Turi gutegura igisirikare cyo guhirika Nkurunziza – Gen Ngendakumana
Gen. Leonard Ngendakumana yaraye ahaye ikiganiro Televiziyo KTN yo muri Kenya ayitangariza ko we na Maj Gen Godfroid Niyombare n’abandi babashyigikiye bari gutegura ingufu za gisirikare ngo barwane intambara yo guhirika Pierre Nkurunziza ku butegetsi kuko izindi nzira zose zananiranye. Ngendakumana yanatangaje impamvu Coup d’etat bateguye yapfubye.
Gen Ngendakumana yavuze ko kuri Coup bari bateguye banze gukomeza kurwana nyuma yo kubona ko Nkurunziza yongeye kwigarurira ikipe nini ifite imbaraga kubarusha.
Ati “Kandi ntitwashakaga guhita twinjiza igihugu muri ‘civil war’ tutateguye neza. Ariko turacyafite abantu benshi bumva impamvu yacu.”
Ngendakumana avuga ko bateguye coup ari abajenerali 12 bo mu ngabo na Police ndetse ngo na Minisitiri w’ingabo yari kumwe nabo, ko bari bizeye gutsinda byanze bikunze.
Ati “Ariko Minisitiri w’ingabo niwe wahise ahamagara Nkurunziza amubwira ko coup iri kuba maze Nkurunziza amwemerera amafaranga ngo ayihagarike, ahita atangira gutanga amabwiriza atandukanye ku basirikare bari baturi inyuma, niko coup yatsinzwe.”
Gen Ngendakumana wabaye umuyobozi wa Police n’umuyobozi wungirije w’urwego rushinzwe iperereza yavuze ko mugenzi we Maj Gen Godfroid Niyombare bari bayoboranye Coup ari i Burundi ndetse ngo niwe ukimuha amabwiriza.
Avuga ko uwitwa Adolphe Nshimiyimana ariwe utegura ibintu byose i Burundi agamije ko we na Nkurunziza batava ku butegetsi kugira ngo batabazwa n’ubutabera ibyaha by’ubwicanyi no kunyereza umutungo w’igihugu bakoze.
Gen Ngendakumana yatangaje ko we n’abo bakorana barwanya Nkurunziza aribo batera za grenade ahatanukanye mu gihugu bagamije kwereka Nkurunziza ko ngo bagihari kandi biteguye gukomeza kumurwanya.
Ati “ Nkurunziza yasabwe n’abaturage be, n’ibihugu bituranyi, n’amahanga kubaha itegeko Nshinga ariko aranga, ibyo yasabwe byose yarabyanze, aho kumva ibyo asabwa yica abaturage bari kumwamagana.
Ubu igikurikiye ni ukwiyegeranya tugategura kumwigizayo ku ngufu, turi gutegura ingufu za gisirikare ngo tumuhirike kuko uburyo bwose bwageragejwe bwarananiranye, abahuza ba UN boherejwe barananiwe, ibiganiro byarananiranye, ni iki kindi cyakurikiraho?”
Mu Burundi mu gihe cy’amezi abiri ashize abantu barenga 100 bamaze kwicwa naho abarenga ibihumbi 100 barahunze kuva iyi myivumbagatanyo yatangira mu mpera za Mata 2015.
Kuri uyu wa mbere i Dar es Salaam hataganyijwe inama y’abayobozi b’ibihugu by’akarere yongera kwiga ku kibazo cy’u Burundi.
UM– USEKE.RW
26 Comments
Imana itabare abaturage baharenganira
nimwe mutera za grenade kumbe uuum
murashaka amaraso nubutegetsi
MURIBESHYA BA SHA MURASHAKA KUMENA AMARASO Y’ABARUNDI GUSA,MURIBAZA SE KO WE ASINZIRIYE SE?
Hmmm, ni ubwa mbere numvise umuntu wigamba ko arimo gutegura Coup d’Etat en plus ari umusirikali;abasobanukiwe n’ibya gisirikali mumbwire niba reellement biriya ari byo koko. hanyuma se Coup d’Etat, ni umukino wo kwishimisha akaba arimo gukangurira abafana kuzaza kuwureba??!!!; byongeye kandi ,ngo nibo barimo gutera Grenades hirya no hino zirimo kwica abaturage; hanyuma barobanura abo baziteramo abo aribo, cg bapfa gutera gusa maze na wa muturage witungiwe n’ibijumba utazi aho politiki ikorerwa akabigenderamo: ubutabera se nk’ubwo butegereje iki ngo abushyikirizwe, kandi ubwo aramutse afashwe wasanga ahakana ibyo yiyemereye akanatangaza ari nta mbunda imufatiweho. Abasenga musengere Uburundi kuko ndumva bugiye kurindimuka.
Hari rank zihabwa bamwe mu basirikare narora imikorere no mitekerereze yabo nkasanga bigayitse ko bitwa ba senior officers !!!
Nkuyu ni general uvugaguzwa amafuti nkaya cg ni covilian kenyege wahoooo !!
Iba upanga se uravugaguzwa ibiki wapanze bucece ugashyira mu ngiro ibikorwa bikivugira !!
Man wowe ntuzi politike y’umugabo witwa nkurunziza, iyo nimitwe ye ari gupanga ngo ibyaha biri iwe abishyire kuri opposition.
NIYO MANVU AFRIKA IDATERA IMBERE, — USE YOUR BRAIN AND STOP RESORTING TO WEAPONS . THIS IS 21ST CENTURY, A NEW ERA .
Uyu ni general nyabaki? Narumiwe!!
Ngaho rero!!! Mbivuga ngo imyumvire y’abaturanyi bacu yarancanze!! Niko se General ureruye urigambye ngo ni mwebwe mutera grenade mu gihugu ngo kugira ngo mwereke nkurunziza ko mugihari!!!! Ubwo se ziriya grenade mwateye mu bavunjayi rwose mwabonaga ariho nkurunziza ari? Kuki muzitera ahari rubanda rugufi ruri gushakisha ubuzima? Niba muri abagabo mwazagiye kuzitera ikiriri aho urugo rwe ruri? Cg mukazitera kuri presidence!! Naragenze ndabona!!! Imana yo mu ijuru itabare U Burundi
Wapi nta bugeneral bwangu, genda nimugende mushak’ibindi mukora kuko birigaragaza igisirikare cyo kitabarimo nuguhatiriza. Ese byarabananiye none mutanguy’ inzira yiterabwoba???? Muzi kuvuga gusa gukora byo mwagaragaje kera ko ntabyo muzi and ninayo mpamvu coup d’etta yany’ itari gushoboka kuko muvuga byishyi kurut’ibyo mushoboye. Nigut’abajeneral 12 bicaye hamwe bakaganira bakor’ ibintu nkabiriya mwakoze???? ayo mapeti mwayakuyehe, mwayahawe nade cangwa nimapeti nyabaki. Pu ni mugende mureke kusakuriz’ abantu muvug’ibyo mutazi.wwww.afrototality24.com
nta mujenerari mbonye aho.genda uhinge ibijumbu ureke abasoda bariyo bari.
Nukuri uyu muntu akaba ati general ndabarahiye. uyu ni umucivil yibereyaho. Anyibukije Pasteur Habimana yiyemereye kwiradio ko FNL yico gihe ariyo ihejeje kugandagura bunyamanswa abanyamulenge mugatumba. Ariko ubu iyo bamuhamagaje muri sentare uza wunva ngo bibaze Agathon Rwasa ngo niwe yari mukuru wa FNL. none uyu ariko yiyambika ibara atawubimubajije. Aha ejo uwo murengutsa imbere yubutungane wobona asemagura indimi. jewe uko ndabibona ababantu bagwana intambara yiterabwoba ntantambara yamasase bashoboye.
Njyewe nagirinama Nkurunziza ko naramuka afashe izingirwa bagenerali azabarase kumanywa yihangu kuko bakomeje guteza akavuyo kandi usanga batazinibyo bakora ariya maranki ntabwo bayakwiye.
Ahubwo Nkurunziza ahite ageza ikirego muri ICC maze baze babafate kuko biyemerera ko aribo bakorera ubwicanyi ikiremwamuntu.Kandi ibyo bikaba bihanwa namategeko mpuzamahanga.
ndebera uyu nawe – nimukozi wa nkurunziza il vait distraire l’opinion
Harya ubu nk’uyu yigiye igisirikare hehe koko? Mu bituma Africa ihora isuzugurwa harimo abantu nk’aba ariko cyane cyane uba yarabahaye izo ranks aba ari hanyuma yabo. Biteye isoni no kwibaza aho igihugu nk’iki kigana.
uwananiwe gukora coup d.etat ngo aheze president nkurunziza hanze afate ubutegetsi ! azashobora urugamba rwo guhirika leta? muri abaswA ! muti turimo gutera grenades yoooooo mbega ubuswa! en tout cas muramena amaraso nta mpamvu.
Aka nagakino sha!!ntawamenya ukuri!!Imanagitabare abaturanyi bacu!!
Uri ikihebe aho kuba general. Nigute wakwigamba ko uri mubica inzirakarengane? Ahubwo isi yose igukurikirane hamwe n’abo wavuze mufatanyije.Ikindi kandi muhagarikire aho kuko ntacyo muteze kugeraho.Nkurunziza arwana iyo yateguye naho mwebwe murimo murahubuka nyine.
bamufate bazamushyikirize sentare iyi ngirwa mu General wirirwa atera abanyagihugu grenade
Gen. Leonard Ngendakumana est un vaut rien.
Vous ne pouvez pas prétendre lutter pour la démoctatie en tuant de pauves gens innocents avec des grenades.
Ariko murasetsa uyu mugabo azi ibyo avuga kandi afite n impamvu ndetse afite n uwa mutumye. Mujye mumenya politique aho igeze. Uyu mugabo akorana na Nkuru kandi biriya bigira impact ikomeye kuri appreciation ya oppinion international vis a vis opposition y i Burundi.
Nemeranya nabavuga ko uyu mugenerali ari ikijuju cga gatumwa.
Gusa uwamutumye nuwamufashije gutegura iriya coup d’état, bakaba bafatanije no gutera za grenade mu baturage
Nkeka umufatanyacyaha we yamusabye ko yiyemeza icyaha kungufu . Kuko uriya General nubwo yaba ikijuju ntabwo ari umusazi. Yabyemeye kugahato
Uyu General ntabwo yasaze cyangwa ngo abe igicucu, ahubwo ni ikinamico ryatangiye umunsi we na ba Niyombare bajya kuri private radio station bagatangaza ko bakuyeho Pierre Nkurunziza rigikomeza! None se nk’uko ntawe utangariza kuri radio yigenga ko yakuyeho ubutegetsi mwigeze mwumva hari umuntu wigamba ko agiye gutera aho kubikora? Ninde se mwigeze mwumva yigamba ko ari mu batera ibisasu byica abasivili b’inzirakarengane azi neza ko abazungu bahita baguteza ICC? Cyakora aya makinamico bakina azatinda abatamaze abantu bose babone ko ari imitwe bari guteka….
Biratangaje uwita uyu Mugabo ikijuju, uwutazi politike en plus iya Nkurunzi niwe wabivuga atyo, nukuyobya uburari.
Comments are closed.