Digiqole ad

Karongi: Imyaka itanu bayimaze bategereje umuriro basabye ELECTROGAZ

 Karongi: Imyaka itanu bayimaze bategereje umuriro basabye ELECTROGAZ

i Karongi mu Burengerazuba

Abaturage bo mu kagali ka Murangara mu murenge wa Mubuga mu karere ka Karongi barambiwe no gutegereza amashanyarazi bemerewe mu gihe ELECTROGAZ (REG ubu) yari ikiriho bakaba bari basabwe kwishyura amafaranga ibihumbi 28 ariko n’uyu munsi amaso yaheze mu kirere.

i Karongi mu Burengerazuba
i Karongi mu Burengerazuba

Mu mwaka wa 2010 icyahoze ari Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwikirakwiza amazi n’amashanyarazi n’umwuka (ELECTROGAZ), cyari kimaze guhindura amazina inshuro ebyiri kuva mu 2008.

Icyo gihe cyiswe RECO/RWASCO. RECO (Rwanda Electricity Corporation) na RWASCO (Rwanda Water and Sanitation Corporation), mu mwaka wa 2010 kigirwa EWSA.

Uyu munsi cyaciwemo ibigo bibiri, igishinzwe gutanga amazi (WASAC) n’igishinzwe ingufu (REG),  abatuye mu kagari ka Murangara bavuga ko basabwe kwishyira hamwe buri wese akishyura amafaranga ibihumbi 28 ngo bahabwe amashanyarazi mu gihe ELECTROGAZ yari ikiriho.

Ubu imyaka ibaye itanu amaso yaraheze mu kirere bategereje umuriro basabye ELECTROGAZ,  bakavuga basabwe gutanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 28, mu mwaka wa 2010 ariko n’uyu munsi bakaba bagitegereje umuriro.

Abaturage bavuga ko uwabasaba andi mafaranga bayatanga ariko bakabona umuriro, cyangwa bagasubizwa ayo batanze.

Ntabanganyimana Bosco  umwe muri abo baturage, ni na we perezida wa Asociation Tuzane Umuriro asubiramo uko byagenze basabwa gutanga amafaranga.

Yagize ati “Hakirho ELECTROGAZ, baje hano dukorana inama batubwira ko twishyira hamwe tugatanga ibihumbi  28 hanyuma dufunguza konti muri Popuraire ya Mubuga, amafaranga agiye kumaramo imyaka itanu ubu buri munsi iyo abayobozi badusuye icyo kibazo turakibaza ariko dusa nka bata inyuma ya Huye.”

Uyu muturage avuga ko hari imodoka zazaga bavuga ko ngo ari ba rwiyemezamirimo baje gutanga amashanyarazi ariko ngo nta cyo bigeze bakora.

Ati “Twe icyo dusaba ni uko baduha umuriro. Twebwe twagurishije amatungo yacu ariko nta muriro twabonye, badusubize amafaranga yacu cyangwa baduhe umuriro.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa  Mubuga buvuga ko bwabakoreye ubuvugizi muri REG, ngo ubu hari icyizere ko aba baturage bagiye kubona umuriro.

Ntakirutimana Gaspard, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Mubuga ati “Nibyo koko aba baturage  hashize igihe kinini nta muriro bafite kandi batanze amafaranga yabo. Nagerageje kuvugana n’inzego za EWSA ariko kugeza ubu hari icyizere. Mu kwezi gushize haje ba rwiyemezamiriromo gupiganirwa isoko ryo kujyeza umuriro ku kagali ka Murangara no kuri Centre de  Sante.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu z’amashanyarazi, MUGIRANEZA Jean Bosco avuga ko gutinda kw’amashanyarazi y’aka gace byatewe na gahunda y’ubuyobozi bw’akarere, gusa na we yemeza ko umuriro bazawubona muri uyu mwaka.

Mugiraneza avuga ko kugira ngo umuriro ugere ahantu runaka, bibanza kuganirwaho hagati ya REG n’ubuyobozi bw’akarere, imirimo igakurikiraho.

Uyu muyoboro w’amashanyarazi biteganyijwe ko mu gihe wakorwa wazagera no ku mirenge imwe y’akarere ka Nyamasheke.

Uretse ikibazo cy’amashanyarazi, abaturage babwiye Umuseke ko bafite ikibazo cyo kutagira umurongo (network/raiseau) ku itumanaho rya telefoni ngo iyo bashaka kuvugana n’undi muntu kuri telefone bakora urugendo bashakisha aho babasha kumvikana n’uwo bavugana.

NGOBOKA SYLVAI
UM– USEKE.RW/KARONGI

1 Comment

  • Ariko rero iby’abo bayobozi n’abaturage bo ku murangara biteye urujijo! njyewe nkomoka muri ako kagali ka murangara. abo baturage bababwira gutanga ayo mafaranga babizezagako bitarenza amezi atatu none imyaka ibaye itanu , uwahoze ari maire w’akarere ka karongi Kayumba Bernard icyo kibazo yakibazwaga buri munsi, uri maire ubu Bwana Francois Ndayisaba ,we abizi kubarenza na cyane ko yahoze ayobora uwo murenge wa mubuga, biragoye kugirango abayobozi ba REG YAHOZE ARI EWSA bazumve gutakamba kw’abo baturage, gusa icyo mbona bagombye kubumva niba hari n’ibindi nkenerwa bakabibasaba kdi nizera ko nkurikije ishyaka bafite ndetse n’iterambere abanyamurangara bifuza, usibye ibihumbi 28 n’ibirenze babitanga ariko tukabona umuriro rwose.kuko ibikorwa byonyine bihari bikeneye izindi ngufu . uzi amahotel bubatse, ikigo nderabuzima cya karora. akarere ka karongi ,umurenge wa mubuga, ndetse na reg nibicare barebere hamwe iki kibazo. gusa na none ntawabura kubashimira kubwa ba rwiyemezamirimo bahageze.

Comments are closed.

en_USEnglish