ndi Umusilamu ariko nsanga nta sano Islam ifitanye n’iterabwoba mpuzamahanga. Ntabwo Islam ariyo yatumye abantu kwica abandi i Paris, San Bernardino n’ahandi ku Isi.”
Yemeza ko Abasilamu bazi neza ko kwica abantu bitemewe muri Islam kandi ko abiyitirira Islam bakica abandi Allah atabemera.
Uyu musaza w’imyaka 73 yasabye Abasilamu ku Isi guhaguruka bakamagana abayiyitira bagakora amahano.
Yikomye Donald Trump ukoresha Islam agamije kugera ku nyungu ze za Politiki.
Yagize ati: “Abanyapolitiki bacu bagomba kureka gushyira abantu mu rujijo kuri Islam ahubwo bakabasobanurira neza icyo iri cyo aho kuyikoresha mu nyungu za Politiki.”
Muhammad Ali ubu arwaye indwara ya Parkinson yagabanije ubushobozi bwe bw’umubiri no kuvuga.
Gusa ariko ntibimubuza kugira uruhare mu gufasha abantu bo hirya no hino ku Isi abinyujije mu bikorwa bw’ubugiraneza.
Muhammad Ali yabaye Umusilamu wo mu ba Sunni muri 1975 avuye ku izina rya Casius Clay.
Uyu mukambwe ubu witwa ‘Igihangange’(The Greatest) yamenyekanye ubwo yatsindaga abagabo nka Sonny Liston, Joe Frazier na George Foreman.
Naho kuri Donald Trump, bamwe mu bakurikirana ibitangazwa n’uyu mugabo wo mu ishyaka ry’abarepublika bavuga ko kwiyamamaza kwe kutagamije mu by’ukuri kuba Perezida wa Amerika, ahubwo waba ari umugambi wacuzwe n’abo mu muryango wa ba Bush babigambanye na we, akiyamamaza ariko akaniyicira ikizere kugira ngo uwo bahanganye mu guhagararira abarepublika Jeb Bush azabe ari we utsinda maze ahatane n’abademokrate afite amahirwe menshi.
UM– USEKE.RW
3 Comments
about Bose bakoresha Islam munyungu zabo Okwiba is
Islam n’iterabwoba biragoye cyane kubitandukanya, ngaho nawe reba, Al qaed, ISID-Daesh, Al shabab, Boko haram, naya mitwe yindi yo muri mali naza Centre afrique, icyo bahuriyeho niki? Bose ni Abayislam of course.
Ndabizi ko tutagomba gushyira abantu bose mugatebo kamwe, ariko ikibazo kirahali kandi gikwiye kuvugwa no gushakirwa umuti. na bibiliya uyisomye ukayikurikiza ugendeye kwisezerano rya cyera hari ibibi byinshi wakora.
Biriya bitabo bya bibiliya na kolowani byanditswe mumyaka yaza 500, ubu isi igeze muri 2015, imibereho yabantu yarahindutse cyane. Nonese umuntu wibye tujye tumuca akaboko nkuko kolowani ibivuga? cyangwa umukobwa utwaye inda y’indaro tujye tujya kumuroha mumazi? Imibereho kwisi yarahindutse nyine kandi abanyamadini nabo bagomba kuva kwizima bakabyemera. Ubu hari uburinganire bw’abagabo n’abagore, Uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina nibindi byinshi.
Abagitsimbaraye kumibereho ya kera rero nabagira inama yo kubikora ntawe babangamiye, cyangwa bakabivugurura bikajyana n’igihe tugezemo. Gukomeza kugendera kungengabitekerezo zikecuye ntakindi byatuzanira uretse ibikorwa nkibi by’iterabwoba.
Urakoze cyane Jeanne. Uti Gutandukanya Islam n’iterabwoba biragoye. Hari igihe Kiliziya yicaga abatumva ibintu kimwe nayo, ikica abaporoso,…Kubitandukanya byagorana ariko nanone kuvuga ko Ubukristo aribwo bwateye Ubukoloni cg Ubucakara byaba ari UBUGORYI. Hari igihe abanyafurika hafi ya bose bari bakoze ikinyeshyamba cyo gushaka ubwigenge.
Naho kubijyanye no Gukurikiza amategeko atakijyanye n’igihe, ndemeranya nawe ko hagomba kubaho context. Nkanjye nemera ko guca akaboko k’umujura atari ngombwa. Ashobora no kuraswa cg agafungwa igihe runaka bitewe n’uburemere bw’icyaha.
Ikindi nko gutera amabuye uwasambanye ibyo ntaho byanditse muri Qorowani(usibye ko byanditse muri Bibiliya). Naho kutihanganira abo tutumva ibintu kimwe, si mu madini gusa. Uzarebe uko Capitalisme yarwanyije Communisme.
Ni icyorezo. Islam ni imyemerere, naho abasilamu ni abayoboke. Icyaha ni gatozi. Ikindi abantu bagomba kumva nuko abasilamu bakora biriya bikorwa akenshi bagamije kurwanya ba MPATSIBIHUGU b’ABAKRISTO baba bateye ibihugu byabo.
Nka za Iraqi uvuga ni akavuyo katejwe n’ABAKRISTO. Reba Lybia umbwire niba ari Islam yabiteje cg ari reaction y’akajagari kaba katejwe n’ibihugu by’abakristo.
Tujye tuvugisha ukuri.
NB: Ntabwo abasilamu ari abamalayika.
Comments are closed.