Digiqole ad

Bimwe mu bya nyuma MWITENAWE aheruka kubwira UM– USEKE

 Bimwe mu bya nyuma MWITENAWE aheruka kubwira UM– USEKE

*Mwitenawe Augustin yiberaga mu Ruhengeri ahitwa Kinkware

*Yari amaze imyaka 40 mu muziki nyarwanda

*Umuhanzi w’umuhanga yavuze ko yemera cyane ni Cecile Kayirebwa 

*Yasabaga ko abasaza bakoze umuziki mu Rwanda hajyaho uburyo bwo kubashyigikira

Tariki 2 Kamena 2015 yaganiriy n’umunyamakuru w’Umuseke aho yarimo aririmba muri Hotel. Mwitenawe Augustin yavuze byinshi ku buzima bwe mu muziki no mu buzima busanzwe. Yatubwiye ko yahanze indirimbo nyinshi mu myaka 40 yari amaze muri muzika, kandi yatanze inama ku bahanzi bato aho ngo akurikije ibyo yumvaga mu ndirimbo zabo Ikinyarwanda ari gike, akabasaba kwihatira kukimenya.

Mwitenawe yari afite gahunda yo kwigisha ababishaka umuziki
Mwitenawe yari afite gahunda yo kwigisha ababishaka umuziki

Mwitenawe yavukiye ahitwa ku Kinkware, (ubu ni Nyabihu), byari Nyakinama na Nkuri, mu bihe byashize hari Ubuhoma. Yahahimbiye indirimbo yise Uzaze nawe urore’.

Uyu musaza yabwiye Umuseke ko indirimbo ye ya mbere muri nyinshi yahimbye, yageze kuri Radio Rwanda mu 1974, iyo ni iyitwa ‘Umwana w’Ikirara’.

Umuziki Mwitenawe Augustin yadutangarije ko yawutangiye ku myaka 20 y’amavuko, aza guhanga indirimbo zakunzwe nk’iyitwa ‘Wimfatanya n’akazi aho avugamo ‘Nta je t’aime inzara igutema amara’.

Yagize ati “Iyi ndirimbo ndayikunda kuko yakunzwe n’abantu benshi. Aho ngeze bayiririmba nk’indirmbo y’igihugu.”

Mu mwaka wa 1974 amaze guhimba ‘Umwana w’Ikirara’, Mzee Mwitenawe yinjiye mu mutwe wari ushinzwe umutenao mu gihugu witwa ‘Gendarmerie’ aha yatubwiye ko yari afite ipeti rya caporal yagezemo mu 1975.

Icyo gihe abari muri Orchestre les Copins baje gusaba ko gendarmerie yatanga abantu bazi umuziki bakayizanzamura kuko yari hafi gusenyuka, nibwo yishyiraga hamwe na bagenzi bari bakomeye icyo gihe bashinga Orchestre PAMARO impine ya Pascal, Augustin, Martin na Rodrigue Karemera.

Muri PAMARO, Mwitenawe ngo niho yaririmbye indirimbo ‘Umugabo w’Umwambuzi’, iyitwa ‘Mbese ko bucya bukira amaherezo azaba ayahe?’ n’itwa ngo ‘Ntabyera ngo de’, icyo gihe ngo nibwo na Rodrigue Karemera yaririmbye ‘Ubara ijoro’.

Indirimbo yitwa ‘Umwari wanze umwarimu’ yayihanze mu 1983 (iyi yayihaye umuririmbyi w’umukobwa arayiririimba), yaravuye muri PAMARO, ndetse ngo hari indirimbo nyinshi yahimbye icyo gihe zitarasohoka n’ubu nk’uko yabitubwiraga. Atabarutse zitarasohoka.

Indirimbo z’uyu musaza zarakunzwe ariko cyane hamenyekanye “Wimfatanya n’Akazi” yo mu 1978 gusa ngo yasohotse mu 1981, Nzoga Iroshya, Julietta, Mariya Mariya, Mama w’Abana sinigeze nkubeshya….

Kuri iyi ndirimbo ‘Wimfatanya n’akazi‘ yagize ati “Iyi ndirimbo irimo imitoma ya hatari nayiririmbiye umugore wanjye.”

Tumubajije niba akimukunda, atebya yagize ati “N’ubu tuvugana ngiye gufata moto nisangire agakecuru kanjye.”

Mwitenawe muri icyo gihe cy’imyaka 40 yamaze muri muzika muri rusange afite imyaka 60, yashatse umugore babyarana abana batanu, umukuru afite imyaka 34, umuto yatubwiye ko atibuka igihe yavukiye ariko ngo arangije amashuri yisumbuye.

Uyu musaza wakomezaga kugira ati ‘ubwo nzaba nkihumeka’, yavuze ko yize amashuri y’icyiciro rusange (tonc commun) gusa, ariko yavugaga indimi z’amahanga nk’Igifaransa, Ikidage, n’Icyongereza mu buryo bwiza.

 

Yumvaga hakwiye kubaho irushanwa ry’abahanzi ba cyera bakabona amasaziro

Yagize ati “Ubu icyo mvuga, bagombye guhindura gahunda, urubyiruko rubyiruka rufashwe ariko bibuke n’abasaza. Makanyaga arahari, Mwitenawe arahari, Masamba arahari, uretse ko Masamba muvuguruza yaravuze ngo Guma Guma ni ay’abasore, hoya n’abasaza bakeneye pansiyo.

None se ko nta pansiyo kandi tugifata guitar? Bazakore Guma Guma batoranye abasore babavange n’abasaza barebe uko ibifi bini bimira udutoya, ni ukubanyunguta neza!Ahhh!”  (yasobanuraga ko barusha umuziki abato)

Mwitenawe yabwiye Umuseke ko mu banzi bo mu Rwanda uwo yemera cyane ari Cecile Kayirebwa, ngo ni umuhanga cyane.

 

Ubutumwa yatanze ku bahanzi bato

Mwitenawe yabwiye Umuseke ko abahanzi babyiruka ari aba star ariko ko bakwiye kwita ku Kinyarwanda bakirinda gutwarwa cyane n’ibyo hanze.

Icyo gihe yagize ati “Iyo ugeze mu rugo bakakwakira urya ibyo uhasanze, uwatetse ntako aba atagize. Indimbo z’ubu wumva Ikinyarwanda ntacyo, niba ari ingumba y’amagambo simbizi, bazagerageze bakiteho.”

 

Ubu ni bumwe mu butumwa busa n’ubwa nyuma uyu mhanzi w’umuhanga aheruka gutanga mu itangazamakuru. Ubu yitahiye.

Mani Martin arumva inama za Mwitenawe
Aha Mani Martin arumva inama za Mwitenawe
Zimwe mu ndirimbo za Mwitenawe zatumye Mani Martin ahaguruka arabyina
Zimwe mu ndirimbo za Mwitenawe zatumye Mani Martin ahaguruka arabyina
Uyu muhungu yari yatwawe ahitamo gucurangisha intoki zonyine guitar iri ku mutima
Uyu muhungu yari yatwawe n’uburyohe bw’inirimbo za Mwitenawe aramwegera acurangisha intoki zonyine guitar iri ku mutima

 

Aho Mwitenawe aheruka kwerekanira itandukaniro rye n’abandi, hari mu kwezi kwa mbere 2014 mu gitaramo cya East African Party cyari kirimo n’abahanzi bakiri bato n’abakuru nka Cecile Kayirebwa;

Muri iki gitaramo yerekanye ko ari umuhanzi w'umuhanga
Muri iki gitaramo yerekanye ko ari umuhanzi w’umuhanga
Yaririmbye indirimbo ze nyinshi
Yaririmbye indirimbo ze nyinshi
Kuri iyi foto yonyine uko areba byerekana ko umuziki awumva nta shiti
Kuri iyi foto yonyine uko areba byerekana ko umuziki awumva nta gushidikanya
Uyu munsi yararirimbye abantu barishima ku buryo budasanzwe, uyu munsi niwe muhanzi wagaragaje itandukaniro n'abaririmbye bose, yarishimiwe bitavugwa
Uyu munsi yararirimbye abantu barishima ku buryo budasanzwe, uyu munsi niwe muhanzi wagaragaje itandukaniro n’abaririmbye bose, yarishimiwe bitavugwa, nawe arishima biraboneka
Imyaka 40 muri muzika, igihe kirageze agiye gutaramira ahandi
Imyaka 40 muri muzika, igihe kirageze agiye gutaramira ahandi

Imana imwakire aruhukire mu mahoro.

 

Amafoto /HATANGIMANA & Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Imana imwakire mubayo. Yari umugabo ugira urukundo cyane kandi uzi gususurutsa abo bari kumwe.

  • Solidarite kibahuje umwuga irakenewe cyane cyaneeee ku bahanzi.

    Nkubu abahanzi bose gahunda ikwiye kuba nu kujya aho iwabo wa muzehe bamushyingure bose mu cyubahiro, bakuremo isomo ryo gusaba leta ibafashe bagire ihuriro rya ma artiste bakanyujije ho kera bityo abashya bagire aho basanga abo bafite experience babiyambaze !!!

  • yooo RP muzee wacu.warumuhanga kdi ndizerako naba bana baba star bazagerageza kwita kubihangano byabo.twihanganishije umuryango wa muzee.Umuntu arapfa ariko iyo yakoze neza izina rye ntiryibagira.
    na bwira abahanzi bubu nti ese mwebwe ejo bibaye nubwo ntabibifuriza mwaba musize iki Imusozi???
    ese ni inyoni yaridunze ibwira mukamana…….
    Thank you big dady for your support…..

  • Nanjye namukundaga cyane. Indirimbo ze zifite icyanga.
    Imana imwakire mu bayo!

  • Augustin kabisa yari umuhanzi n’umucuranzi yewe n’umuririmbyi: ibyo byose biratandukanye. Jye mwemera cyane mu ndirimbo “Intimba idatemba” aho agira ati”Wowe wifuza kwambara agatimba naho njyewe nshengurwa n’intimba; intimba idatemba” Yaririmbaga adashakisha mu ijwi rye natural.

    Aha mpise nshishiakariza abahanzi kwirinda kubogama cyane cyane mu byerekeye politiki kuko bituma ibihangano bitamara igihe. Nka Mwitenawe hari indirimbo ye yaduteye intimba, cyokora twarabimubabariye!! Ni iyitwa “Komeza ubutware” aho yagiraga ati” Izo nyenzi z’inyangarwanda, zaje zigambiriye kutumara, tuzisukamo urusasu urugamba rurarema…” Ntabwo mu by’ukuri abatari bake twigeze twemeranye n’ibyo, kuko twiyumvishaga mu by’ukuri impamvu z’urugamba rw’inkotanyi. Umuntu wese rero utagendera ku marangamutima yari azi ukuntu abanyarwanda bahejejwe ishyanga, n’imihati yari yarashyizweho basaba uburenganzira ku rwababyaye.
    Anyway, Augustin ashobora kuba yarabiririmbye babimutegetse cg yihakirwa, cyokora nk’uko nabivuze twarabimubabariye. Ntabwo asize inkuru mbi imusozi! Wowe uri migambi ki?

    • Byiza cyane ko uzi ayo mateka ariko wibuke ko uyu mugabo yakoze mu rwego rushinzwe umutekano ari n’umuhanzi.

      Icyo gihe ashobora kuba yararirimbye iyo ndirmbo bimuvuye ku mutima cyangwa abitegetswe, gusa Imana imwakire mu mahoro kandi nshimye ko nawe wamubabariye. Twebwe tuzasiga iki?

  • Uziko munyibukije iyo ndirimbo.’Komera komeza ubutwari sous -officier,komera komeza ubutwari caporali wee….generali ha….umugaba w’ingabo komera turagushyigikiye………..Mu ndirimbo ze nkunda Jilietta cyane.Irampembura.Mzee ruhukira mu biganza bya Nyagasani.

  • Tuzahora Tuzahora Tubibuka Cyprien Rugamba Lagann age

  • Iuo ndirimbo muvize yahimbye arwanya Inkotanyi izamarere noneho nicyo kimwaro se cyatumye atigaragaza cyane muri muzika nyuma y’indege ???

    Kuko indirimbo ze nsanze narazumvise kenshi ndi mutoya ariko aho nciye akejye sinamwumvise mu ruhando rwa muzika jye nari nziko iwaziririmbye wenda yitabye Imana kera !!!

    RIP artiste.

    • Nkurikira ibitekerezo uyu wiyita mubaraka atanga hano, turasaba umuseke kujya bakumira bimwe mubitekerezo bye.Murakoze.

  • Imana imwakire.

  • Iherezo ryurugendo rw’ubuzima ni gucya rigera. umunsi ushira twishimye undi ukazana agahinda. buriya ubuzima nta password bugira ngo umuntu arabusubiza inyuma gusa ibi bigaragaza ko iyo umuntu avuye mu mubiri hari ahandi yi mukira ndetse akaharuhukira as “invisible hand” gusa kugenda buriya ntawe ubigiramo uruhari ariko niyo nzira yatwese IMANA IMWAKIRE.

  • Bari abahanga rwose. Ariko ntibyashoboka ko Leta ishyiraho inzu y’imyidagaduro yaba ifite ibyangombwa byose igafasha abahanzi bafite amikoro macye cg abakizamuka bataragira ubushobozi? Nubundi bajya bahakodesha ariko ku biciro bito. Harya ya nzu y’imyidagaduro ya Kimisagara y’urubyiruko iracyabaho ra?

  • Mubaraka, muvandimwe rwose ushobora kuba nta makuru ufite cg utarakurikiraga. Ariko niba wasomye inkuru neza, uyu musaza yari agikora za concerts. Ndetse na mbere gato y’uko yisazira, yari amaze iminsi akora ibitaramo i Musanze.

  • Rip

  • Mwebwe muvuga Mwitenawe ntimumuzi. Ngo nyuma y’indege ntiyongeye kumvikana? Yari kumvikana gute se kandi yari afungiye muri 1930, Ababanye nawe baribuka ko hari ubwo yafashe icyemezo cyo kuririmba indirimbo z’Imana gusa. Amaze kuva muri gereza yakoze ibitaramo. Aho ntiyaba yarazize iriya ndirimbo yahimbye ku Nkotanyi? iyo hataba 2 poids 2 mesures Kayirebwa Cécile yari gufungwa ibinganiki :Twaza Twaza mwajyahe ko twaza twambaye? za zindi ze zose za fund raising! Ntibizoroha.

Comments are closed.

en_USEnglish