Digiqole ad

Ihanganire aho Imana yagushyize kuko niho ibisubizo bizagusanga

 Ihanganire aho Imana yagushyize kuko niho ibisubizo bizagusanga

Igitabo cy’ibyanditswe byera

Bageze mu nzu basangamo umwana hamwe na nyina Mariya, barapfukama baramuramya. Maze bahambura imitwaro yabo, bamutura amaturo y’izahabu n’icyome n’ishangi” [Matayo 2:11]

Twese tuzi ko Yesu yavukiye mu kiraro cy’inka kuko yabuze ahandi, ariko igitangaje ni uko abanyabwenge bahamusanze bazanye amaturo y’Abami.

Hari Abami bibera mu biraro (mu bigeragezo) ariko kuba uri mu bibazo ntibikuraho icyo Imana yakuvuzeho.

Twese tuzi ubuzima bwo mu kiraro; nta mwuka mwiza uhari, nta mashuka n’uburiri bwiza bihari, kwambara kwaho muzi abashumba uko baba basa ariko, ihangane ibibazo byakubayeho ntibikuraho ko uri umwami nicyo yakuvuzeho kizasohora [1Petero 2:9-10].

Ikibazo ni ukunyura mu bibazo ntubyihanganire; Yesu yaremeye arahaba, hari ubwo yemera ko natwe ibibazo bitugeraho ariko nyuma adutegurira ibyiza.

Gucishwa bugufi bitegura gushyirwa hejuru. Hari ubwo ndeba ubuzima abategetsi bamwe na bamwe bakomeye ku Isi banyuzemo nsanga koko byari bikomeye ariko kuko Imana yari yarabiteguye ko bazaba Abami ibibazo banyuzemo ntibyababujije kuba abami, nawe humura uzagera hose Imana ishaka kukugeza.

Uwamenya ishuli ryigaho abazaba Abami twese twajyanayo abana bacu, ariko kuko gutegeka kose kuva ku Mana ushobora gutungurwa n’uko umuntu ategetse igihugu ari umuntu Imana yitoranyirije abantu bagatungurwa n’uko batigeze bamutekereza na rimwe bumva bitanashoboka.

Ashobora kuba yariberaga mu buzima bukomeye ibihe byinshi. Usanze umuntu ari mu kiraro (ibigeragezo) ukamubwira ngo humura uzaba Umwami (uzagira imigisha) yakubwira ngo iyo mba nari mbonye ibiryo.

Dawidi yavuze ngo mba narihebye iyo ntizera ko nzabonera ukugira neza mu Isi y’ababaho [Zaburi 27:13-14] icyo gihe ntiyari azi ko azaba ukomeye.

Ariko hari Abami (abantu bafite amasezerano) bashobora kuba bakibera mu bibazo ariko igihe kizagera icyo Imana igutegurira kibeho haba mu mwuka cyangwa mu buzima busanzwe.

Yesu yaravuze ngo: “Ubwami ntibuzaza bwerekanwa ngo buri hariya ahubwo buri mu mitima yacu.”

Ubu abantu b’ Imana bamwe wakwibwira ko atari abami ariko tuzimana na Yesu igihe cyose kandi turi no mu Isi, tuzagenda tubona umugisha w’Imana.

Tuboneka nk’abakene ariko dutungishije benshi, kuba itorero rya Kristo riri mu Isi niko gahenge Isi ifite. Byagutangaza kuko bamwe bakiri mu bibazo ariko bafite amasezerano.

Imana yarindiye Yesu mu kiraro ntiyicwe n’imbeho n’umusonga, n’umwanda waho nta bikoresho byibanze bihari, ariko iyo Imana yavuze ngo baho ubaho, itanze amahoro nta watera amahane.

Muribuka ko Dawidi yasizwe amavuta ariko ntiyahita aba Umwami. Hashize imyaka 28 ariko umunsi umwe yageze mu masezerano yibagirwa ibibazo yanyuzemo umunsi umwe uzagera mu migisha wateguriwe kuva kera.

Imana yahase abanyabwenge bava ku mpera y’Isi bazana zahabu nawe ihanganire mu bibazo uzahasubirizwa ubyibagirwe, Yesu avuga ko abaretse byose bakamukurikira bazabishumbushwa, akomeza avuga ngo nimwe mwihangananye nanjye mu byo nageragejwe byose nanjye mbabikiye ubwami.

Uri uwo Imana ikwita, kurusha uko Uri Uwo abantu bakeka ko uriwe.

Past. Vincent de paul NSENGIMANA

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • IMANA NTIYIVUGURUZA BIRATINDA BIGASOHORA

  • Imana ni nziza kandi urukundo rwayo ntirurondoreka. Imana iguhe umugisha Pastor.

Comments are closed.

en_USEnglish