Digiqole ad

Umugore wajyanaga urumogi i Kigali yafatiwe i Shyorongi

 Umugore wajyanaga urumogi i Kigali yafatiwe i Shyorongi

Uyu mogore yafatanywe udupfunyika 1500

Polisi y’igihugu yafashe umugore wajyaga agemura urumogi mu mujyi wa Kigali, uyu yafatiwe i Shyorongi ku wa kane atwaye udupfunyika 1 500 mu modoka.

Uyu mugore yavuze ko uru rumogi yari arukuye mu karere ka Rubavu arujyanye i Nyamata.

Yabwiye Polisi ko ari nshuro ya kabiri yari atwaye urumogi, ngo yatangiye uwo mwuga ashutswe n’umugore baturanye usanzwe urucuruza.

Yagize ati “Umugabo amaze kunta nkatangira kubura icyo kugaburira abana, nibwo natangiye gucuruza urumogi, ngize amahirwe nkakira ibi sinazongera kurucuruza ukundi.”

CSP Jaen Nepo Mbonyumuvunyi ukuriye ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendo yabwiye abanyamakuru ko bamufashe barimo kugenzura ibintu bitwarwa mu modoka zigana mu mujyi wa Kigali.

Ibi ngo bisanzwe bikorwa na Polisi y’igihugu. CSP Mbonyumuvunyi yashishikarije abaturage kujya bakorana na Polise bagatanga amakuru ku gihe kugira ngo babashe guhashya ikibazo cy’ibiyobyabwenge, avuga ko kidakabije cyane mu Rwanda.

Umugore wafatanwe uru rumogi avuga ko yari kurukuramo inyungu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.

Yemera ko ibyo yakoze ari icyaha akabisabira imbabazi avuga ko yabikoreshejwe n’ubukene.

Uwahamwe n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge ahanwa n’ingingo ya 593 n’iya 16 z’igitabo cy’amategeko mu Rwanda, akaba ashobora gufungwa hagati y’imyaka utatu n’itanu, agatanga n’ihadabu kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.

NDUWAYO Callixte
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Uwo mugabo yagize neza kumuta. Amaherezo n’ubundi yari buzamwice. Imana ishimwe cyane yo yaburiye uwo mugabo hakiri kare.

  • Hano mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rugalika ho hari urucuruza ku mugaragaro abaturage babibwiye ubuyobozi ariko ntacyo bamukoraho. Ubanza hari abantu bari hejuru y’amategeko.

    • Njye ndumva nta muntu wananirana muri iyi miyoborere! Ni nka ba bandi bavuga ngo bagejeje ikibazo runaka ngo ntiyakimukemurira nyuma bakarekera aho. Uwo runaka se we ntawe umuyobora? Ko bategetse inzego zose gushyira telephone n’amafoto yabo ku nzugi?

  • Police yakoze. ubucuruzi butemewe nikibazo, nidufashe kurwanya na Lamber isigaye imeze nabi cyane hari umugabo nzi witwa Canisius KAMBANDA 0788590555 we abikora kumugaragaro kandi yutamwishuye neza ara gupangira bakakurangiza. police nimukurikirane turayizeye

Comments are closed.

en_USEnglish