Digiqole ad

Igiciro cy’urugendo Kigali – Kamembe n’indege cyagabanyijwe

 Igiciro cy’urugendo Kigali – Kamembe n’indege cyagabanyijwe

Rwandair imaze kugira indege umunani zijya m byerekezo 13 bitandukanye cyane cyane hanze y’igihugu

Nyuma y’iminsi ibiri Perezida Kagame asabye ko igiciro cy’urugendo Kigali – Kamembe n’indege za Rwandair ku banyarwanda kigabanywa, iyi sosiyete yahise itangaza igiciro gishya cyagabanutseho amadorari arenga 90$.

Rwandair imaze kugira indege umunani zijya m byerekezo 13 bitandukanye cyane cyane hanze y'igihugu
Rwandair imaze kugira indege umunani zijya m byerekezo 17 bitandukanye cyane cyane hanze y’igihugu

Perezida Kagame ubwo yaganiraga n’abavuga rikijyana bo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoje yababwiye ko yasabye ko igiciro cy’urugendo n’indege hagati ya Kamembe na Kigali kigabanywa kugira ngo boroherezwe muri business zabo.

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko nawe ubwo yazaga muri aka gace yari yaje n’indege nshya ya Rwandair, kompanyi y’ubucuruzi ya Leta.

Kuwa gatanu w’icyumweru dusoje Rwandair yatangaje ko ubu igiciro cy’urugendo (kugenda no kugaruka) hagati ya Kamembe na Kigali ari amadollar 100 ya Amerika hatarimo imisoro. Yose hamwe akaba agera ku 132$. Iki giciro cyavuye ku agera kuri 227$.

Perezida Kagame aganira n’abavuga rikijyana b’i Rusizi na Nyamasheke bari bamugaragarije ko igiciro cy’urugendo mu ndege iza iwabo kiri hejuru cyane ndetse byatumye bakomeza gukoresha imodoka.

Perezida Kagame akaba yaravuze ko aho gutwara abantu bake ku mafaranga menshi watwara benshi kuri make kuko binaha igihugu inyungu y’abo benshi.

Iyi yabaye inkuru nziza ku bakora ubucuruzi hagati ya Kamembe na Kigali bakoraga urugendo rurerure n’imodoka bikabatinza bikanabahombya mu buryo runaka.

Iki giciro gishya cy’urugendo mu ndege kirareba gusa abanyarwanda bafite passport cyangwa indangamuntu by’u Rwanda.

Kuri gahunda indege ya Rwandair igana i Kamembe ihaguruka i Kigali buri munsi saa 13h20 ikagaruka saa 15h00.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Bamwe ntidusonukirwa abavuga rikijyana ni bantu ki ? Ese ni abanyarwanda ? Abavuga rigahagama bo baturutse he? Ni abanyarwanda se?

  • Kuko najye nkeneye kuvuga rikijyana Ariko mvugira Abanyarwanda bose

  • John kabayiza wowe ryahagama we lol

  • Wowe iryawe ntiryarenga n’agahanga kawe !!!!

    Banza wige kumva ibintu mu byryo buri positif ukurikize ho kwivugira ubwawe ukurikizeho ibyo wifuza…

  • Nanjye nshaka kujya mubavuga rikijyana, umuntu abigenza gute?

  • OK. Abanyarwanda ntabwo bamenyereye imvugo zizingiye mw’ishusho- metaphor – naho ubundi kugirango imvugo “abavuga rikijyana” yumvwe neza igomba gushyirwa mu cyo yavuguriwemo – contex. Abavuga rikijyana rero nibariya bakoresha Rwandair biyishyurira (hari n’abayikoresha bishyuriwe n’abandi: leta, amasosiyete cyangwa za ONG) Abavuga rikijyana rero s’abandi n’abacururuzi! H.E. President nk’umukozi mukuru wa leta nawe yarishyuriwe kuko yarari mu kazi. Ntabwo rero yarikumenya ko igiciro gihanitse iyo ataganira naba nyirubwite icyo giciro kibangamiye imikorere aribo abo ngabo ba “abavuga rikijyana”

  • Abavuga rikijyana bo mu Turere cyangwa bo mu mirenge bo ni bantu ki ko mbona baba atari n’abacuruzi? Ese kugira ngo uvuge ryijyane bisaba iki?

  • Abavuga rikijyana ni abantu mu gace runaka baba bafite imyumvire myiza n’ubushobozi bwo kugeza ibyo bitekerezo byabo aho bigomba kujya kandi bavugira nabandi ibyabagirira akamaro. Kabayiza rero wowe ntabwo waba uvuga rikijyana kuko ibyawe si byiza, ni wuvuga ngo rihagamae kandi nta nibyo dukeneye. Jya uvuga ibyiza bifite societe akamaro

Comments are closed.

en_USEnglish