Digiqole ad

Ntiwakurikirana ibifi binini udafite ibimenyetso –Muhumuza

 Ntiwakurikirana ibifi binini udafite ibimenyetso –Muhumuza

Muhumuza avuga ko hari abantu benshi bari gukurikiranwa ku gucunga nabi ibya Leta

Mu kiganiro Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika Richard Muhumuza yahaye abanyamakuru kuri uyu wa gatanu yavuze ko igituma bigora gukurikirana abantu bagize uruhare mu kunyereza cyangwa gucunga nabi umutungo wa Leta  basohowe muri raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta biterwa n’uko ababivuga akenshi baba nta bimenyetso bafite ubushinjacyaha bwaheraho mu kazi kabwo.

Richard Muhumuza mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatanu
Richard Muhumuza mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu

Richard Muhumuza yabwiye abanyamakuru ko mu mikorere y’Ubushinjacyaha butagendera ku magambo gusa , ngo byose biba bishingiye ku bimenyetso.

Ati:“ Niba nta bimenyetso byerekanwa bigaragaza ko umuntu runaka yagize uruhare mu kunyereza cyangwa gukoresha nabi umutungo wa Leta, ubwo twahera he dukurikirana uwo muntu?”

Yasobanuye ko raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta iba ari raporo gusa. Ngo ntabwo kiba ari icyemezo cy’ubushinjacyaha watanga mu rukiko. Avuga ko iyo bayihawe bayisoma  bakayisesengura bakarebamo ibigize icyaha bakabona kubikoramo idosiye.

Muri iki kiganiro herekanywe imibare y’uko ibyaha byakurikiranwe ndetse n’uko ababikekwagaho bagejejwe imbere y’amategeko bakisobanura bamwe bakaba abere abandi bikabahama bakabihanirwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwatsinze imanza nyinshi bwaregagamo abantu bakekwagaho kunyereza  cyangwa gucunga nabi umutungo wa Leta.

Muhumuza Richard yavuze ko hari abantu 200  bashyizwe muri  raporo yashyikirijwe Minisitiri w’intebe ngo bafatirwe ibyemezo byo mu buyobozi.

Hari abantu 456 bashyikirijwe inkiko kubera gukekwaho kunyereza cyangwa gukoresha nabi umutungo wa Leta ungana na miliyari 15 462 468 449.

Muri aba 456 abagera ku 253 bahamijwe ibyaha byo kunyereza amafaranga ya za Banki na za Koperative basabwa kuyasubiza kandi ngo hari abamaze kuyasubiza.

Kimwe mu bintu byavuzwe n’abaje baherekeje Umushinjacyaha mukuru ni uko mu iperereza bakoze basanze hari amafaranga yo muri za gahunda zo kugabanya ubukene nka Girinka, VUP n’izindi yagiye akoreshwa nabi cyangwa se anyerezwa bitewe n’uko inzego zibanze zashyizeho izindi gahunda za baringa zimwe zitwaga  ‘Incogozabukene’, ‘Ejo Heza’ …bityo bakirira amafaranga.

Abagaragaweho aya makosa cyangwa se ibyaha bakorewe amadosiye bashyikirizwa ubutabera kandi ngo barahanwe.

Muhumuza avuga ko hari abantu benshi bari gukurikiranwa ku gucunga nabi ibya Leta
Muhumuza avuga ko hari abantu benshi bari gukurikiranwa ku gucunga nabi ibya Leta

 

Ibifi binini kuki bidafatwa?

Mu gihe cyo kubaza ibibazo, abanyamakuru babajije impamvu akenshi hibandwa ku gufata abakozi bato ariko abayobozi bo mu nzego zo hejuru bakunda kwitwa ‘ ibifi binini’ ntibakurikiranwe.

Umushinjacyaha mukuru yasubije ko hari abakurikiranwe  mu nkiko  ndetse bamwe bamaze gusubiza iby’abandi bemejwe n’inkiko ko bakoresheje mu buryo butemewe n’amategeko.

Umushinjacyaha wungirije Agnes Mukagashugi wari muri iyo nama  yunganiye Muhumuza avuga ko mu by’ukuri ikibazo kibaho ari ukubona ibimenyetso bifatika byemeza ko runaka yagize uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye mu micungire mibi y’umutungo wa Leta, yongeraho ariko ko ababonewe ibimenyetso bifatika bo bagezwa mu butabera.

Umushinjacyaha mukuru wungirije avuga ko kubona ibimenyetso bifata 'ibifi binini' bitoroshye
Umushinjacyaha mukuru wungirije avuga ko kubona ibimenyetso bifata ‘ibifi binini’ bitoroshye

Photos/JP Nizeyimana/UM– USEKE

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Ubwo nukuvugako ibifi bininibibarushubwenge muri make.Bikanavugako amategeko u Rwanda rugenderaho mu guhana abanyerezumutungo harimo imyenge ibyo bifi binini bishobora kunyuramo.None habuziki? Kuki se ba meya bo mubafatirubusa? ndabivugakuko nyuma bagirwa abere.Ibyo bifi nabyo mubifate ntakibazo nibinagirwa ibyere nyuma.Bitabayibyo nukuvugako imbere yamategeko abanyarwanda tutareshya.

  • KABUTO

    Nkunda umugabo ntacyo ampaye nkanga imbwa nitamoka !!!
    Nywa akantu uvuze ukuri

    • Ibyo Kabuto avuga nibyo, kuki polisi ivugako yafashe umuntu ushaka gutanga ibihumbi ijana ndetse ugasanga yashyizemo ubwenge buhanitse kugirango imufate kuki ibi bifi bibananira? Nta bushake burimo kuko abasabwe ruswa nukuntu twazitanze tuzuko bigenda kandi bamwe babisobanuye.Kereka niba ribya bindi bya kera bafataga umuntu akavuga ngawariko sha uzicyondicyo? ubu tuzajya dusubiza: Ndigifi kinini.

  • Mwo kabyara mwe, ugusumba agukubita yicaye. Byababonekaho bite se ko bakoresha amanyanga abakozi babo bato mu bwumvikane n’abo bahuriye ku nyungu? Umuntu aguhaye 60.000.000FRW ngo uyashyire umuntu utazi mukavugana kuri telefoni ugasanga uwo uyaha nawe yatumwe ukamuhereza. Wakwanga se kandi ariwe uguhemba? Nta nyandiko bigira niyo mpamvu nta bimenyetso bigira. Ibyo biba hagati y’abacunga imitungo ya Leta, abatanga amasoko n’abahabwa amasoko. Bapfa kuzuza amadosiye asabwa, bagakoresha abantu batazwi mu guhererekanya ayo bagavuye. Ahubwo icyo nasaba Leta ni ugushyira mu bigo by’abikorera ubugenzuzi butuma hamenyekana uko ibikubiye mu masezerano bishyirwa mu bikorwa n’uburyo byishyurwa. Raporo igatangwa kuri buri gikorwa kandi bakigenga.

  • Twumvikane
    Mwe bireba mwese nku rwego rwu butabera ,umuvunyi, …

    Byaba bibibabaje biteye ishavu niba umuntu muzi neza salaire ye mwirengagiza ku musobanuza aho yakuye imitungo afite irengereye kure cyane bikabije income ze !!!

    Ubwose ikimenyetso cyuko yiba kirenze icyo ni kige mushaka raaa ???

    Mwese bayobozi utarabaye iburayi, america, asia nibuze yarahize cg aratemberera bivuze yuko musobanukiwe neza ko umuntu utunze ibitajtanye na revenue ze asabwa kubisobanura ndetse akenshi birafatirwa kugeza bisobanutse ,nkibaza nti kuki muri politique na gahubda nyibshi ziterambere twigira hanze kuki iyo yo tutayihigira maze umutungowa banyarwanda ukarengerwa ibyo bisamaki bitarawumara byo gashirira kwi cumu ???

  • nibyo koko ntabwo byoroshye gufata aba bitwa ibifi binini kuko ibyo bakora usanga bica mu nzira zijimije gusa ubugenzacyaha bujye bubakurikirana gahoro gahoro bubagende runono bazafatwe bagarure ibya rubanda bajyana aho byakabateje imbere

  • Jye ndashinja Police invistigation – kubera ko udakora uko bikwiye
    2. Rwanda Revenue – Huzuyemwo Ruswa gusa – (Ku ka bindi ) hariya kuri HQ rwose yayayayay please
    . Police ( abana bacuruza ibi moge ku KiMIRONKO kikibanza cyo kwa KABUGA ) bashira aba police primes zabo les soir nicyo gituma biyita indakoreka – Vraiment Police Kimironko do your job

  • IJP Gasana Kindly tabara , Ruswa yongeye – Trafic ifite aba promoteur- aba commissionaires bayo kumuhanda , utwo tubotike turi hafi yaho bakorera urebe neza uzabafata.

    Nda vuga ndigendeye jye Rwandandekwe – Inkubito yimanza – Let our Rwanda be free from Recois

  • Ruswa ntiyacika nubwo byagenda bite nonese ko tuyiririmba ariko hagera ho kuyihana ngo ntabimenyetso,tugire dute?

  • Uyu mushinjacyaha rwose yihangane kubyo ngiye kuvuga, aliko ibisobanuro mwatanze biragaragara ko mwabuze icyo musobanura mugapfa kuvuga kuriya gusa, naho ubundi se ni gute wavuga ngo ibimenyetso byabuze! Buriya bategereje ko H.E. Azimanukira nibwo muzabona ibimenyetso. Cyangwa se wenda mubyirengagiza mubireba ku bw’impamvu zitandukanye.

    • Ikibazo namanuka bose bazarara mabuzo.Abere nabanyabyaha.

    • Uyu mushinjacyaha biragaragara ko niyo yabibona yahita abishyira mu musarane kugirango atazagira ibibazo.Harya umuntu aje agatanga ubuhamya kurizo za ruswa biteganywako bamurindira umutekano kuko byinshibirahari ariko ushobora kubura ubuzima bwawe ubivuze niyo mpamvu turyumaho.Aha ntabwo mvugako bafungura urubuga rwabamunyangire namashyari twiziho.

  • Umunsi HE KAGAME Paul yabishatse ruswa izarara icitse burundu kuko abishinze umusirikare nka Gen IBINGIRA cg undi ukarishye agashyiraho ibihano bikarishye izarara icitse burundu naho ubu ababishinzwe barata ibitabapfu bavuga ubusa !!!

  • The DPP ever who lack confidence. Ntacyo yica ntanicyo akiza. We need a Prosecutor who act without fear, fever an prejudice naho uyu we rwose arasekeje umuntu umara almost 3 years agihuzagurika ahahahahahahahahhaa

  • Computer laptop ya 1 million ‘ uru no urugero nguhaye nyakubahwa niba wowe utarabibona! none se uragirango ibimenyetso uzabikurahe utabishatse? ubuse koko computer laptop ya 1 million yumukozi uzanzwe ivyo bivuga iki” computer 100 ubwo ziguze angahe? ubwo azasagura angahe! niba afitanye gahunda nutanga isoko 1000000-400000frw = 600000 kuri laptop 1 noneho kuba ijana 100×400000frw = 40.000.000frw hhhhhh ngo ntabimenyetso da.

  • Ariko basha wagira ngo ntimushyira mugaciro. Haraho mwigeze mubona umuntu wifunga? Ibyo bifi binini nabo bayobozi bakuru nyine batanga amategeko afunga. Urashaka bifunga? nitwicare tube inkorera gahato dutunge ibyo bifi binini Imana niyo izi uko tuzakira.

Comments are closed.

en_USEnglish