Digiqole ad

u Rwanda rufite umuganga umwe ushobora kubaga kanseri y’ijosi no mu mutwe

 u Rwanda rufite umuganga umwe ushobora kubaga kanseri y’ijosi no mu mutwe

Indwara ya cancer iyo ivuwe kare irakira

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 27 Nyakanga 2015 ku bitaro byitiriwe umwami Faysal havuzwe ko kanseri y’ijosi no mu mutwe iri kumwanya wa gatatu mu zigaragara mu Rwanda, ariko ngo haracyari imbogamizi zikomeye nko kubura abanganga bayivura kuko kugeza ubu hari umuntu umwe gusa ushobora kubaga abarwayi bafashwe n’iyi kanseri.

Indwara ya cancer iyo ivuwe kare irakira
Indwara ya cancer iyo ivuwe kare irakira

Ku munsi wahaririwe kurwanya Kanseri  y’ijosi no mu mutwe ibitaro bya King Faysal byateguye ikiganiro n’abanyamakuru hagamijwe gukangurira Abanyarwanda kwihutira kugana ibitaro bifite ubushobozi bwo kuyivura kuko ngo abantu benshi ntibabazi iby’iyi ndwara.

Dr. Mugabo Mustapha Rajab, umuganga w’indwara z’ubuhumekero no mu matwi ni we ufite ubumenyi bwo kubaga iyi kanseri mu gihugu hose.

Yavuze ko abarwayi bayo bitewe n’uko iyi ndwara ifata, ngo babifata nk’ibisanzwe cyangwa n’umuntu witabiriye kuyivuza agatinzwa ku mavuriro bityo akagera ku babifitiye ubushobozi yaramurenze.

Yasabye Abanyarwanda bose kumenya ko kanseri iyo ivuriwe igihe ikira bityo ngo bakaba bagomba kwitabira kujya kwa muganga kandi n’abanganga bakamenya kubohereza ku bitaro bikuru mu buryo bwihuse.

Mu mwaka wa 2012 muri raporo y’umuryango wita ku buzima ku isi (World Health Organisation,WHO/OMS) wagaragaje ko ku isi hari abarwayi ibihumbi 500 bafite iyi kanseri.

Bimwe mu bimenyetso biyigaragaza harimo ibibyimba ku ijosi haba imbere cyangwa inyuma, inkorora, kumira umuntu akababara, ibisebe n’ibindi umuntu amarana igihe kirenze ibyumweru bibiri.

Uwinkindi Francois ukora muri Faysal na we yavuze ko kanseri zibasira ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubera kubura ibikoresho bihagije, ubuvuzi bukiri hasi, ubumenyi buke ku baganga ndetse no kuba abaturage batarakangurirwa kwirinda iyi kanseri  cyangwa kwivuriza igihe.

Yasobanuye ko kanseri ari indwara ziri mu bwoko bwinshi kandi ngo zishobora gufata umuntu wese yaba akivuka cyangwa ashaje.

Gusa ngo hari abantu baba bafite ibyago byo kurwara Kanseri mu gihe iyo imiryango yabo yagiye igira ikibazo cy’ubu burwayi.

Yagize ati: “Umwana wamenye ko ababyeyi be hari kanseri bari bafite, bakwihutiye kumupimisha kugira ngo avurwe.”

Yavuze ko kanseri nyinshi ziterwa no kunywa itabi, inzoga, kurya ibiryo bitagira imbuto cyangwa imboga no kudakora siporo. Gusa ngo abantu 85 % barwaye kanseri yo mu muhogo bayiterwa no kunywa itabi. Asaba Abanyarwanda gukora uko bashoboye bakirinda izi kanseri kuko kwirinda biruta kwivuza.

Yagize ati: “Abanyarwanda batangiye kuba banini, kandi uretse kuba barwara kanseri, ibinure bishobora kuzana ubundi burwayi nk’igisukari (Diyabeti) n’izindi.”

Ubwoko bwa kanseri bukunze guhitana abantu benshi harimo kanseri y’ibere, ifata imyanya myibarukiro (amabya, prostate), ibihaha, inkondo y’umura, amara na kanseri  yo mu ijosi no mu mutwe.

Raporo ya WHO mu 2012 igaragaza ko hari abantu miliyoni 14 barwaye Kanseri kandi muri bo miliyoni umunani bahitanywen na yo kandi  ku kigero cya 67% ni abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ari naho u Rwanda rubarizwa.

U Rwanda rufite ibitaro bya Butaro byubatswe kugira ngo by’umwihariko bivure indwara ya Kanseri.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish