Umutoza wa Rayon yahagaritswe, ntazatoza umukino wa APR FC
*Yirukanywe muri Hotel kubera gushwana n’abakiliya
*Yasabye abakinnyi kugumuka bamutera utwatsi
*Ngo yasanze abayobozi ba Rayon ari ababeshyi
*Ngo yasohowe muri Hotel Heritage kuko Rayon Sports itishyura
*11h30 kuwa gatatu ngo arageza ikibazo cye muri Ambasade ya France i Kigali
Kubera imyitwarire idakwiye Komite nyobozi ya Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo gutoza umukino umwe, uyu ni umukino ukomeye cyane uzahuza Rayon Sports na APR FC kuri stade Amahoro i Remera kuwa gatandatu w’iki cyumweru ku munsi wa gatandatu wa shampionat.
Olivier Gakwaya, umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi wa Rayon Sports yabwiye Umuseke ko ibyo bakoze ari igihano ku mutoza w’ikipe kubera imyitwarire itari myiza amaze iminsi agaragaza. Gusa ngo ni umukino umwe gusa, nyuma y’umukino wa APR FC azasubirana ikipe ye.
Gakwaya ati “nyuma yo gukora inama kuwa mbere, twasanze bikwiye ko ahagarikwa umukino umwe. Byatewe n’uko amaze iminsi yitwara n’ibimaze iminsi bimuvugwaho byose. Urebye ntabwo ari mu mukino neza. Ibyo amaze iminsi atangaza, ntabwo ari ibifasha abasore kwitegura uyu mukino. Yahanishijwe umukino umwe, nyuma yawo azasubira mu kazi”
Hari amakuru avuga ko David Donadei yari yabwiye abakinnyi b’ikipe ye ko yeguye ku mirimo ya ubwo aherutse mu kirihuko gito iwabo mu Bufaransa mu cyumweru gishize.
Ni nyuma kandi y’uko uyu mutoza yari yatangaje ko ubuyobozi bw’ikipe butamufasha gutegura imikino no gushyira igitutu ku basifuzi nk’uko abandi bayobozi babikora (aha yavuzemo na APR FC bazahura mu mpera z’iki cyumweru).
Mu minsi ishize kandi uyu mutoza yirukanywe muri Hotel Heritage y’i Nyanza hitabajwe Police nyuma yo gushyamirana n’abakiliya ba Hptel barebaga umupira we agashaka kureba filimi zo kuri channels z’iwabo mu Bufaransa. Ibi ngo bigatuma ashyamirana cyane nabo kugeza ubwo bamusohoye muri iyi Hotel yari acumbitsemo.
Ku ruhande rw’uyu mutoza, we avuga ko yasanze abayobozi ba Rayon Sports ari ababeshyi, ngo kuko ibyo basezeranye batabyubahiriza, akavuga ko adahembwa kandi n’abakinnyi badahembwa ndetse ko abakinnyi bashobora kudakina umukino wa APR FC.
Gusa ibi bihakanwa na Kapiteni w’iyi kipe Jean Luc Ndayishimiye bita Bakame, uvuga ko umutoza yabasaby gutangaza ko batazakina umukino wa APR FC ariko ngo abakinnyi bakabyanga.
Uyu mutoza avuga ko yasohowe muri Hotel kuko abayobozi ba Rayon Sports bamaze ibyumweru bitandatu batayishyura.
Uyu mutoza avuga kuri uyu wa gatatu ari bugeze ikirego mu butabera cyo kwamburwa no kubeshya ashinja abayobozi ba Rayon Sports, ndetse ngo afite rendez-vous kuri ambasade y’ubufaransa i Kigali saa tanu n’igice aho ari bubagezeho ikibazo cye yagiriye mu Rwanda.
Umukino wa Rayon sports na APR FC uzatozwa na Sosthene Habimana bita Lumumba na Abdul Mbarushimana basanzwe bungirije muri iyi kipe y’i Nyanza.
Uyu mufaransa amaze gutoza Rayon sports imikino itanu ya shampiyona, yatsinze imikino ibiri anganya ibiri, atsindwa rimwe.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ahahahahaahah uyu nguyu kabsa mbanza afata kubikoresho anyibutsa Goran Kopunovic wa Police zamani bahoraga bitotomba ku kibuga
Haaahaahah ni hatari aba rayon nabo ndumva ari danger kabisa kuki ? batamwishyura ariko uyu wambaye ibipataro bicitse nu mutoza cg nibabafana ba rayon harumutoza wakwambara gutyo se ariwe byaba bitangaje cyane
Ariko se nk’uyu baba bamutaruyehe? Abanyarwanda babivuze ukuri bati: Ihene iba itiyambitse ngo irambika mushiki wayo? Ariko murandebera koko? Ubwo indangagaciro mwamusanganye ni izihe?Hari aho abahishe koko?
Comments are closed.