Digiqole ad

Hasigaye amezi 2 ngo CHAN itangire ariko Stade Huye iri kuri 85% yubakwa

 Hasigaye amezi 2 ngo CHAN itangire ariko Stade Huye iri kuri 85% yubakwa

Akazi karacyakorwa nubwo hasigaye iminsi micye

*Isakaro rya stade Huye rirakemangwa
*Abubatsi ntibazi niba abicaye ahatwikiriye batazanyagirwa kuko ngo imvura itaragwa
*Stade Umugana yuzuye i Rubavu iki kibazo cyaragaragaye kuko ahatwikiriye baranyagirwa
*Ngo hari ikizere ko mu mezi abiri asigaye imirimo igeze kuri 85% izaba irangiye

Kuri uyu wa kane, itsinda rishinzwe gutegura igikombe cy’Afrika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), ryasuye inyubako za Stade Huye ndetse n’ikibuga cy’imyitozo bizifashishwa muri ayo marushanwa cya stade Kamena. Imirimo kuri stade Huye ntiyihuta ugereranyije n’igihe gisigaye.

Imirimo yo kubaka stade Huye uko ihagaze ubu ku gice cy'inyuma
Imirimo yo kubaka stade Huye uko ihagaze ubu ku gice cy’inyuma

Stade Huye yatangiye kubakwa taliki ya 16 Mata 2011, imaze imyaka ine yubakwa ariko n’ubu ntabwo iruzura.

Stade Huye igeze ku kigero cya 85% yubakwa nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire mu Rwanda. Isakaro ry’iyi stade naryo rirakemangwa.

Eric Serubibi umukozi w’iki kigo ushinzwe imyubakire avuga ko batazi neza niba abazajya muri iyi stade, igice gisakaye, batazanyagirwa cyangwa ngo imvura ntibagereho.

Serubibi yatangarije abanyamakuru ko batarapima niba imvura iramutse iguye kuko ubu itaragwa ngo bamenye niba abantu bazanyagirwa.

Iki kibazo cy’isakaro cyakunze kugaragara ku mastade yo mu Rwanda harimo na Stade Umuganda iherutse kuzura i Rubavu aho abari mu gice gisakaye iyo imvura iguye ibageraho.

Serubibi avuga ko kuri Stade Umuganda bagiye kwiga uburyo iki kibazo cyazakemuka muri iyi mikino igiye kuza.

Hasigaye amezi abiri ngo irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’Abakinnyi bakina mu bihugu byabo ritangire mu Rwanda.

Akazi karacyakorwa nubwo hasigaye iminsi micye
Akazi karacyakorwa nubwo hasigaye iminsi micye
Abafundi baracyari ku bikwa
Abafundi baracyari ku bikwa
Isakaro riribazwaho kuko uburyo rimeze ku jisho bigaragara ko haje imvura yanyagira abicaye ahatwikiriye
Isakaro riribazwaho kuko uburyo rimeze ku jisho bigaragara ko haje imvura yanyagira abicaye ahatwikiriye
Gusa ngo ntibarabibona kuko imvura itaragwa
Gusa ngo ntibarabibona kuko imvura itaragwa
Mu basuye ibi bikorwa remezo Emmanuel Bugingo umuyobozi wungirije wa komite ishinzwe gutegura CHAN mu gihugu(hagati), Mayor Muzuka Eugene wa Huye(ibumoso), Mulindahabi Olivier umunyamabanga wa komite yo gutegura CHAN mu Rwanda
Mu basuye ibi bikorwa remezo Emmanuel Bugingo umuyobozi wungirije wa komite ishinzwe gutegura CHAN mu gihugu(hagati), Mayor Muzuka Eugene wa Huye(ibumoso), Mulindahabi Olivier umunyamabanga wa komite yo gutegura CHAN mu Rwanda
Ikibuga cya stade Huye cyo cyararangiye n'amakipe amwe y'i Huye akitorezaho
Ikibuga cya stade Huye cyo cyararangiye n’amakipe amwe y’i Huye akitorezaho
Ikibuga cya Stade Kamena cyahoze ari intabire cyera ubu kimeze neza cyane. Kizakoreshwa nk'ik'imyitozo muri CHAN
Ikibuga cya Stade Kamena cyahoze ari intabire cyera ubu kimeze neza cyane. Kizakoreshwa nk’ik’imyitozo muri CHAN

 

 

 

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Ariko ntumukajye munsetsa rwose namwe! Hahahha, ngo abubaka stade ntibazi niba abantu bazicara ahatwikiriye bazanyagirwa ngo kubera ko imvura itaragwa? hahhahha, ubwose abo bafundi bize kubaka cg abakoze igishushanyo cya stade bapfuye gukora plans batabanje gukora study? Ni gute wakubaka ukavuga ngo ntuzi niba imvura izanyagira abantu koko? hahhahha

  • negligence ikabije, amafaranga yarabuze ngo tubimenye?? ahubwo se ko mbona hubaka abantu nka 5, ark CHAN ntiyari itegenijwe kubera hano ahari??

  • ikindi ubundi wowe urabona hariya hantu hatwikiriye??

  • Archetecte azabibazwe. Buri wese, n’utazi kubaka arabona neza ko abantu bazanyagirwa. One stop center ya HUYE yo bite? Ikizakorwa hazajyaho igikuta cy’amabati kimanutse nko muri metro 5 cg 6 gitangira imvura. Ariko bizaba bisa nabi cyane. Erega DESIGN kuyihuza na Budget ni ubuhanga. Ngaho nzaba numva. Nizere kandi ko nakiriya gipande kidasakaye nacyo muri phase zikurikiye kizasakarwa kuko umupira mu RWANDA usigaye urebwa n’abasilimu, (abantu bose barimo kwiga SVP) . Nta mayibobo cg abakozi bo mu rugo bazajya bemera kunyagirwa kuko nabo babaye abasilimu.

  • Mubitondeshe batabisondeka bikazatera impanuka

  • Imvura ku banyagira gusa? Haahaa muzaba mureba ko nyuma ya CHAN igisenge kitazasubirwamo kuko byanze bikunze imvura izajya inyagira abicayemo.

    • Imvura yamahindu izabinjirana tu.

  • Hahahahahahhaaaaaa!!!!!!!!!!
    Ngo imvura ntiragwa????Naho mu Rwanda se ubwo???Uzi ko na sogokuru inzu yayubakaga yamenye nibaaaaaaaaaa

  • Muravuga imvura ahubwo kiriya gisenge kitarabagwira ! ntibyumvikana gukora inyubako itarakorewe igerageragezwa ? ikizakurikiraho muzabibaze abariye ariya mafaranga. iyo mvura muvuga yo ntizatinda kuko nimpumyi irabibona.

  • Ikibazo mbonye kwiyi toiture kirakomeye cyaneee !!!

    Kunyagiza abazitabira imikino birproheje ubihuje nuko iyi toiture ifite risque 99% zo guhirima ….,igihe izuzuramo abidagadura bakabyina banaremereye ntakabuza nyuma yu muvundo utewe no kunyagirwa izabagwira.

    Abo bireba mutabare mubikemura tutaragwirwa nimpanuka please.

    • Iki gisenge nicyo kurinda abantu izuba ntakindi gishinzwe.

    • Iki gisenge giteye impungenge. Abasenyera abaturage kuko batuye mu mageneka ndetse bakababoha bagende basenye iriya nyakatsi ejo itazadukorera ishyano.Umunyamahanga uzagwirwa na kiriya gisenge tuzamuriha iki? Harya muri ISO 900XXX harabantu dufite bagiye gusura kiriya kintu?

  • ibi bintu se ko mbona ari agahomamunwa! ubu se ntibigaragarira buri wese ko imvura izanyagira abantu! ubundi se mu myaka ine yose ishize imvura itagwa?
    Muhore dusebe rero! dusebeshejwe n’abubatsi batakoze inyigo nyayo.

Comments are closed.

en_USEnglish