Umukozi wa RBC mu rukiko yavuze ko yabeshyewe ngo miliyari zanyerejwe zibagirane
“Ni ibintu bangeretseho kugira ngo ibikorwa bibi byakozwe muri RBC binjye ku mutwe”;
“Jye n’umufasha wanjye ku kwezi twinjiza arenga miliyoni”;
“Ibihumbi 150 bangerekaho ni ukugira ngo amamiliyari yanyerejwe yibagirane.”
Mu bakozi ba RBC baherutse gukurikiranwaho gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kunyereza ibya rubanda, bamwe bararekuwe bagirwa abere undi umwe we kuri uyu wa gatatu yitabye urukiko ku cyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano hagamijwe kunyereza umutungo; uregwa ni Richard Kampayana wabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ko kuba yarazanywe mu butabera ari umugambi wacuzwe kugira ngo miliyari zanyerejwe muri iki kigo zibagirane.
Nyuma y’uko abandi barekuwe; mu bakozi icyenda b’ikigo RBC bari batawe muri yombi kuva ku itariki ya 20 Nyakanga; Richard Kampayana usanzwe ari umukozi mu gashami gashinzwe imari muri iki kigo na Sadiki Thierry ukora mu kigo SGES gikodesha imoka ukurikiranyweho ubufatanyacyaha ni bo bagejejwe imbere y’urukiko.
Baburana ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo; uyu mukozi wa RBC yabwiye Umucamanza ko icyaha akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha cyo kunyereza umutungo ari ibinyoma ahubwo ko hari bamwe mu bakozi bagenzi be babiri inyuma bagamije kumugirira nabi.
Nubwo atigeze atangaza uri inyuma y’ibi yita akarengane ari gukorerwa; Kampayana yagize ati “Ni ibintu bafashe bangerekaho kugira ngo ibibi byose bikorwa muri RBC bingerekweho.”
Kampayana akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano agamije kunyereza IBIHUMBI 150 by’amafaranga y’u Rwanda; yabwiye Umucamanza ko ku kwezi we (Kampayana) n’umufasha we binjiza amafaranga arenga miliyoni bityo kumurega ko yakwiba ibihumbi 150 hari ababifitemo impamvu.
Nubwo atagize uwo atunga agatoki cyangwa ngo atangaze izina; Kampayana wavuganaga ikiniga byumvikana ko ari no kurira; yagize ati “…kuba bangerekaho ibi bihumbi 150 nabyo bitasohotse ni ukugira ngo amamiliyari yanyerejwe muri RBC yibagirane.”
Atsindagira ko kuba ari gukurikiranwa mu nkiko ari umugambi wateguwe kubera impamvu; Richard Kampayana yabwiye umucamanza ko kuwa 30 Nyakanga hari umuyobozi wo muri RBC wagiye muri parike (Ubugenzacyaha) ashaka kumugerekaho indi dosiye imazemo iminsi.
Sadiki Thierry ureganwa n’uyu mukozi wa RBC yabwiye umucamanza ko adakwiye kugerekwaho ubufatanyacyaha kuko yakoze ibyo yagombaga gukora nk’umukozi w’ikigo Kampayana yari aje gukodeshamo imodoka.
Sadiki ufatwa n’Ubushinjacyaha kuba yemeza icyaha cyakozwe na Kampayana; yavuze ko uyu mukozi wo muri RBC yaje amugana akamubwira ko ikigo akorera (RBC) nawe ntazuyaze kuko yabonaga nta buriganya burimo.
Ati “…yampaye bon de commande (icyemezo cy’igikoresho kifuzwa) na feuille de route (uruhushya rw’inzira) ambwira ko afite akazi; kuko nabonaga ari original (bizima) najye sinazuyaje naramusinyiye; nta bufatanyacyaha nakoze kuko nakoze ibyo nasabwaga.”
Ubushinjacyaha bwo bwifuza ko aba bombi bakurikiranwa bafunze, bwabwiye Umucamanza ko izi nyandiko mpimbano bifashishije mu gukora iki cyaha zakozwe hagendewe ku bindi byangombwa (bon de commande; feuille de route na facture) byari byakozwe muri 2013 ubwo hari umukozi wo muri RBC wagombaga kujya mu mahugurwa akaza gusubikwa ndetse n’ibi byangombwa bigateshwa agaciro.
Atanga impamvu zo kudakurikiranwa afunze, Kampayana yagize ati “ mfite address (aho mbarizwa); mfite urugo, kandi ndi inyangamugayo abantu bose barabizi.”
Uyu mugabo kandi yasabye ko yakurikiranwa ari hanze kuko afite uburwayi bwa Hepatite kandi bujya bumugaruka cyane.
Umwanzuro wo kuburana bari hanze uzasomwa kuri uyu wa kane, tariki 06; Kanama.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
13 Comments
Abantu 9 Bose Bari bafatiwe 150000 gusa ra? Harimo gutekinikwa ibyontazi muri ino mikino.
None se bya bi Big Fish bifite inyenyeri ku ntugu ko bidafatwa cyangwa byaturutse Uganda ntawabikoraho bya muruma nimureke abo bantu baburanire hanze
Ariko ibi ni ibiki koko!!! Kampayana narekurwe aburane ari hanze, bamusabe ingwate kuko kuzuza amagereza ntacyo byungura Leta. Ikindi koko harebwe ibibazo byasohoye amafaranga ya Leta aribyo bishyirwa imbere kuko gutekinika mu butabera byazatuzanira ibibazo bikomeye.
Umuntu ukurikiranyweho 150000frw ntakuntu yari gutanga ubugwate ariko akaburana ari hanze? Ese ubutabera bwu Rwanda birateganywa cyangwa amategeko yanditswe bujinga?
Nimureke uyu munyarwanda atange ingwate azaburane arihanze.ntiyacika igihugu niba koko ashinjwa kunyereza 150000F y’amanyarwanda gusa.yego nawo ni misoro y’abanyarwnda ariko nibafate nabandi mu bindi bigo.erega ni benshi! wa mugani “uwakubitira imbwa gusutama yazimara”
Niko mu Rwanda tubayeho ahubwo sinźi kandi simbona impanvu Ubuyobozi butareba ikibazo kili mu Bucamanza no muli Polisi gufatira abantu ubusa ngo basanganye umuntu Ibahasha irimo Amafranga ababwira ko yari agiye gutànga ruswa ni Akumiro ibyo mu Rwanda tubitege amaso
Ibihumbi 150!!! Abagabo bahekenya za miliyari ntibakorweho!! Uwafashe ayo kugurira abanabe ibishyimbo agafungwa!! Rwanda we! Barukubeshyera kweri ntakizere kejo hazaza heza utanga mugihe uburinganire bwabene gihugu bukir’inzozi!!
@Pascal Nukuri ngushimiye comments utanze ntakizere u Rwanda rutanga kabisa cyejo hazaza niba Richard yarafungwanywe nabanyereje miliyoni 120 bakabona ko bizakora kuri benshi kandi bakomeye bakabafungura batanamenyekanye mubucamanza, maze we babeshye 150 ataranasohotse mwisanduku ya leta akaba agumyemo, ikizere cyavahe? hari abagomba kurengamywa nabagomba kwidegembya mumakosa bagashaka bouc emissaire
birababaje. cyakora reka turebe ko ubucamanza bwacu bushishoza bugashyira mu gaciro nibatamurekura turamenya ko yaguzwe ngo abe igitambo tu
TWE!IBURUNDI.BIRAKOMEYE IMANA IDUTABARE NONEHO?IZO MBUNDA ZITANGUYE KWICA! NABENEZO KUKO ATAMUSI WIJANA HATISHWE 20
ubuse ya nteko yabadepite bita pack abo yirirwa ishinja za miriyari ko tutarababona mu manza???mu
Uyo mugabo agiye kubavuga Bose noneho babafate bafungwe batubwire Aho amafaranga asaga za milliard yakoreshejwe.Ahubwo bashatse bahunga kuko ibyabo byamenyekanye.
“Abagabo bararya, imbwa zikishyura”, niko mu Kinyarwanda baca umugani. uko bigaragara, uwo mugabo ararengana: ni bouc emissaire pe!. Ahubwo ubutabera nibwo bwari bukwiriye gukurikiranwa. Ni gute bafata abantu 9 bakurikiranyweho gusahura za billions, hanyuma ikibazo kigahindukira abantu bigaragara ko badafite kivugira. Ngo “umuntu washatse kwiba 150,000 kandi atasohotse”. Nta n’isoni bafite zo kubivuga? Genda Karengane warimitswe muri Rwanda nziza!
Ngo abagabo (ibirura) bararya imbwa zikishyura…..
Comments are closed.