RDC: Hari gushyirwaho itsinda ryo gutegura ibiganiro mpuzamashyaka
Itangazo Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) byasohoye rigasomerwa kuri Televiziyo y’igihugu, ryatangaje ko muri iki gihe hari gushyirwaho abantu bazaba bagize itsinda rizategura uko ibiganiro mpuzamashyaka bizakorwa n’ibizakenerwa byose.
Itangazo rivuga ko gushyiraho ririya tsinda bishingiye ku ngingo ya kabiri ( article 2) y’iteka rishyiraho biriya biganiro.
Iri tangazo kandi ryemeza ko intumwa yihariye y’Umunyamabanga wa UN mu karere k’Ibiyaga bigari Saïd Djinnit iri kugira uruhare rugaragara mu gushyiraho ririya tsinda.
Iteka ry’Umukuru wa DRC rishyiraho amabwiriza azakurikizwa mu gushyiraho abazaba bagize ririya tsinda ryashyizweho ku itariki 30 Ugushyingo, uyu mwaka.
Ririya teka rivuga ko abagize ririya tsinda bagomba kuba batangajwe bitarenze iminsi icumi nyuma y’uko risinywe n’Umukuru w’igihugu nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yabyanditse.
Mu bagize ririya tsinda hagomba kuzagaragaramo abatavuga rumwe na Leta, abo muri Sosiyete Sivile n’abo ku ruhande rw’ishyaka riri ku butegetsi.
Mu ntangiriro za 2013, bamwe mu baturage ba DRC barigaragambije banga ko Itegeko Nshinga ryahindurwa kugira ngo Joseph Kabila yongera kwiyamamariza kubayobora.
Hari bamwe mu bakurikiranira hafi Politiki ya DR Congo bavuga ko ibiganiro bizahuza amashyaka muri kiriya gihugu bizabera uburyo Kabila bwo kumvisha abatavuga rumwe nawe ko byaba byiza Itegeko nshinga rivuruwe akabona uko yiyamamaza.
Ikindi kandi umwe mu baturage ba kiriya gihugu utuye i Kigali akaba akurikiranira hafi Politiki y’iwabo yabwiye Umuseke ko bizagora Kabila kwemeza abanyamashyaka batavuga rumwe ko iriya tegeko ryahindurwa.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Joseph Kabila baramubeshyera, ntabwo akeneye kongera kwiyamamaza, ahubwo we icyo ashaka ni uko mu gihe azava ku butegetsi azasimburwa n’undi uzakomeza kubumbatira umutekano n’amahoro muri kiriya gihugu ntikijye mu kaga n’akangaratete, kandi nawe uvuyeho ntibimugireho ingaruka cyangwa inkurikizi mbi.
Birashoboka ko mu bategetsi bamuri iruhande harimo abamushuka ngo agume ku butegetsi kubera inyungu zabo bwite, ariko we ku bwe ntabwo yumva yaguma ku butegetsi mu gihe bishobora gukurura indi ntambara muri Congo kandi bakeneye amahoro.
Comments are closed.