Digiqole ad

South Africa: Pistorius wahamwe no kwica umukunzi we yarekuwe atanze ingwate

 South Africa: Pistorius wahamwe no kwica umukunzi we yarekuwe atanze ingwate

Oscar Pistorius mu rukiko n’umwunganizi we mu by’amategeko

Umukinnyi Oscar Pistorius wamamaye mu gusiganwa ku maguru mu mikino y’abamugaye, yemerewe kurekurwa atanze ingwate mu gihe agitegereje gusomerwa umwanzuro w’urukiko ku cyaha yahamijwe cyo kwica uwari umukunzi we mu 2013.

Oscar Pistorius mu rukiko n'umwunganizi we mu by'amategeko
Oscar Pistorius mu rukiko n’umwunganizi we mu by’amategeko

Urukiko ruzasoma imikirize y’urubanza mu mwaka utaha tariki 18 Mata. Pistorius yasabwe gutanga ama Rand 10,000 ($700, £450, angana na Frw450 000) nk’ingwate.

Uyu mugabo urukiko rwahamije ko yishe uwari umukunzi we Reeva Steenkamp, azaba afungishijwe ijisho ari iwe.

Icyo gihe cyose azaba yambaye inzogera ikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo izajya ifasha inzego z’umutekano kumenya aho ari, akazajya yemererwa kuva iwe kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa sita z’amanywa, ariko ntazajya arenga muri km 20.

Pistorius yategetswe gutanga ibyangombwa bye by’inzira (Passport).

Ashobora kuzahanishwa igifungo kigera ku myaka 15 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abigambiriye uwari umukunzi we, gusa umucamanza ashobora kukigabanya.

Uwunganira Oscar Pistorius yavuze ko azajuririra icyemezo cy’umwanzuro w’urukiko wo guhamya umukiliya we icyaha cyo kwica, ngo azajuririra Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga.

Aha Pitorius yari kumwe na nyakwigendera Reeva
Aha Pitorius yari kumwe na nyakwigendera Reeva
Oscar afite ibyuma by'ibikorano yifashisha nk'insimburangngo zimufasha kwiruka
Oscar afite ibyuma by’ibikorano yifashisha nk’insimburangngo zimufasha kwiruka

UM– USEKE.RW

en_USEnglish