Digiqole ad

APR FC nyuma yo gusezererwa nabi (4 – 0) IRASABA IMBABAZI

 APR FC nyuma yo gusezererwa nabi (4 – 0) IRASABA IMBABAZI

Abakinnyi ba APR FC baramukanya n’aba Al Khartoum

Ikipe ya Al Khartoum Al Watani y’i Khartoum muri Sudan imaze gusezerera ku buryo buyoroheye APR FC iyitsinze ibitego bine ku busa mu mukino wa kimwe cya kane cya CECAFA Kagame Cup i Dar es Salaam muri Tanzania. Vincent Mashami umutoza wungirije wa APR FC yatangaje ko bitwaye nabi cyane ndetse babisabira imbabazi.

Abakinnyi ba APR FC baramukanya n'aba Al Khartoum
Abakinnyi ba APR FC baramukanya n’aba Al Khartoum

APR FC yigaragaje nk’ikipe idakomeye mu minota ya mbere y’umukino kuko mu minota 42 y’umukino gusa yari imaze gutsindwa ibitego bitatu.

Igice cya mbere cyarangiye Al Khartoum, y’umutoza James Kwesi Appiah uyifite kuva mu Ukuboza 2014, isa n’imaze kwizera intsinzi kuko usibye ibi bitatu yanabuze ubundi buryo bwo gutsinda bwinshi ugereranyije na APR FC itigaragaje imbere y’izamu rya Khartoum.

Mu gice cya kabiri APR FC nabwo ntiyorohewe kuko ibyakozwe byose ngo ishakishe kwishyura ibitego bitatu nta na kimwe yabonye.

Ku munota wa 78 ahubwo Al Khartoum yashyizemo agashinguracumu ko gusezerera irushije cyane iyi kipe yatwaye igikombe cya Shampionat mu Rwanda ndetse ikanatsindwa ku mukino wa nyuma mu irushanwa nk’iri umwaka ushize i Kigali.

Undi mukino ukurikiraho wa kimwe cya kane urahuza Gor Mahia yo muri Kenya na Al-Malakia yo muri Sudani y’Epfo.

Umutoza Dusan wa APR FC aramukanya na Kwasi Appiah wa Al Khartoum
Umutoza Dusan wa APR FC aramukanya na Kwasi Appiah wa Al Khartoum

APR FC irasaba imbabazi

Vincent Mashami umutoza wa APR FC nyuma yo gutsindwa gutya yavuze ko basabye imbabazi kuko APR FC itari ikwiye kuvamo gutya ukurikije uko ikipe yari yatangiye neza irushanwa.

Mashami ati “Nubwo dufite abakinnyi bakiri bato bakeneye gukura ariko bagomba gukura vuba kuko football ntabwo yo ikurindira ngo ukure. Twize byinshi muri iri rushanwa by’umwihariko muri uyu mukino ariko si impera z’isi.”

Avuga ko batakaje imipira myinshi, bugariye nabi bikomeye, ndetse bagahusha amahirwe nk’atatu babonye,  ko rwose batsinzwe ku burangare bwabo kandi babaye cyane.

Ati “Abafana bacu birumvikana ni ukubihanganisha mbere na mbere, ntitwakoze akazi twagombaga gukora ntabiciye ku ruhande twakinnye nabi. Turasaba imbabazi mu by’ukuri tubikuye ku mutima.”

Mu wundi mukino ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yatsinze Malakia yo muri Sudan y’Epfo ibitego 2-1.

Ariko kandi Amavubi nayo umukino wa gicuti yakinnye na South Africa kuri uyu wa kabiri yawutsinzwe ibitego bibiri ku busa i Johannesburg.

Nshutinamagara (uri hasi) uyu munsi ako kugarira kamupfanye
Nshutinamagara (uri hasi) uyu munsi ako kugarira kamupfanye
Abakinnyi ba Al Khartoum bishimira igitego cyabo
Abakinnyi ba Al Khartoum bishimira igitego cyabo

Photos/JL Imfurayacu

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

41 Comments

  • Nitahe ize yitsindire za Rayon na Kiyovu nizo ziri ku rwego rwayo!
    Erega abantu bakwiye kuzemera ko iyo nta shampiyona ihari ngo amakipe ahangane ari nako yitoza nta na rimwe ibi byabaye kuri APR FC bitazaba!

    • My God! kandi harimo 1/2 cy’amavubi!

  • yewe NKURUNZIZA JEAN PAUL WE jyenda uri nkurunziza koko urabona ukuntu uzanye inkuru ikenewe kandi ku gihe. mashami ngo atinya ikipe iri mu rugo iyo yivugira ko afite igikenyeri kuko birazwi neza ko mu Rwanda competition yari yararangiye itakibaho.

  • Kalisa uvuze ukuri

  • APR FC + De Gaulle iratsinda kakahava yagera mu bwatsi De Gaulle atagiramo ububasha ngibyo nyine 4:0

    Ingaruka : Rwanda igasebera mu mahanga

  • mbega ibintu byiza ntako bisa rwose APR koko ukomeje kutwerekako uri star a domicile, garuka ukomeze utwifatire ntakundi twe power zose uraziturusha

  • APR yitsindishije kugirango abakinnyi bayo na Mashami bahite burira indege bajye UK kuko niho hari ama pounds atubutse. Njye ndi umutoza w’Amavubi nta n’umwe nakongera muri team yagiye South Africa: ni abahemu n’abariganya.

  • Nibyo koko Apr fc isebeje Abafana n’Igihugu muri rusange,ariko ndibaza kubanyamakuru b’Umuseke niba batanga Apr bikanshobera,njye narimaze iminsi nshakisha amakuru yukuntu APR iri kwitwara muri CECAFA nkayabura igihe yatsindaga ariko ntibigeze aho itsindwa nimwe mubanje kwandika intsinzwi yayo,ese ubwo ntibyaba bishoboka ko Apr mwaba muyanga banyamakuru b’Umuseke! Igihe yasezererwaga na ALHIALY yo mu misiri iyo nkuru yamazeho hafi amezi abiri nyamara iya rayon nta nicyumweru yamazeho,nkaba nibaza niba mumenya intsinzwi za apr ariko ntimumenye intsinzi za Apr,abavuga ko Apr idatsinda nagirango mbibutse ko imaze imyaka ibiri igera kuri finale ya cecafa nubu nubwo itsinzwe nabi cyane ariko mwibuke ko yatsinze imikino yayo yo mwijonjora kandi ntabwo yari kumwe na degaule ntanubwo yari murugo keretse niba intsinzi za apr zitajya zibarwa ahubwo habarwa intsinzwi zayo gusa,naho ubundi sinashima uko yitwaye ariko nanone ntimugakabye ngo muvujye ko ntakintu yakoze nibwo umusaruro utadushimishije nkabakunzi bayo,nasoza nsaba ko Apr yashaka umutoza ushoboye ugomba gufatanya na mashami apana uriya musaza,ikindi nakwibutsa abafana ba rayon nuko apr no murugo itsindwa urugero rwa hafi nukuri police fc ubwo yayisezereraga mugikombe cy’Amahoro,ntimukikome abantu kumpamvu zitumvikana.

  • Ni muze twigire muri Ecosse sha, umwana uriwabo avuna umuheha bakamuha undi, ntago bariya bakinnyi ba Police na Rayon bamenyereye indege, ni muze bave south Africa duhita tubasimbura.

  • Nize yihererane za Rayons yamazemo abakinnyi yibwira ngo ni aba stars. Icyo mbona ni uko urwego rw’abanyarwanda ari ruriya nyine. Nawe se bariya sibo 80% bagize amavubi ? Byari bikwiye ko tugaruka ku banyamahanga kugirango championat igire icyanga

  • Bibaho na brasil iratsindwa kandi ntawe bishimisha ariyompamvu nkeka n’umutoza wungirije yasabyimbabazi , so pole kuri APR FC.

  • None se hari ikindi gitangaza mwari mwiteguye? APR igomba gutwara ibikombe byo mu Rwanda kukp nibyo ishoboye gukoera ikoresheje amafaranga, abasifuzi n’abasilikali. Ibyo iyo urenze umupaka ubisiga inyuma hagakora ikirenge cyatojwe.

    Ariko se ubundi abo bana yambura amakipe afite ubumenyi mu gutoza ni ba ngahe irekura ngo bajye kongera ubumenyi ahandi badusize?

  • Aba ba stars bo mu rugo baradushebeje rwose. Bagomye gutera ikirenge mu cya Rayon sports igihe iza muri Tanzania igatahukana igikombe yembye. None koko Apr fc rya zina Rayon yayibatije igitozwa na Gome rya Binezero (4-0), riranze rirayokamye no mu mahanga kweri!

  • APR idafite De Gaule nta kipe itayitsinda.

  • None se ntabwo Degaule yari yabaherekeje ngo arebe uko yabitekinika?

  • Njye hari ikibazo nibaza, Iyi kagame Cup ko mbona ikinwa muri stade ntamuntu urimo, abantu ntibemerewe kwinjira? Nonese byaba bimaze iki gushora akayabo mwirushanwa ritagira urireba? ko nziko na Match za Segiteri abaturage baza kureba ra?. Uzi impamvu nadusobanurire murakoze.

    • Kereka igiye ibera i Kigali kandi nabwo bakaduhatira kujyayo nka za nama tujyanwamo ku ngufu. Cg se bazayihindurire izina wenda abafana baza! Kuko uko yitwa umenya ari byo bibatera ubwoba bwo kujya kuri stade.

      • Mutoni wowe ufitikibazo cya politique kandi turi muri sport. warangiritse mumutwe, shaka abakozi b’Imana bagusengere.

        • Wowe wiyise Al Malik! wirenganya Mutoni.njye nakurikira abanyamakuru b’imikino kuri CITIZEN TV mu gusesengura amakuru ajyanye na CECAFA KAGAME Cup ndumirwa.Uziko nta na rimwe numvise bavuga CECAFA KAGAME CUP bivugira CECAFA only.Nabikurikiranye inshuro nyinshi nza kuvugana n’umwe mu banyamakuru ba CITIZEN TV mubaza impamvu kuri watsapp ambwira ko biriya ari ukwikuza kw’abanyarwanda barambiwe.ngo niyo mpamvu amakipe yabo akora ku buryo atwara kiriya gikombe ngo atware amafaranga bise ay’umwirato.Byarambabaje!!!!!!!

          • nawe se urumva haraho mutaniye kweri? ngo kwikuza kwabanyarwanda? haha, mukwiyamasengesho menshi sana, twe icyo dukura nkabanyarwanda n’ukwihagaciro, that’s it.@ Bouc

    • Ese ubundi ayo mafranga yatanzwe muri championnat y .u Rwanda nayo igatera imber dore ni igikombe cy’amahoro nta muterankunga kigira kandi amafranga akajya gupfa ubusa ,ese twe mu Rwanda turakize mbega imisoro yacu……

  • Degaule wabo,ngo bazajurira kuko APR batayigejeje kuri finale!

  • Ese buriya bari bagiyehe? Harya batwaye igikombe cya champion cg baragihawe?

  • Imbabazi !!!!!

  • Kuba uriya mutoza wa Al Khartoum avuze ko abakinnyi ba APR ari abakinnyi beza ku giti cyabo kandi bakeneye gukura bagahuza umukino n’umutoza, bivuga ko bariya batoza ba APR ari bo bagaragaraweho ikibazo muri coaching. Gusa bariya batoza sinzi niba bakoze akazi kabo neza cyangwa niba batari bari kuryoha muri week-end ya Tanzania.

  • babuze ababibira nazabaringa batambika munzira sunlise nizecrero iyihe umwan ya !

  • Nizeye ko APR FC izahitira mu mwiherero bagashaka igisubizo kuko birakabije! None se nk’Abanyarwanda nitubaza KUKI kubera imisoro yacu itunze iyi kipe bazadusubiza iki?
    Abayobozi bayo barenge amatiku n’inzangano na za Rayon Sports izo bashake umuti naho ubundi ubanza bizabagora pe!

  • Nimureke kuvuga nabi ikipe yagiye ihagarariye u Rwanda. Brazil muri Mundial ya 2014 yanyagiwe ibitego 7 atari ikipe yuzuyemo abakinnyi kabuhariwe muri Ruhago? Have nimusigeho ntimugaterwe ngo namwe mwitere. Gusa koko nanjye mbona ruhago mu Rwanda isa niyarangiye. Erega tubyemere abanyarwanda umupira turahatiriza. Nimwemere abanyamahanga bagaruke muri championnat rwose nibwo competition izagira icyanga. Ahubwo mubahe n’ubwenegihugu maze urebe ngo birongera bikaryoha koko!!

  • ikipe ya FERWAFA weeeee! de goule weee

    • uko ubivuze ni ikipe ya FERWAFA kuko ni gahunda ndende Apr ikorerwa kugirango abakinnyi babo bakorerwe encadrement ahantu habiri …. nawe uzarebe selection uburyo ikorwa…. n umu bencheur wa Apr arahamagarwa kandi hari abandi bakomeye kuri uwo mwanya…. ku buryo umuntu atakemeza ko ari umutoza mukuru uhamagara ikipe….. niyo mpamvu byose tubigereka kuri Ferwafa yagaragaje kubogamira ku ikipe imwe gusa

  • Ntibishoboka bayibye

  • APR YARI ITARINJIRA MURI SYSTEM NSHYA YA MURANDASI NONE IJE IYIZANYE INYARUKA RWOSE 4G (4 Goals),…

  • Yewe ga Gikona! Uragaragaye mu ruhando rw’amahanga rwose! Abana b’abanyarwanda bajye kwikinira IGISORO no GUSIMBUKA INKIRAMENDE kuko football ifite ba nyirayo! Musige ho kudusebya ngo muhagarariye u Rwanda! buuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu

  • Ndimwo gutanganzwa na comment za bafana. Wakwibaza nkaho ibyabaye kuri APR bitasanzwe. Nibisanzwe kumupira. Ntimukabye mufata APR nkaho yakoze ibyo andi makipe atakora. BIBAHO. Muyihe amahoro. Icyingenzi nuko IGIKOMBE CYA CECAFA tumaze kugitwara inshuro eshatu. Mbega ba sha mwe ba Rayon mumaze kugitwara inshuro zingahe? Murayanga ariko izaza ibatsinda itekaaaaaaaa.

  • Ntacyo natwe tugifite inshuro eshatu kandi dufite ahazaza heza tuzagitwara ubugira kenshi,naho abavuga ntawubuza inyombya kuyomba,nonese ko iba yatoranyije abakinnyi bakanyakanya muyandi ma clubs yo murwanda muba mushaka ngo umutoza wa nationale atware abadashoboye?police ko yabatsinze kuri finale ubwo ni apr nabwo yabatsindishije?mujye mugabanya amagambo ba shaaaaaaaaaaa turabazi ivuzivuzi ryanyu.

  • Bariya basore babashakire umutoza mukuru ushoboye,na championat yayitwaye ariko ntamupira yifitiye nuko yabuye ikipe bahangana.

  • degaule niwe kibazo cyumupira nubwo hari itegeko risanzwe rivugako murwanda apr itagomba gutsindwa, ariko we ashyiraho ibye nkumufana nave kubuyobozi ajye kurwanira irangi na rujugiro . degaule we urmukafir urakamanikwa ndeba

  • Waou banyarwanda banyarwanda kazi ko mbona dukeneye ubumwe n’ubwiyunge muri foot, mbere yo gukina umupira.

  • Mbega amakuru !!!!!!!!!!!!! Apr nka equipe y’ingabo z’urwanda ikadukoza isoni bene aka kageni???????? Igihe Rayon itameze neza ntimuzashake umupira kuri Gikona kuko burya ngo ntan’amaraso kigira usibye ko mbona n’umwuka cyawubuze rwose!!!!!!!!!

  • Umutoza ati twize, abakinnyi nabo ni uko! Ngiyo imvugo ihora ivugwa buri mwaka mu Rwanda!!!!

  • Ntukavuge ngo uvuge Rayon sport shaaa,cyakoze wayivuga ko igira abafana bagira ivuzivuzi n’ishyari ntakindi,ariko iyo mwirirwa muvuga ngo ferwafa na degaule bishe umupira w’amaguru w’URWANDA mushingira kuki?ese mushingira ko rayon sport yabonye equipe iyirusha ubushongore n’ubukaka ikaba itagipfa gusohoka?nonese ko muri benshi kandi mukunda equipe yanyu cyane mwagiye muyiha ibyo ikeneye byose hanyuma mukareba niba idakomera,kuvuga gusa,ubonye ngo mubure amafaranga yo kuvuza faustin usengimana nukuntu yari abafatiye runini,ubwose iyo itagira Gen.Kabarebe ngo amugoboke umupira we ntiwari ugiye kurangira murebera!muzi kuvuga gusa,uko mwagira kose rayon yanyu ntabwo izigera itsinda apr fc reka na police yaje nzarebe aho muzongera kuyicikira,yewe ac Kigali na sun rise nazo ntimuzongera kuzicika bugesera fc yo yajyaga ibagaragura ikiri mucya kabiri noneho yazamutse mucya mbere igiye kubashavuza burundu.mujye mukora muve mumagambo namatiku gusa,hanyumase igihe cyose mwasohokeye niki mwagezeho ngo tuvuge ko babiciye umupira?sugutsindwa gusa no kwishongora iyo mwatsinze aka match kamwe gusa!!! ndabasetse kandi ndabagaye.

Comments are closed.

en_USEnglish