Digiqole ad

Kagame n’intumwa ya Ban Ki-moon baganiriye ku mutekano mu karere

 Kagame n’intumwa ya Ban Ki-moon baganiriye ku mutekano mu karere

Ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Abdoulaye Bathily byarimo kandi na Min Louise Mushikiwabo w’ububanyi n’amahanga

* Abdoulaye Bathily yavuze ko ikibazo cy’u Burundi mbere na mbere kireba Abarundi
* UN ngo irakomeza gufatanya n’ibihugu byo mu karere ku kubazo cy’i Burundi

Abdulaye Bathily intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari yakiriwe mu biro bya Perezida Kagame kuri uyu wa kane baganira ku birebana n’umutekano muri aka karere u Rwanda rubarizwamo.

Ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Abdoulaye Bathily byarimo kandi na Min Louise Mushikiwabo w'ububanyi n'amahanga
Ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Abdoulaye Bathily byarimo kandi na Min Louise Mushikiwabo w’ububanyi n’amahanga

Nyuma y’ibiganiro bya bombi byamaze nk’isaha mu muhezo, Abdoulaye Bathily yabwiye abanyamakuru ko ibiganiro byabo byibanze ku mutekano mu karere k’ibiyaga bigari ndetse n’iby’i Burundi.

A.Bathily ati “Nk’uko mu bizi hari ikibazo cy’umutekano muke mu karere ka Afurika yo hagati, twabiganiriye na Perezida Paul Kagame nawe agira icyo abimbwiraho.”

Abdoulaye Bathily mu kwezi kwa gatandatu yari i Bujumbura nk’umuhuza woherejwe na UN guhuza Abarundi, gusa yaje kwangwa ndetse anava muri iyo mirimo nyuma y’uko uruhande rwa Leta n’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD rimushinje ko abogamira ku ruhande rw’abatavugarumwe nayo.

Bathily uyu munsi yavuze ko ikibazo kiri i Burundi gihangayikishije cyane Umuryango w’Abibumbye wamutumye, yavuze ko nyuma y’amatora aheruka i Burundi hakomeje ibibazo byo kutumvikana kw’abanyapolitiki  gusa kugeza ubu ngo kugerageza kubumvikanisha ntacyo birageraho.

Abdoulaye Bathily ntabwo yavuze byinshi mu byo yaganiriye na Perezida Kagame, yavuze kenshi muri rusange, nko ku kibazo cy’umutekano mucye i Burundi yavuze ko ari uruhererekane rumaze imyaka irenga 20.

Bathily abwira abanyamakuru bimwe mu byo yavuganye na Perezida Kagame bireba umutekano wo mu karere
Bathily abwira abanyamakuru bimwe mu byo yavuganye na Perezida Kagame bireba umutekano wo mu karere

Avuga ko biciye mu biganiro by’abashyamiranye ndetse hakabaho umuhate w’ibihugu byo mu karere hari icyahinduka gikomeye mu Burundi.

Bigaragara ko ibiganiro bya Perezida Kagame na Abdoulaye Bathily bigomba kuba byagarutse no ku kibazo cy’u Burundi aho yavuze ko Umuryango w’Abibumbye uri kureba uko ufatanya n’ibihugu by’akarere mu kuvana u Burundi mu bibazo bihari.

Gusa ati “Ariko inshingano ya mbere abayifite ni abarundi bagomba gutera intambwe ya mbere mu kuvana igihugu cyabo mu bibazo. Iki ni igihe cy’iterambere n’amahoro, ntabwo ari igihe cyo kwicana n’ibindi bihesha isura mbi umugabane wa Africa muri rusange.”

Uyu munyaSenegal yavuze ko ikibazo cy’u Burundi cyakemuka ari uko Abarundi bunze ubumwe bagaharanira inyungu rusange zibahuza nk’igihugu.

Perezida Kagame yakira mu biro bye ku Kacyiru Abdoulaye Bathily
Perezida Kagame yakira mu biro bye ku Kacyiru Abdoulaye Bathily
Uyu munya Senegal w'imyaka 68 uruhande rwa Leta y'u Burundi rwamwanze nk'umuhuza wari woherejwe na UN
Uyu munya Senegal w’imyaka 68 uruhande rwa Leta y’u Burundi rwamwanze nk’umuhuza wari woherejwe na UN

Photos/PPU

Daddy Sadikir Rubangura
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Kurijyewe uwomusaza nyakubahwa paul kagame nunvayayobora mpakampaka nubwowe atabyunva njyewendabyifuza, impanvunuko Afata ibyemezo nkabyemera. Icyindi yaduhaye umtekano mumuhanda naguha urugero uva igatuna igatuna ukagera kagitumba ntanduru murakoze abanyarwanda mugire amahoro namahirwe.

  • mungwane ntabwo wibeshe burya kagame ni nkasalomo c Dawi akunda abantu bose abantu bangwa amata kubwa kinani barwaraga amavunjya none uzabwire kubana barikuvuka ubu nta mvunja nta gutambika ibirenge gusa Imana izamuhe kurama nka Henoki c Hezekia ikindi numbwo harabamubesha munzego zibanze ariko yanga umuntu ubabaza umuturage uko uri kose gusa sinzi uko na muvuga keretse Imana izamuhemba naho abavuga bazavuga ariko Imana izabadutsindira

  • Niho ubwawe bugarukira

  • Abarundi badafashe iya mbere ngo bikemurire ibibazo kazi yao gusa twe duhora twiteguye nibaza kudusaba ubufasha tuzabubaha nibanaduhungiraho tuzaba ubuhungiro

  • Iki ni icyemezo cyakaboko ku Rwanda mu mahano ari kubera abarundi.
    Byose bizarangira nkibya M23

  • @Tuza: Ahubwo abakuri hafi nibagufashe bakugeze ku bitaro by’abarwayi bo mu mutwe biri hafi y’aho uri kuko wasaze usarana u Rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish