Magufuli yategetse ko nta muyobozi uzongera kujya mu mahanga
Perezida mushya wa Tanzania Dr John Pombe Joseph Magufuli ku cyumweru yatangaje icyemezo gikarishye ngo kigamije kurengera ubukungu bw’igihugu cy’uko kuva ubwo nta muyobozi wa Leta uzongera kujya mu ngendo mu mahanga.
Yatangaje kandi ko agiye gutangira gukora ibyo yemeye yiyamamaza by’uko uburezi bw’ibanze buzagirwa ubuntu guhera umwaka utaha nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Tanzania TheCitizen.
Ni umunsi wa gatatu we ari mu biro kuva yarahira kuwa kane ushize, Perezida Magufuli yavuze ko kuva kuwa gatandatu nta muyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri Tanzania wemerewe ingendo zo mu mahanga.
Yavuze ibi ubwo yari yahuye n’abanyamabanga bahoraho ba za Minisiteri n’ababungirije, Guverineri wa Banki nkuru ya Tanzania, umuyobozi w’ikigo cy’imisoro n’amahooro cyaho.
Mu itangazo ibiro by’umukuru w’igihugu byasohoye rivuga ko Perezida Magufuli yategetse ko ibiganiro byose bireba Leta ya Tanzania byasabaga abayobozi kujya mu mahanga ubu bizajya bijyamo ba ambasaeri ba Tanzania mu mahanga.
Gusa rikagira riti “Kereka gusa mu gihe hari ikihutirwa cyane cyatuma umuyobozi yemererwa kugenda ariko nabwo ahawe uruhusa na Perezida cyangwa umunyamabanga we.”
Itangazo ryasohowe n’ibiro by’umukuru w’igihugu kuri iyi ngingo ritegeka ahubwo abayobozi bakuru muri Guverinoma guhora mu ngendo zihoraho mu bice by’ibyaro kumenya no gukemura ibibazo abaturage bafite.
Guhagarika izi ngendo ku bayobozi bije nyuma ya raporo bije nyuma y’uko hagati muri uyu mwaka guverinoma ya Kikwete yari yazamuyeho 50% ibigenerwa umukozi wa Leta wagiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga.
Ibi byateye sakwe sakwe kuko ngo abayobozi hari n’ingendo nyinshi zidafite akamaro zatumaga leta yishyura za miliyari nyinshi cyane z’amashilingi buri mwaka mu ngendo z’abayobozi.
Byari biteganyijwe ko mu ngengo y’imari ya 2015/2015 Leta ya Tanzania itanga amashilingi 3.2 trillion muri bene izo ngendo n’ibijyana nazo. Aya ngo ni hafi kimwe cya kabiri cy’igiciro cy’ibindi byose Leta iba isabwa kwishyura.
Abayobozi bo ku rwego rwo hagati muri Tanzania bagenerwa $365 ku munsi iyo bagiye mu mahanga, naho abayobozi bakuru n’abayobozi b’ibigo bakabarirwa $420 ku munsi mu ngendo zo mu mahanga.
UM– USEKE.RW
8 Comments
Na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ntazajyayo? Eh magufuli ko azanye amatwara mashya ra abanze yitondere icyo cyemezo kuko bashobora kumuhuirika ataramara kabiri.
nima gufuri koko yaje gufunga
byose
Bazamwanga bamurwanye
Ayiweeeee wowe nturaye ntuziko mu ngendo ariho barira?
Kwaya imisoro y’abaturage bibi! Ayo yose ni yo azinjira muri gahunda y’ubureziaho abana baziga batishyura. Kiriya kemezo ntagifashe wenyine,buriya afite abo bafatanyije basanze ari ngombwa.Abayaryaga rero bamenye ko igihugu bagifatanyije n’abandi. Kubaka igihugu na bo birabareba. Nibakorere rubanda bashinzwe bareke kujya bahorana ibibazo by’ubukene kandi bari mu babutera.
Ndamushyigikiye. Naharanire kuzamura ubukungu kuri buri mutanzaniya Imana izabimufashamo
Noneho Perezida Magufuli yagirishije inama n’abanyamabanga ba za minisiteri noneho abaha amazi yo kunywa n’ubunyobwa byose hamwe bifite agacyiro ka 20,000shs =amadorari 8. Abo bayobizi mu ma nama nkayo bajyaga bahembwa akayabo k’amashilingi.
Magufuri ahubwo arasobanutse kuko imyanzuro ikomeye ntigirwa na bose, Gupfa byo ntawe byishe!
Magufuri ni umuyobozi mwiza kandi ubereye bose, abatanzaniya benshi baramushyigikiye kubera ko yitaye ku nyungu za rubanda.
No mu Rwanda bari bakwiye kugabanya ingendo mu mahanga z’abayobozi bakuru kuko zitwara amafaranga menshi y’igihugu, kandi rimwe na rimwe ugasanga izo ngendo zitari ngombwa.