Digiqole ad

Kenya: Papa yasabye amadini kunga ubumwe no guhosha amakimbirane

 Kenya: Papa yasabye amadini kunga ubumwe no guhosha amakimbirane

Papa Francis yakiriwe n’imbaga y’abaturage ba Kenya.

Ubwo yaganiraga n’abayobozi b’amadini ya Gikirisitu na Islam kuri uyu wa Kane, Papa Francis yabasabye kurenga amwe mu mahame abagenga mu myemerere yabo rimwe na rimwe atuma bashyamirana, ahubwo bagasenyera umugozi umwe bagamije amahoro arambye.

Papa Francis yakiriwe n'imbaga y'abaturage ba Kenya.
Papa Francis yakiriwe n’imbaga y’abaturage ba Kenya.

Kuri Papa Francis ngo ibiganiro bidaheza kandi bigamije kubaka nibyo byatuma amacakubiri agaragara mu madini ya Gikirisitu no muri Islam acika bityo Isi muri rusange ndetse na Kenya by’umwihariko bikagira amahoro.

Avuga ibi, Umukuru wa Kiriziya Gatulika yagarutse ko bitero biherutse kugabwa muri Kenya bikozwe na Al Shabab cyane cyane ku cyagabwe kuri Kaminuza ya Garissa kigahitana abantu 150 nk’uko VOA yabyanditse.

Yavuze kandi ku gitero cyagabwe ku nzu y’ubucuruzi ya Westgate Mall muri 2013 kigahitana abantu 67.
Biteganijwe ko kuri uyu wa Gatanu, Papa Francis azasura igice cy’umujyi wa Nairobi gikennye cyane kitwa Kangemi nyuma akazaganira n’urubyiruko muri Stade ya Kasarani.

Papa Francis azava muri Kenya ahite ajya muri Uganda aho azasura imva ishyinguwe abahowe Imana bo mu Buganda.

Nyuma azakomereza muri Repubulika ya Centrafrique asure Umusigiti mukuru wa Bangui ndetse n’inkambi y’impunzi.

Imwe mu ntego z’uruzinduko rwa Papa ni uguhuza Abakirisitu n’Abasilamu.

Mu minsi yashize Umukuru w’igihugu cya Centrafrique Cathérine Samba- Panza yavuze ko ubwo Papa Francis azabasura azarindwa n’ingabo z’u Rwanda ziri mu mutwe w’ingabo z’Africa zishinzwe kugarura umutekano muri kiriya gihugu, kuko ngo n’ubundi zisanzwe zimurinda neza ndetse n’abandi banyacyubahiro basura igihugu cye.
Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Viva Pope Francis.

    Viva the world.

    The Holy See Pope Francis is for All.

    The servant of God’s servants=Servus servorum Dei.

  • Ubumwe bwa madini, abakristu n’Abayisilamu hahhhhhhhhhhh.

  • Igisekuru cya LAWODIKIYA

Comments are closed.

en_USEnglish