Kirehe: Ababyeyi barashaka ko amashuri y’inshuke akomeza gucumbikira abana
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba baratangaza ko batashimishijwe n’uko Leta yafashe gahunda y’uko guhera mu mwaka w’amashuri utaha nta bana bo mu mashuri y’inshuke n’abanza bazamererwa gucumbikirwa ku ishuri.
Bemeza ko iyi gahunda ntacyo yari itwaye kuko ngo bitababuzaga gukurikiranira hafi imyigire y’abana bityo bagasaba ko yakomeza na bo mu ngo zabo bakajya babona umwanya urambuye wo gukora ibiteza urugo imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza ko kuvanaho ibyo gucumbikira abana b’inshuke ku ishuri byakoranywe ubushishozi bityo ngo nta mpungenge byagombye gutera ababyeyi.
Nubwo inzego za Leta zirebwa n’uburere n’ubumenyi bw’umwana zemeza ko kurerewa mu muryango ari ingirakamaro ku buzima bwe, bamwe mu babyeyi bo bemeza ko iyo abana bari mu rugo bituma ababyeyi badakora imirimo yabo mu bwisanzure.
Bemeza ko nibura Leta yari bwemerere abana biga mu mashuri y’incuke gutaha, ariko abiga mu mashuri abanza bo bakaguma ku mashuri yabo.
Bavuga ko byari gutuma amanota abana bagira ku ishuri yiyongera ngo kuko bari kuzajya biga batuje kurusha uko baza mu rugo bakaba barangara ntibige.
Umwe mu babyeyi witwa Higiro ati: “Ibi bakoze rwose ntabwo bidushimishije. Nkanjye, byamfashaga kuko ababyeyi hari akandi kazi tuba turimo kandi kaduteza imbere. Mu by’ukuri nta cyo byatwaraga ku burere bw’umwana kwiga aba mu kigo.”
Undi baganiraga yasabye Leta kureka abana bagakomeza kuba mu bigo byabo ahubwo wenda ikareba uburyo yanoza imibereho n’imyigire yabo.
Ati “Gucumbikira abana bato ku ishuri byari bikwiye kugumaho ahubwo Leta igashaka izindi ngamba zubahirizwa kugira ngo uburezi n’uburere byose bizamurirwe rimwe.”
Nubwo ababyeyi bamwe bemeza ko abana babo bafite amahirwe yo kubona uburere bukwiye babuvanye mu bigo babamo, inzego za Leta zemeza ko byagirira umwana akamaro kurushaho ari uko yize ataha iwabo agahabwa uburere n’ababyeyi.
Muzungu Gerald umuyobozi w’akarere ka Kirehe ati: “Hari imico mibi abana bagendaga biga bakiri bato kubera ko batabanaga n’ababyeyi, kandi ubundi umwana uburere abukura ku mubyeyi. Iyi gahunda yafashwe, yizweho neza nibahumure nta mpungenge ikwiye gutera.”
Muzungu atangaza ko Leta yashyizeho gahunda y’uko abana bagomba kubanza bagasoza umwaka w’amashuri wa 2015 maze bakazatangira kujya biga bataha mu miryango yabo guhera mu mwaka w’amashuri wa 2016.
Muri Kirehe ni hamwe muri henshi mu gihugu hari ibigo by’amashuri y’inshuke yigwamo n’abana kandi bakiga babamo.
Nyuma y’igihe runaka Leta yaje gukuraho iyi hahunda kubera ko ngo abana batabonaga uburere bwa kibyeyi buri mwana wese aba akwiye guhabwa n’ababyeyi be ndetse na benewabo muri rusange bityo ishyiraho ko abana bari muri biriya byiciro by’amashuri bagomba kujya biga bataha.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Mwaramutse. Abo babyeyi ko bakomeje gutsimbarara kwikuraho abana babyaye barumva bazarererwa nande? Ese mu kinyarwanda ko bavuga ko umwana apfa mw’iterura, uwawe napfa icyo gihe uzabishinja nde? Niba utareze umwana wawe ngo amenye icyo ukunda nicyo yanga, umenye imitekerereze ye na kamere ye ugerageze kubigorora, ejo nimuhura ari umunyamahanga bizatukwa nde?
Mu gihe cy’ubwana ko ariho umwana ahabwa urukundo agatozwa gukunda umulyango, urumva umuntu urera abana 1000 ariwe uzamuguher urukundo akeneye? Ese uwo ureresha we uzi uburere yahawe? Ejo se namutoza imico mibi yateye yo kwikinisha n’ubutinganyi cg akayitozwa nabo bari kumwe, uzatakira nde?
Babyeyi mwikuraho inshingano zo kurera.Hari benshi bifuza abo bana muteragirana kandi mujye mwibuka ko imana izabibabaza. Umwana ni umugisha, ni umwandu uturuka kuwiteka. Rero mwibatererana babakeneye?!!!!!! Ko umwana abona umubyeyi akamwihambiraho kuko amukunze, azihambira kuri inde wamutereye abandi?
Imana idutabare kandi uwiteka aturengere!!!!!
Comments are closed.