Digiqole ad

Gatsibo: Abantu 27 bafashwe mu mukwabu wo guhiga abiba inka

 Gatsibo: Abantu 27 bafashwe mu mukwabu wo guhiga abiba inka

Mu karere ka Gatsibo

Ubujura bw’inka n’andi matungo ni kimwe mu byaha bivugwa mu karere ka Gatsibo ndetse bwambukiranya bukagera na Rwamagana. Umukwabo wabaye mu ijoro ryo kuwa 12 Ukwakira wafashe abakekwaho icyaha cy’ubujura bw’inka bagera kuri 27, bamwe ngo banafatanywe ibihanga by’inka bahise babaga nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo.

Mu karere ka Gatsibo
Mu karere ka Gatsibo

Ubu bujura bw’inka ngo buvugwa cyane mu mirenge ya Kiramuruzi, Kiziguro, Gasanze na Muhazi   ndetse bukambukiranya no mu karere ka Rwamagana aho bambutsa inka ikiyaga cya Muhazi bamaze kuzibaga bagacuruza inyama.

Uyu mukwabu wabaye muri gahunda yo guhashya icyaha cy’ubujura bw’amatungo ku bufatanye n’abaturage ari nabo bagiye batanga amazina y’abantu bakekwaho kwiba inka nk’uko bitangazwa na Richard Gasana umuyobozi w’akarere ka Gatsibo.

Gasana Richard ati “Ubu bujura bwaracogoye kuko nko mu mezi abiri ashize ubujura bw’amatungo bwavuzwe ni inshuro zirindwi ariko abibye batandatu n’inka bibye barafashwe uretse umwe wabashije gucika.”

Gasana avuga ko mu mukwabo wabaye mu ijoro ryo kuwa mbere  avuga ko mu bafashwe hari n’abafatanywe ibihanga by’inka kuko ngo baziba bakazibagira mu ngo bakajya gucuruza inyama.

Richard Gasana avuga ko bakomeje ingamba zo gukorana n’abaturage cyane cyane mu gutnga amakuru y’abantu babiba maze hakaba imikwabo yo kubafata, abafatanywe ibimenyetso bibashinja bakabihanirwa.

Muri aka karere ka Gatsibo kuri uyu wa 13 Ukwakira kandi habaye inama y’umutekano y’Akarere iyi ikaba yarasanze ibyaha byo gukubita no gukomeretsa aribyo byagaragaye cyane (inshuro 17) mu kwezi kwa cyenda gushize.

Ibi byaha ngo biva ahanini ku businzi nabwo buterwa n’inzoga zitemewe nka kanyanga, chief waragi n’izindi ndetse n’ibiyobyabwenge bindi abantu banywa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo avuga ko mu ngamba zafashwe harimo gukomeza gushaisha abantu bacuruza ibiyobyabwenge ndetse no kugabanya amasaha y’utubari mu bice by’icyaro cyane, tugafungura saa cyenda tugafunga nibura saa mbili z’ijoro.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Very good kabsa nibabafata babahate ibibazo icyo nzicyo nihaburamo nka babairi bafatwa najye police ndayizera mu guhata ibibazo pe

Comments are closed.

en_USEnglish